Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC Odda Gasinzigwa mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yagarutse ku bikorwa bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza.
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ubusumbane bukomeye hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere by’umwihariko mu kubona inkingo n’ubundi buryo bw’ubwirinzi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri, muri Seminari Nto ya Zaza n’abanyeshuri barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, kubera urupfu rw’umunyeshuri witwa (…)
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yayoboye umuhango wo guha ipeti rya Assistant Inspector itsinda rya mbere ry’abofisiye bashya 166 mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024 ku Ishuri ry’amahugurwa rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Ubuyobozi bw’umuryango FPR-INKOTANYI bwatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza bitazabangamira izindi gahunda z’akazi.
Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe, Umudugudu wa Nyabisindu, RIB yataye muri yombi; umugore n’abagabo 2 bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica Mporanyisenga Jean D’amour, umugabo w’uwo mugore.
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA tariki 17 Kamena 2024, yagarutse ku kunoza ururimi rw’Ikinyarwanda, asaba itangazamakuru kukinoza aho bishoboka bagashyiraho gahunda y’Ikinyarwanda mu biganiro bitambuka cyane cyane kuri televiziyo na Radiyo.
Abanya-Jordan 14 bapfiriye mu mutambagiro wa Kisilamu wa Hajj muri Arabie Saoudite kubera ubushyuhe bwinshi.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki 14 Kamena 2024 yashyizeho abayobozi Nshingwabikorwa bashya b’Uturere twa Nyarugenge na Gasabo.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 yasheshe ku mugaragaro Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ashimira abari bayigize kubera imirimo myiza bakoze muri manda yabo bashoje.
Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma abasaba gukorera Igihugu nk’uko bikwiye mu nyungu z’abanyarwanda bose ntawe baheje.
CIP Kipchirchir Kipruto, ukuriye sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu Burengerazuba bwa Kenya yarashe umucamanza mukuru witwa Monica Kivuti mu rukiko rwa Makadara, aramukomeretsa nyuma y’uko afashe icyemezo mu rubanza ruregwamo umugore we.
Icyiciro cya 18 cy’impunzi n’abimukira 113 baturutse muri Libya ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 13 Kamena 2024 baraye bageze mu Rwanda.
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yatangaje icyunamo mu gihugu hose cy’iminsi 21 cyo kunamira Visi Perezida, Saulos Chilima n’abagenzi bose Icyenda baherutse kugwa mu ndege ya gisirikare yari yaburiwe irengero iza kuboneka bose bamaze gupfa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024 yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Bangladesh ku butumire bwa mugenzi we w’icyo gihugu.
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbura Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yatangaje ko Visi Perezida, Saulos Chilima n’abagenzi bose Icyenda bari kumwe mu ndege ya gisirikare yari yaburiwe irengero yabonetse yashwanyaguritse burundu nta n’umwe wabashije kurokoka.
Indege ya RwandAir itwara imizigo ya Boeing B7378SF, yatangiye gukorera ingendo i Dubai no muri Djibouti, mu koroshya ingendo zo mu kirere ku bicuruzwa biva mu Rwanda cyangwa ibituruka muri ibyo bice birujyanwamo.
Abantu benshi bashobora kuba bamwumva ku izina rya Polisi Denis kubera inyubako ye yamwitiriwe iherere ku Kimihurura hafi y’Inteko Ishinga Amategeko ikaba iteganye n’ahakorera Minisiteri y’Ubutabera ariko batazi amwe mu mateka y’urugendo rwe muri Politike.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Kamena 2024, Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda na ba Visi Perezida Mukabaramba Alvera na Nyirasafari Espérance bakiriye iri tsinda ry’abasenateri bo muri Namibia bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia, bagirana ibiganiro (…)
Indege ya gisirikare ya Malawi yari irimo Visi Perezida wa Malawi, Saulos Chilima hamwe n’abandi bantu icyenda, yaburiwe irengero, nyuma y’uko yari imaze guhaguruka i Lilongwe mu murwa mukuru w’icyo gihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024.
Umwe mu bagize Guverinoma ya Israel Benny Gantz akaba n’umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri iki gihugu, tariki 9 Kamena 2024 yatangaje ko yeguye mu nshingano ze zo gukomeza kuba muri Guverinoma iyobowe na Benjamin Netanyahu kubera kudashyiraho gahunda ihamye yo kurangiza intambara yatangijwe muri Gaza.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyateguje ko amezi ya Kamena, Nyakanga na Kanama 2024, hateganyijwe ubushyuhe buri hejuru gato y’ikigero gisanzwe mu mpeshyi.
Mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, mu Mudugudu wa Nyarurembo, mu Mujyi wa Kigali tariki ya 4 Kamena 2024 Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bafatanye umucuruzi amacupa 4,792 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we Retno Marsudi wo muri Indonesia tariki 6 Kamena 2024 bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku guteza imbere umubano w’impande zombi banashyize umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Madamu Tania Pérez Xiqués, Ambasaderi wa Cuba mu Rwanda yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Sena byibanze ku masezerano y’ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, tariki 5 Kamena 2024 yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi kuva 2017-2024 yo kwihutisha iterambere rirambye NST1 agaragaza ko u Rwanda rumaze kwihaza mu ngengo y’imari ku kigero cya 86%.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko Umuryango wa FPR-Inkotanyi atari ishyaka asobanura n’impamvu yabyo.
Mu burasirazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza ‘Londres’, hatoraguwe umwana w’uruhinja w’umukobwa azagupimwa ibipimo ndangasano basanga ari umuvandimwe w’abandi bana babiri batoraguwe muri ako gace yatoraguwemo.
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari abantu bamwe biba amakuru muri telefone z’abandi banyuze ku rubuga rwa WhatsApp urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaburiye abakoresha ‘WhatsApp’ uburyo bw’ubwirinzi bukumira abashaka kuyinjiramo.