Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka riri kuba ku nshuro ya 27, Umujyi wa Kigali nawo wararyitabiriye aho urimo kumurika ibyo ukorera umuturage birimo na serivise bakenera mu by’imyubakire n’ubutaka kugira ngo n’ufite ikibazo afashwe guhabwa umurongo wo kugikemura.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kamena 2024 yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hazaba hamaze guhinduka byinshi mu mujyi wa Kigali abereye umuyobozi birimo gutunganya ibikorwaremezo no kuvugurura inyubako.
Abasirikare 634 bari bamaze amezi atandatu batozwa n’Ingabo z’u Rwanda, RDF ku bufatanye na Repubulika ya Santrafurika basoje amasomo abemerera kwinjira mu gisirikare cy’iki Gihugu, FACA.
Inyubako y’uruganda C&D Products Rwanda rukora imyenda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro ndetse n’ibintu byari birimo bifite agaciro gasaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda nibyo byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye uru ruganda.
Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba, kuri uyu wa mbere tariki 05 Kanama 2024 yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki Gihugu.
Mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro ’Kigali Special Economic Zone’ hafashwe n’inkongi mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024.
Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yavaga Gitikinyoni yerekeza Nyabugogo ubwo yari igeze muri ‘Feux rouge’ zo ku kiraro cyerekea mu Gatsata, kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024 yagonze igare ryavaga mu Gatsata rijya Nyabugogo umugenzi ahita ahasiga ubuzima.
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, Expo 2024, ryajemo udushya dutandukanye aho ririmo umunyabugeni uri kumurika ibihangano avana mu bisigazwa by’ibiti.
Umusozi wa Huro uherereye mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Huro, Umurenge wa Muhondo, Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Ni mu karere kera kahoze ari u Bumbogo.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje Iteganyagihe ry’ukwezi kwa Kanama 2024, rigaragaza ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Kanama 2024, hateganyijwe ibihe by’izuba risanzwe ry’impeshyi naho mu bindi bice, imvura nke iteganyijwe hamwe na hamwe.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abantu 8 imaze gufatira mu makosa yo gukura utugabanyamuvuduko ‘Speed Governor’ mu modoka zitwara abagenzi.
Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, rumuhanaguraho cyo guhohotera umutangabuhamya.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Nyakanga 2024 i Luanda muri Angola hateraniye inama ya kabiri y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.
Ntawavuga amateka yo ku Macukiro adahereye ku ya Nyamirundi muri rusange kuko ariho ku Macukiro haherereye. Nyamirundi ni umwigimbakirwa mugari uri mu kiyaga cya Kivu, mu cyahoze ari Kinyaga ahitwaga mu Mpara. Ubu ni mu murenge wa Nyabitekeri, mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba.
Amateka avuga uko igihingwa cya kawa cyatangiye guhingwa mu Rwanda yanditswe n’Ikigo cy’Ubuyapani Gishinzwe Ububanyi n’Amahanga « Japan International Cooperation Agency ‘JICA’ mu nyandiko yacyo ‘The socio-economic impact of Rwandan indigenous coffee variety (Bourbon Mibirizi)”.
Ikiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 kuri KT Radio no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today cyagarutse ku iterambere ry’uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga rinogeye buri wese.
Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, yashyinguwe. Tariki 27 Nyakanga 2024, nibwo amakuru yamenyekanye ko Nyiransengiyumva Valentine uzwi ‘Dore Imbogo’ yitabye Imana.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, kuri iki Cyumweu tariki 28 Nyakanga 2024 yagiranye ikiganiro n’urubyiruko 50 rw’Abanyarwanda baba mu mahanga aho baje mu Rwanda kwiga no gusobanurirwa amateka y’Igihugu cyabo.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwamenyesheje ababyeyi bose bafite abana biga mu mwaka wa mbere, mu mwaka wa kabiri, no mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano batashoboye kwimuka muri uyu mwaka w’amashuri ko hari gahunda nzamurabushobozi yabateganyirijwe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 mbere y’ibirori byo gufungura Imikino Olimpike, Perezida Paul Kagame yahuye n’umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’ Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino, baganira ku buryo bwo gukomeza kwagura ubutwererane n’amahirwe mashya yo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda.
Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 44, yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Kamala Harris ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasobanuye ko Hon. Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, bari gukorwaho iperereza ku byaha bakekwaho bakoreye muri iyi Minisiteri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024 rweretse itangazamakuru abantu barindwi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga bakurikiranyweho kwiba muri Banki Miliyoni ijana z’Amafaranga y’u Rwanda, baciye mu ishami ryayo rikorera hanze y’Igihugu.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yongeye gutangaza abandi ba Minisitiri icumi bagize Guverinoma ye barimo bane bari mu ruhande rw’abatavuga rumwe na we.
Mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge Akagari ka Kiyovu, Umudugudu wa Nyarurembo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, imodoka y’ivatiri (Voiture) yaritwawe n’umudamu yamanukaga umuhanda uva T2000 yerekeza kuri CHIC habereye impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abantu batanu yangiza n’ibindi binyabiziga birimo (…)
Perezida Paul Kagame yashimiye abayobozi n’abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi bamwifurije ishya n’ihirwe, nyuma yo gutorerwa kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu.
Mutumwinka Bertine ni umubyeyi w’abana batatu, ubu atwara imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa ‘Man’ itwara amavuta na lisansi abivana muri Tanzaniya abizana mu Rwanda.
Mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge haraye habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi yavaga i Rubavu ijya i Kigali, abagenzi babiri barakomereka.
Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho amateka y’ibice bitanukanye byo hirya no hino mu Gihugu, kuri iyi nshuro yabakusanyirije amateka y’ahitwa Ku Mugina w’Imvuzo.