Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu, ingabo za RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame, zashyizeho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda muri leta y’inzibacyuho ku itariki 19 Nyakanga 1994, iyobowe na Pasteur Bizimungu nka Perezida, na Maj. Gen Paul Kagame nka Visi (…)
Tito Jackson, umwe mu bashinze itsinda Jackson 5 kabuhariwe mu njyana ya pop akaba n’umuvandimwe wa nyakwigendera Michael Jackson, yitabye Imana ku myaka 70; ariko impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana.
Abantu 37 barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi n’Umunyakada bakatiwe igihano cy’urupfu ku byaha bashinjwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi wa RDC.
Inzoga isembuye ya PRIMUS yatangiye gukorwa n’Uruganda rwa Brasseries, Limonaderies et Malteries SARL (BRALIMA) guhera mu 1923, mu mujyi wa Léopoldville mu cyahoze ari Congo Bélge ku bukoloni bw’Ababiligi, nyuma gihinduka Zaire nyuma y’ubwigenge. Ubu ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yamaganye ubwicanyi ndengakamere bwakorewe umuyoboke mukuru w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi, washimuswe, agakubitwa bikomeye ndetse akanemenwa aside mu isura.
Mu Mujyi wa Kigali munsi y’ikibuga baparikamo imodoka nto, imbere y’inzu izwi nka ‘Downtown’ imodoka y’ijipe itari irimo umuntu yimanuye, iragenda irenga umukingo, igwa mu muferege wa sima uri ku muhanda muto w’ibumoso umanuka uva kuri Downtown.
Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yijeje Afurika ko azayihangira byibuze imirimo miliyoni muri gahunda igihugu cye kihaye yo kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’ibihugu bikiri inyuma mu nganda.
Twagirayezu Cassien ni umwe mu bahanzi bakahanyujije ahagana mu myaka ya za 80-90, mu ndirimbo z’urukundo, impanuro n’ubuzima rusange. Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo iyitwa ‘Muhoza wanjye’ ikunze gusubirwamo mu birori by’ubukwe n’abahanzi bo muri iki gihe by’umwihariko uwitwa Cyusa Ibrahim.
Mu gihe u Bushinwa na Afurika byongeye guhura ku nshuro ya Cyenda nama ihuza Abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa (FOCAC), Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kiravuga ko mu myaka 20 ishize, imikoranire y’u Bushinwa n’amahanga (diplomacy) yatanze umusaruro ufatika.
Iki ni icyegeranyo ku magambo yavuzwe na bamwe mu bantu b’ibyamamare babayeho mu buzima butandukanye, uhereye ku bavugwa mu iyobokamana, muri filimi, muri politike, mu mikino n’imyidagaduro, abahanzi n’abandi. Ni amagambo bavuze mu minota ya nyuma y’ubuzima bwabo, hari n’abo habaga habura gato ngo bashiremo umwuka.
Mu gice cyabanje twababwiye abaperezida babiri bayoboye u Rwanda, none tugarutse kubabwira abandi babakurikiye. Nyuma ya Gregoire Kayibanda wabaye perezida wa repubulika ya mbere, igice cya kabiri cy’iyi nkuru kiribanda kuri Juvenal Habyarimana wabaye perezida muri repubulika ya kabiri kuva mu 1973 kugeza apfuye yishwe mu (…)
Umuntu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa muri Kenya yatorotse uburoko, none abashinzwe umutekano barimo kumuhigisha uruhindu nk’uko byatangajwe na polisi muri icyo gihugu.
Abashinzwe ubutabazi mu mujyi wa Sicily mu Butaliyani bakomeje guhura n’akazi katoroshye ko kugera mu bice by’imbere by’ubwato bw’abaherwe bwo mu Bwongereza, bwarohamye mu rukerera rwo kuwa Mbere 19 Kanama 2024.
Umwongereza w’umuherwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga Mike Lynch ni umwe mu bantu batandatu batarabonerwa irengero nyuma y’impanuka y’ubwato bw’abaherwe bwarohamye mu nyanja hafi y’umujyi wa Sicily mu rukerara rwo kuri uyu wa mbere.
