Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yasoje igikorwa cyo gukangurira abagore kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa, hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari muri gahunda yiswe ‘Gendana Konti’.
Mu rwego rwo gushyiraho gahunda ihamye y’uburyo bwo gukumira ibiza, guhangana n’ingaruka zabyo no kubaka ibikorwa bitakwibasirwa n’ibiza, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyiraho ingengo y’imari izayifasha kubaka ubushobozi hakiri kare, buzashingira ku makuru yizewe yo gucunga ibiza hadategerejwe inkunga z’amahanga.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Ubutaka (NLA), Marie Grace Nishimwe, yavuze ko urupapuro ruhesha ububasha umuntu bwo guhagararira undi mu ihererekanya ry’ubutaka (Procuration) rutemewe mu Rwanda, uretse ku bantu bari hanze y’Igihugu.
Paul Biya w’imyaka 92 y’amavuko, yongeye gutorerwa kuyobora Cameroun, ikaba ari manda ye ya 8, ahigika Issa Tchiroma Bakary bari bahanganye mu matora.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye Abanyarwanda gutera ibiti kuko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubitera ku buso bunini bushoboka, abasaba kubirinda.
Abafite inganda za kawa mu Rwanda bagera kuri 50 bahuriye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wa tariki 24 Ukwakira 2025, baganira n’abayobozi ba Banki ya Kigali (BK) uburyo bwo gukomeza kwagura imikoranire, no kurebera hamwe ibibazo bihari ngo bishakirwe ibisubizo.
Umuryango Plan International Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 23 Ukwakira 2025, wamuritse ibikorwa wagezeho mu myaka itanu ishize, ndetse n’ibyo uteganya mu myaka itanu iri imbere (2026-2030), uvuga ko abagera ku bihumbi 770 bagezweho n’ibikorwa byawo.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yagaragarije Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025, ibirimo gukorwa mu guteza imbere imibereho y’abageze mu zabukuru, no kugira ngo umubare munini (…)
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yakiriye Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye wa Sénégal, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro.
Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, aho aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu,akaba yakiriwe na Mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Yves Iradukunda, yavuze ko ubwenge buhangano (Artificial Intelligence/AI) buzifashishwa mu gusuzuma umugore utwite, bikazafasha kumenya mbere uko ubuzima bwe n’ubw’umwana buhagaze.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, NCHR, yatangaje ko mu 2024/2025 ubucucike mu magororero bwagabanutseho 24.4% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023/2024.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko 95% by’Abanyarwanda bazajya babona serivisi z’ubuzima ku rwego rwa Poste de Santé no ku bigo nderabuzima.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, yavuze ko urwego rw’akagari ruzakomeza kongererwa ubushobozi kugira ngo ibibazo birurimo bikemuke, bityo serivisi rutanga ku baturage zinozwe, ndetse na bo boroherezwe mu byo bakora.
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba Senateri kuri uyu wa 14 Ukwakira mu Nteko Rusange y’Urwego rw’Igihugu rw’Inama y’Igihugu y’Amashyaka ya Politiki (NFPO).
Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina, yagejeje ijambo ku baturage bwa mbere nyuma y’igihe igihugu cye kirimo imyigaragambyo ikaze y’abiganjemo urubyiruko bazwi nka Gen Z, gusa uyu Mukuru w’Igihugu ntawe uzi aho ari kuko bivugwa ko yahungishijwe atinya kwicwa.
Akigera muri Isarel, Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko igihe cy’intambara n’umwijima cyarangiye, hatangiye igihe gishya cy’amahoro n’iterambere mu Burasirazuba bwo Hagati.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta ku ngamba zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, bamwakirije ikibazo cy’amagaraje yo mu Rwanda arimo imikorere itanoze n’ubumenyi buke bw’abayakoramo.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ahantu hagaragara ko hateza impanuka hagera kuri 78, muriho 31 hazakosorwa bitarenze mu kwezi kwa Nzeri 2028.
Perezida Paul Kagame ari i Bruxelles mu Bubiligi aho yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma, mu Nama yiga ku Ishoramari, izwi nka Global Gateway Forum 2025, aho yavuze ko hakenewe ubufatanye bushingiye ku nyungu rusange hagati y’Afurika n’u Burayi.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburway ku myaka 64 y’amavuko.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), babajije ikirimo gukorwa kugira ngo ibinyabiziga bishaje bikiri mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu bive mu muhanda.
Abadepite batoye amategeko yemerera kwemeza burundu amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, yasinywe hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12, aya masezerano akaba arwemerera gukoresha ikirere cy’ibyo bihugu rutiriwe rubisaba uruhushya.
Abasenateri batandukanye bagaragaje ko hakwiye gukorwa imfashanyigisho zigisha ibyiciro bitandukanye, kuko byagaragaye ko mu mahanga abahaba bakwiye kumenya indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Perezida Kagame yabwiye abarahiriye inshingano muri Guverinoma, ko amakosa bashobora gukora agira ingaruka ku Banyarwanda bose bityo bakwiye kwirinda kuyagwamo.
Umubyeyi witwa Abimpaye Gentille, yise umwana we w’umukobwa Ange UCI Noella, kubera ko yamubyaye yagiye gufana Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, iherutse kubera mu Rwanda, agashimira cyane Leta yamufashije bituma abyara neza ndetse akitabwaho no mu bundi buryo.
Mu Rwanda, abageze mu zabukuru bafatwa nk’isoko y’ubumenyi, ubunararibonye bwuzuye indangagaciro za Kinyarwanda. Kuba bageze mu zabukuru si intandaro y’uko basigara inyuma, ahubwo bafatwa nk’abafite uruhare rukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda. Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda n’ingamba zigamije (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, yavuze ko u Rwanda rufite intego ko (…)
Umushinga w’itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda wazanye ingingo zigamije gukumira amakosa, ku buryo umushoferi ashobora no gutakaza uburenganzira bwo gutwara imodoka mu gihe cy’amezi cumi n’abiri.
Inteko Rusange ya Sena yateranye ku wa Mbere tariki 30 Nzeri yemeje abayobozi baherutse gushyirwa mu nshingano tariki 18 Nzeri.