Abahawe serivisi z’ubuvuzi ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’amezi atatu bangana na 33,722, mu Ntara zose z’igihugu.
Ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage byakozwe na Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu mezi atatu ashize byatwaye arenga miliyari 2 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ryananiwe gusobanurira Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) impamvu rimaze igihe ridasubiza abanyeshuri amafaranga y’ingwate (Caution) arenga miliyoni 250 Frw.
Perezida wa Mozambique akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu (FADM), Daniel Francisco Chapo, yashimiye Perezida Paul Kagame na Guverinoma y’u Rwanda ku ruhare u Rwanda rukomeje kugira mu kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Jacqueline Mukangira yahamagariye ba rwiyemezamirimo bo mu Buhinde gushora imari mu Rwanda kuko hakiri amahirwe menshi, kandi igihugu kikaba cyorohereza abanyemari.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ntiyanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ku gutinda kugeza mu mashuri ibitabo 396,000.
Perezida wa Sena na Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu kuri uyu wa 29 Kamena, bamuritse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko.
ACP Kuradupagase Augustin, uzwi ku izina rya Jarudi, wahoze mu Ngabo za FAR, ubu akaba ari muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ingengabitekerezo yabarangaga icyo gihe yari ishingiye ku kwemera ko Umututsi wese ari umwanzi wabo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo yasize byinshi Abanyarwanda bakwiye kwicuza, kugira ngo bibafashe kubaka igihugu gishingiye ku bumwe no kwirinda gusubira mu makosa yakozwe muri ayo mateka.
Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ntibanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ku miliyari zisaga 6 Frw zakoreshejwe mu isanwa ry’umuhanda Musanze-Rubavu.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano y’inguzanyo ya miliyari zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere (AfDB), azifashishwa mu gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere rikomatanyije ry’umushinga w’amazi ya Muvumba.
Inama yo ku rwego rwo hejuru yahuje u Rwanda, Congo, yarangiye ibihugu byombi byiyemeje kohererezanya impunzi.
Abaturage bo mu Murenge wa Nasho, Akarere ka Kirehe, bahawe inka ebyiri n’ihene 100 mu gikorwa cyateguwe n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda (RNP), kigamije gufasha imiryango itishoboye kwiteza imbere no kwivana mu bukene.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko amagambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yo kuvuga ko azisubiza Goma na Bukavu agaragaza ko adashyigikiye inzira y’ibiganiro n’amasezerano agamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Imvi ni kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara uko umuntu agenda asaza, ariko si ko buri gihe ziterwa n’imyaka gusa. Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umuntu atangira kugira imisatsi y’imvi hakiri kare akiri muto ndetse anashaje.
Guverinoma y’u Busuwisi yatangaje ko ibiganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena hagati ya Amerika na Iran bitakibaye, mu gihe impande zombi zari zitezwe guhurira muri icyo gihugu hagamijwe gukomeza ibiganiro byari bigamije intambara n’ubushyamirane bumaze iminsi urangwa mu Burasirazuba bwo Hagati.
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Gishoma Darius, yatangaje ko ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bugaragaza ko umuntu umwe mu bantu 120 ashobora kuba afite Autism.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwasanze 44% by’Abiga mu mashuri abanza aribo bashobora gusubiza neza ibyo basomye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyatangaje ko ikoranabuhanga mu buhinzi rizafasha guhanga imirimo igera ku 849,000 bitarenze mu mwaka wa 2029.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Solange Uwituze, yavuze ko ikoranabuhanga rya drones risigaye rifasha abaturage gutahura hakiri kare indwara zishobora kwibasira ibihingwa.
Nubwo ibiribwa byinshi bifitiye umubiri akamaro, hari bimwe bishobora kongera ibyago byo gutera amenyo kurwara, cyane cyane iyo bifashwe kenshi kandi nta suku ihagije ikurikiraho.
Imyumvire imwe y’abantu igaragaza ko ibiryo bitetse ku nkwi biryoha kurusha ibitetse kuri gaze no ku mbabura, ariko hari n’abandi bavuga ko uburyo bwo guteka budahindura uburyohe bw’ibiryo iyo biteguwe neza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yatangaje ko inganda zitunganya imyenda zitezweho guhanga imirimo mishya isaga 50,500 bitarenze umwaka wa 2029, mu rwego rwo guteza imbere inganda no kugabanya ubushomeri mu gihugu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2026/27 ingana na miliyari 7796,3 Frw, ugereranyije na miliyari 6952,1 Frw ari mu ngengo imari ivuguruye y’umwaka wa 2026.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko inzego z’ubutabera zabashije kugaruza amafaranga y’umutungo wa Leta yari yaranyerejwe angana na Miliyoni 729 Frw ndetse n’ibihumbi 5 by’Amadolari ya Amerika.
Chorale de Kigali ni imwe mu makorari akomeye, kandi akunzwe cyane mu Rwanda, muri Kiliziya Gatolika.
Dr Eugène Rwamucyo, wahoze ari umuganga ndetse akaba yaranabaye umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza cyita ku Buzima Rusange (CUSP) i Butare ndetse n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR) aritaba urukiko rw’ubujurire rw’i Paris kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena kugeza ku wa 16 Nyakanga 2026.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje politiki, ingamba na porogaramu zirimo no gukodesha ubutaka bwa Leta buri mu Karere ka Karongi sosiyete yitwa Zipline Rwanda Ltd.
Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2026 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku ishusho rusange y’igihugu.
One Acre Fund Rwanda yatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027AB iteganya gufasha abahinzi miliyoni 1.3, hibandwa cyane ku bihingwa bifite agaciro ku isoko kugira ngo umusaruro mwinshi ujyane no kongera inyungu z’abahinzi.