Ubuvumo bwa Nyaruhonga ni ahantu ndangamurage kamere hakaba n’ahantu ndangamateka kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ubu buvumo ngo bwajugunywemo abantu benshi. Imirambo yavanywemo kugeza muri 2017 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro ni 13749
Itsinda ry’abantu 36 bakora isuku ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abantu mu irimbi ry’i Rusororo bavuga ko amafaranga binjiza mu kwezi yabahinduriye ubuzima, bakabasha kwiteza imbere ndetse ubu bakaba batunze imiryango yabo.
Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwahamije Barikana Eugène icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko rumuhanisha gutanga ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.
Mu kiganiro cyatanzwe na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024 mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank - AfDB) iri kubera i Nairobi muri Kenya, yagaragaje uburyo Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiye gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo bibaganisha ku (…)
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank - AfDB).
Mu kiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri KT Radio tariki 27 Gicurasi 2024 gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation cyagarutse ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga kigaragaza inyungu mu gushyira Isomero muri mudasobwa no gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.
Abagabo bitwaje imbuda bateye umudugudu wahitwa Kuchi muri Nigeria bica abantu 8 banashimuta abandi 150.
Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, amugezaho ubutumwa bwa Perezida w’iki gihugu, Col Assimi Goïta.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’Umutekano wo mu Muhanda, Jean Henri Todt, uri mu Rwanda muri gahunda yo gutangiza ubukangurambaga bwiswe “Tuwurinde” igamije gushishikariza abakoresha moto (…)
Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inyito z’inkomoko y’amazina atandukanye ya tumwe mu duce tugize igihugu yabakusanyirije ahitwa mu Akabira kabi ka Syiki.
Ikigo cy’igihugu kita ku buzima RBC kivuga ko amakuru y’ibihuha avugwa ko abagabo baboneza urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu (Vasectomy) bituma hatabaho gukora imibonano neza n’uwo bashyingiranywe ari ibihuha kuko iki ibi bikorwa byombi bitabangamira.
Abitabiriye imikino ya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riri kubera i Kigali, bazindukiye mu muganda rusange, wabereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024 aho bakoze ibikorwa bitandukanye byo kubaka ibibuga by’imikino.
Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi, ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 yashyinguwe mu mujyi yavukiyemo wa Mashhad, nyuma y’iminsi ine azize impanuka ya kajugujugu.
Inteko y’Umuco mu Rwanda yatangaje ko hari ibyo igiye guhindura birimo izina ry’ingoro ndangamurage yitiriwe Umudage Richard Kandt ndetse ikanakuraho ikibumbano cy’ishusho ye mu rwego kurushaho guhindura bimwe mu byaranze amateka y’ubukoroni bw’u Budage mu Rwanda n’ibisigisi byayo.
Polisi y’igihugu yatangaje ko ibinyabiziga bisaga 500 byafatiwe mu makosa atandukanye bigiye gutezwa Cyamunara kubera ko ba nyirabyo batagiye gukemura ibibazo n’amakosa bakoze ngo babisubizwe.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 yafunguye ku mugaragaro inyubako y’Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, ‘Radiant Insurance Company’, iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Inzobere mu kuvura amaso zivuga ko abantu bashyira imiti mu maso batandikiwe na muganga baba biyongerera ibyago byo guhuma.
Mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama ya Global Security Forum yabereye i Doha muri Qatar, tariki 21 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’umutekano ari uguhera mu mizi yabyo.
Padiri Kayisabe Vedaste avuga ko kurokoka kwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 abikesha kwigaragura mu maraso no kujya kwihisha mu mirambo yari yiciwe ku Kiliziya muri Mukarange aho bari bahungiye icyo gihe.
Urutare rwa Nkuri ruri mu hahoze ari u Buhoma. Ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira, Akagari ka Rurengeri, Umudugudu wa Kibugazi.
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yangiwe kwiyamamariza kuba umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe tariki 29 Gicurasi 2024 kuko ngo yahamijwe icyaha cyo gusuzugura ubutabera agakatirwa gufungwa amezi 15.
I Mbirima na Matovu haherereye mu Kagari ka Mbirima, mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, ahahoze ari mu Bumbogo.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje ko iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza tariki 31 Gicurasi 2024 rigaragaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 izakomeza kugabanuka mu bice byinshi by’Igihugu.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje iminsi itanu y’icyunamo cyo kunamira Perezida Ebrahim Raisi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo muri Israel Yoav Gallant, n’abayobozi b’umutwe wa Hamas, abashinja kugira uruhare mu byaha by’intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hamas kuva tariki ya 7 Ukwakira (…)
Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024 bakiriye bagenzi babo bo muri Zambia baganira ku mategeko y’u Rwanda mu kurengera uburenganzira bw’umukobwa no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abanyeshuri babiri bigaga mu kigo cy’amashuri cya G.S. Gihinga ya mbere, tariki 17 Gicurasi 2024 bagiye koga mu Kivu batwarwa n’amazi, umwe aboneka yamaze gupfa undi na we akomeza gushakishwa.
Ingabo z’u Rwanda RDF n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, tariki 17 Gicurasi 2024 bashyikirije Mukamana Annonciate utuye mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo inzu nshya bamwubakiye.
Ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) urutonde rw’abantu 54 ryifuza ko bazarihagararira mu matora y’Abadepite nk’abakandida.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh uri i Kigali aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.