Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abakora ubucuruzi basaba abaguzi kubishyura mu madolari cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga, bagomba kubihagarika burundu.
Perezida Kagame yavuze ko abimurwa mu butaka bwabo ntibahabwe ingurane, akenshi bituruka ku makosa aba yakozwe mu gihe cyo kubimura, kuko baba batubahirije amategeko arebana n’icyo gikorwa.
Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2024, yageze mu Mujyi wa Accra muri Ghana aho yifatanyije n’abandi banyacyubahiro n’Abakuru b’ibihugu bya Afurika, mu birori byo kurahira kwa Perezida mushya w’iki gihugu, John Dramani Mahama na Visi Perezida, Naana Jane Opoku-Agyemang.
Abantu bagana ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), basabwe kwambara agapfukamunwa kubera ubwiyongere bw’ibicurane.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, yeguye ku mirimo ye no ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Libéraux.
Mu murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Kagarama ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama inkongi y’umuriro yafashe inzu y’uwitwa Uwiringiyimana Ananie yakoreragamo akabari na Resitora na serivise za ‘Sauna massage’ ibyarimo birakongoka.
Ibirango n’ibyemezo by’ubuziranenge bitangwa n’Ikigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), ikigo Gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti (RFDA), n’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi (RICA) bizajya bimara imyaka itanu, aho kuba imyaka itatu.
Inzego z’ubuzima mu Buyapani kuri uyu wa Gatandatu zatangaje urupfu rwa Tomiko Itooka, umugore wo mu Buyapani wari ufite imyaka 116 y’amavuko akaba n’umwe mu baciye agahigo ka Guinness ‘World Records’ ko kuba umuntu wa mbere ukuze kurusha abandi ku isi y’abazima.
Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mutarama 2025, ubwo yakiraga Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo n’ibiruhuko by’iminsi mikuru yatangaje ko mu mwaka wa 2023, amafaranga yoherejwe mu Gihugu n’Abanyarwanda batuye mu (…)
Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu gusoza umwaka wa 2024 abanyarwanda bitwaye neza kandi bagakurikiza amabwiriza y’umutekano uko bayahawe, bikagabanya impanuka ku kigero gishimishije.
Muri Mutarama 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama, uretse mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe, n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi ahegereye pariki ya Nyungwe. Muri ibyo (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abaturage bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bakeneye amahoro n’umutekano, bityo hakenewe ibisubizo bikemura ibibazo by’umutekano muke.
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, urubyiruko rw’Abakorerabushake ruri mu bikorwa byo gufasha Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuyobora abagenzi mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage.
Mu birori bisoza umwaka no gutangira undi wa 2025, byabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku itariki 30 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano iminsi yabo ibaze.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, mu butumwa busoza umwaka wa 2024 yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano, kubera uruhare bagize mu kubungabunga umutekano w’Igihugu no hanze yacyo.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 ni umunsi nyirizina wari utegerejwe w’ibirori by’ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomie. Mu masaha ya mu gitondo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ku gicamunsi hagakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana, mu masaha y’umugoroba abatumiwe bakirwe n’abageni.
Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro.
Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, bifatanyije n’abaturage b’iki gihugu mu gikorwa cy’umuganda wabaye tariki 28 Ukuboza 2024.
Imibare mishya y’abaguye mu mpanuka y’indege ya kompanyi ya ‘Jeju Air’ yo muri Koreya y’Epfo, yerekana ko abantu 179 ari bo bamenyekanye ko bapfuye.
Madamu Jeannette Kagame yageneye ubutumwa abanyarwanda bujyanye no kubaka umuryango uhamye.
Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa, yayoboye inama yahuriyemo abaganga babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda n’abasivili bakorana na bo mu Gihugu hose, abasaba kurushaho kunoza ibyo bakora.
Polisi yafunze umugabo w’imyaka 62 wari warahinduye amazina ahunga ubutabera, kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva mu kinyejana cya 17, hari bamwe batangiye gukwiza hose ko itariki ya 25/12 Abakristu bahimbazaho Noheli, ari umunsi wahimbazwagaho umunsi mukuru w’izuba (Sol invictus), gusa babikoze ari ukugira ngo barwanye inyigisho za Kiliziya n’ubuyobozi bwayo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 24 kugeza tariki 5 mutarama 2025, ku bufatanye na Sosiyete zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zitwara abagenzi ijoro ryose ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi-Remera-Kanombe.
Mu bihe bishize, ababyeyi batuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo babonye akazi kabatwara umwanya munini, bituma bafata icyemezo cyo kujya babyuka kare, bagataha batinze.
Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa 21 Ukuboza yataramanye n’abana baturutse hirya no hino mu Gihugu basaga 300, abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.
Polisi y’u Rwanda irakangurira Abanyarwanda kwirinda ibintu byose byahungabanya umutekano, muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bisoza umwaka wa 2024.
Mu mpera z’umwaka usanga imijyi yo hirya no hino mu gihugu yarimbishijwe mu buryo butandukanye, hashyizwe imitako ku nyubako, igaragaza uko biteguye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.
Urwego rw’umuvunyi rurakangurira abantu gutanga amakuru kuri ruswa n’akarengane, kuko umuntu uyatanze agirirwa ibanga ku buryo nta wahungabanya umutekano we.