Perezida w’u Rwanda yavuze ko abahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma yacyuye igihe bakaba batarisanze muri Guverinoma nshya yarahiye kuri uyu wa mbere 19 Kanama 2024, bitavuze ko birukanywe.
Uyu mugabo ni umwe mu bakinnyi ba filimi batumye sinema y’u Bufaransa igira ibihe byiza, akaba yaramenyekanye cyane akina nk’umuntu utisukirwa muri filimi zakunzwe cyane zirimo iyitwa Le Samouraï mu 1967.
Abantu bakunze gukora ingendo hirya no hino ku isi bagiriwe inama yo kwikingiza mu gihe baba bagiye mu bice by’umugabane wa Afurika byamaze kugaragaramo icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox).
Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru ishingiye ku mateka turabagezaho incamake ku bagabo babiri bategetse u Rwanda guhera mu 1961 kugeza mu 1973 nyuma y’ubwigenge igihugu cyari kimaze guhabwa n’Abakoloni b’Ababiligi.
Ishyirahamwe ry’Abaganga Batagira Imipaka Médecins Sans Frontières (MSF), ryatangaje ko abantu 654 ari bob amaze kwicwa n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (mpox).
U Buhinde bwohereje abandi basirikare ku mupaka wabwo na Bangladesh nyuma y’akaduruvayo ka politike kari muri icyo gihugu cy’abaturanyi ,kakurikiwe no guhirika ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Sheikh Mujibur Hasina nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo abantu hafi 300.
Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali kuri uyu wa Gatatu 31 Nyakanga rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu ahanishwa igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, yari yaragizweho umwere n’Urukiko Rukuru.
Kamala D. Harris ni Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuva mu 2021, akaba yariyemeje no guhatanira kuyobora igihugu mu matora ateganyijwe mu Gushyingo 2024 nyuma yo gusimbura umukambwe Joe Biden wakuyemo ake karenge kubera iza bukuru.
Urukiko rwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rwatangije urubanza ruregwamo Corneille Nangaa, umuyobozi w’ihuriro rya politike rifite n’igisirikare Alliance Fleuve Congo (AFC), rirwanya Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Xinhua .
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kamala Harris yegukanye ubwiganze bw’amajwi y’intumwa z’ishyaka ry’abademukarate (Democrats) bifuza ko ari we usimbura Perezida Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Mbere y’itanga ry’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, ihirikwa ry’ingoma ya murumuna we Kigeli V Ndahindurwa, impinduramatwara yo mu 1959, n’ingirwa-bwigenge yo mu 1962, mu Rwanda hahoze amashyirahamwe yari agamije guharanira inyungu zitandukanye zirimo iz’uturere abayashinze bakomokagamo.
Si rimwe, si kabiri ahubwo ni ubugira gatatu Biniam Girmay yereka amahanga ko ari igihangange mu kunyonga igare, akegukana agace k’iri siganwa ryo mu rwego rwo hejuru, ndetse akaba ari nawe munyafurika w’umwirabura wa mbere wegukanye agace ka Tour de France.
Ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi zitandukanye zo ku rwego rw’isi byatangiye kuzanzamuka buhoro buhoro nyuma y’uko umugera (virusi) ya karahabutaka yinjiye muri za mudasobwa amasaha menshi hagati yo kuwa Kane no kuwa Gatanu.
Mbere y’uko turebera hamwe ibiribwa n’ibinyobwa ushobora kwifashisha kugira ngo ugabanye ibinure byo ku nda mu minsi itatu, tubanze tubabwire ko ibi tubikesha urubuga rutanga ubujyanama ku mibereho myiza ishingiye ku biribwa: www.worldofmedicalsaviours.com
Raporo nshya bise ‘World Justice Report’ cyangwa se Raporo y’Ubutabera ku Isi, yerekanye ko u Rwanda rukomeje kuza ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bugendera ku mategeko.
Abaminisitiri bo mu Rwanda bagiye guhura na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) n’abo mu Burundi, mu biganiro bizaba mu bihe bitandukanye ku mutekano n’ibibazo by’imibanire itameze neza hagati y’ibi bihugu, ibangamiye umutekano mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.