Polisi y’igihugu yatangaje ko ibinyabiziga bisaga 500 byafatiwe mu makosa atandukanye bigiye gutezwa Cyamunara kubera ko ba nyirabyo batagiye gukemura ibibazo n’amakosa bakoze ngo babisubizwe.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 yafunguye ku mugaragaro inyubako y’Ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi mu Rwanda, ‘Radiant Insurance Company’, iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Inzobere mu kuvura amaso zivuga ko abantu bashyira imiti mu maso batandikiwe na muganga baba biyongerera ibyago byo guhuma.
Mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama ya Global Security Forum yabereye i Doha muri Qatar, tariki 21 Gicurasi 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’umutekano ari uguhera mu mizi yabyo.
Padiri Kayisabe Vedaste avuga ko kurokoka kwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 abikesha kwigaragura mu maraso no kujya kwihisha mu mirambo yari yiciwe ku Kiliziya muri Mukarange aho bari bahungiye icyo gihe.
Urutare rwa Nkuri ruri mu hahoze ari u Buhoma. Ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira, Akagari ka Rurengeri, Umudugudu wa Kibugazi.
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yangiwe kwiyamamariza kuba umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe tariki 29 Gicurasi 2024 kuko ngo yahamijwe icyaha cyo gusuzugura ubutabera agakatirwa gufungwa amezi 15.
I Mbirima na Matovu haherereye mu Kagari ka Mbirima, mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, ahahoze ari mu Bumbogo.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje ko iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza tariki 31 Gicurasi 2024 rigaragaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 izakomeza kugabanuka mu bice byinshi by’Igihugu.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje iminsi itanu y’icyunamo cyo kunamira Perezida Ebrahim Raisi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Hossein Amir-Abdollahian, bahitanywe n’impanuka ya kajugujugu ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024.
Umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, yasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Ingabo muri Israel Yoav Gallant, n’abayobozi b’umutwe wa Hamas, abashinja kugira uruhare mu byaha by’intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hamas kuva tariki ya 7 Ukwakira (…)
Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024 bakiriye bagenzi babo bo muri Zambia baganira ku mategeko y’u Rwanda mu kurengera uburenganzira bw’umukobwa no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abanyeshuri babiri bigaga mu kigo cy’amashuri cya G.S. Gihinga ya mbere, tariki 17 Gicurasi 2024 bagiye koga mu Kivu batwarwa n’amazi, umwe aboneka yamaze gupfa undi na we akomeza gushakishwa.
Ingabo z’u Rwanda RDF n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, tariki 17 Gicurasi 2024 bashyikirije Mukamana Annonciate utuye mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo inzu nshya bamwubakiye.
Ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) urutonde rw’abantu 54 ryifuza ko bazarihagararira mu matora y’Abadepite nk’abakandida.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh uri i Kigali aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ubwo yakiraga kandidatire ya Perezida Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi, yavuze ko ibyangombwa bye yashyikirije iyi Komisiyo byuzuye.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa batangije igikorwa cyo kubaga ishaza ryo mu jisho mu gihugu hose bikaba biteganyijwe ko abasaga 5000 bazabagwa ishaza mu gihugu hose.
Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagali ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere Umwarimu wigisha ku Ishuri ribanza rya E.P MUBAGO mu murenge wa Nkotsi witwa Harerimana Pascal basanze yiyahuye yimanitse akoresheje ‘Super Net’.
Perezida wa Guinée-Conakry, Gen Mamadi Doumbouya yagaragaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu rushimangira umubano mwiza w’ubuvandimwe n’ubucuti biri hagati y’ibihugu byombi kandi rwongerera imbaraga ubufatanye hagati ya Conakry na Kigali.
Melinda French Gates wahoze ari umugore w’umuherwe Bill Gates bakaza gutandukana ariko bagakomeza guhurira mu muryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza ‘Bill & Melinda Gates Foundation’, yatangaje ko ahagaritse imirimo ye yakoreragamo.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 yageze muri Guinée Conakry, aho yakiriwe na mugenzi we, Mamadi Doumbouya, bagirana ibiganiro byihariye bigamije gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi ndetse n’inzego zo gufatanyamo zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Guinée-Conakry avuga ko Perezida Paul Kagame ategerejwe muri iki gihugu kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024 mu ruzinduko rw’akazi.
Abantu 15 ubwo binjiraga mu kirombe cy’amabuye y’agaciro cya Koperative COMIKA giherere mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, Akagari ka Kazirabonde, Umudugu wa Gatwa, baburiyemo umwuka batanu muri bo bahasiga ubuzima abandi batanu barakomereka naho abandi 5 batabarwa bakiri bazima.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024 yageze muri Sénégal mu ruzinduko rw’akazi, aho ku kibuga cy’indege cya Léopold Sédar Senghor de Yoff yakiriwe na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye na bamwe mu bagize Guverinoma.
Iteganyagihe rya Gicurasi ryatangajwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) riragaragaza ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi hateganyijwe ko imvura izagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa.
Perezida Paul Kagame yakiriye Intumwa zaturutse mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, baganira ku bibazo byugarije Isi birimo icy’abimukira ndetse n’ubufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’u Budage.
Perezida wa Kenya William Ruto yatangije ibiganiro by’ubuhuza bigamije amahoro no guhagarika intambara hagati y’impande zihanganye muri Sudan y’Epfo, yizeza ko yiteguye gutanga umusanzu mu kurangiza uruhererekane rw’amakimbirane n’umutekano muke byayogoje icyo gihugu.
Ibitare bya Mashyiga biherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Kamonyi, Umurenge wa Karama, Akagari ka Bitare, Umudugudu wa Kokobe. Ni agace kahoze kitwa Gishubi (Rukoma). Ni ibitare byinshi binogeye ijisho, bimwe biteretse hejuru y’ibindi nk’ibiri ku mashyiga, ari na ho hakomotse iyo nyito ngo ni Ibitare bya Mashyiga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, tariki 16 Mata na tariki 6 Gicurasi 2024 rwataye muri yombi abantu batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo gushyira ahagaragara no ku mbuga nkoranyambaga ibiteye isoni.