Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukuboza 2024 yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Gambia, Gen Seedy Muctar Touray ku cyicaro gikuru cya Polisi, ku Kacyiru.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Robert Hunter Biden, wari warahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imbunda yaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’icyo kudatanga imisoro ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Muri Nigeria abantu 100 baracyashakishwa nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu ruzi rwa Niger, ruherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu ubwo bari bajyanye ibiribwa ku isoko.
Perezida William Kipchirchir Samoei Arap Ruto wa Kenya, ni we Muyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inshingano asimbuyeho Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir Mayardit.
Inteko Ishingamatageko ya Australia, yatoye itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kubarinda ibishuko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko n’ubwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeje kwaguka hakiri ibikenewe kunozwa kugira ngo ukwihuza kw’Akarere kugere ku musaruro ufatika.
Polisi ya Uganda yatangaje ko abantu 113 baburiwe irengero batwawe n’inkangu, mu gihe 15 bamenyekanye ko aribo bapfuye naho abandi 15 bakomeretse babashije gutabarwa bajyanwa mu bitaro.
Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 habereye umuhango wo gusezera kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwashyikirije u Buhinde Salman Khan kugira ngo akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’imodoka y’imbangukiragutabara (Ambulance), irimo ipakirwamo sima yo kubaka, bituma abantu babibona nko kurengera kuko irimo ikora ibyo itagenewe.
Cardinal Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), avuga ko Kiliziya itazahwema gusaba abanyapolitiki gushyira imbere inzira y’amahoro no kwimakaza umubano mwiza, nubwo bigaragara ko abenshi badashaka kuyumva.
Guverinoma ya Somaliya iravuga ko abantu 24 bapfuye, ubwo ubwato barimo bwiyubikaga mu nyanja y’Ubuhinde ku nkombe za Madagaskari.
Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, yageze i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite ihoraho y’iri huriro.
Israel yahaye uburenganzira Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kuba umuhuza mu biganiro byo guhagarika intambara Israel irwanamo n’umutwe wa Hezbollah ubarizwa ku butaka bwa Libani.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe abantu 15 mu Turere twa Kamonyi, Nyamagabe na Nyaruguru tariki 24 Ugushyingo 2024, bacyekwaho guteza umutekano mucye, aho bavugwaho gutega abantu mu nzira bakabambura ibyabo.
Dr Kibiriga Anicet wari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi Anne Marie wari Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, ndetse n’uwari Umujyanama uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) witwa Jeanne Niyonsaba, batanze amabaruwa y’ubwegure bwabo.
Kenya yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku munyapolitiki, Dr. Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda uburyo yashimutiwe muri icyo gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Mwiseneza Jerome, Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, Mabondo Semahoro Victor, Umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bane bakekwaho ubufatanyacyaha.
Inshuti n’Abavandimwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2024 bazindukiye mu gikorwa cyo guherekeza Nduwamungu Pauline wishwe tariki ya 14 Ugushyingo 2024 urw’agashinyaguro.
Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir), yatangije ingendo z’indege itwara imizigo mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe.
Ahitwa Ku Mukore wa Karuranga hafite amateka habumbatiye yo mu bihe byo ha mbere kuko ariho hari igiti cyavagamo ibikoresho byifashishwaga mu gihe cy’urugamba.
Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), basuye abanyeshuri biga mu ishuri rya Bossembélé, babaganiriza ku burenganzira bwabo.
Umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline, w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Polisi y’u Rwanda yafashe abasore umunani bo mu Karere ka Kamonyi mu Mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi bari mu bikorwa byo gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko indwara ya Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2023 n’ukwezi kwa Nzeri 2024 aho abarwayi bavuye ku bihumbi 43 bikuba inshuro ebyiri.
Igitero Israel yagabye muri Libani mu mpera z’icyumweru gishize cyahitanye umuvugizi w’umutwe wa Hezbollah. Amakuru yemejwe n’umwe mu bayobozi ba Hezbollah utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko Mohammed Afif yiciwe i Beirut hagati mu murwa mukuru wa Libani.
Abaturage bimuwe Kangondo muri Nyarutarama bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kanombe, barasaba ko bakwagurirwa isoko ry’ubucuruzi kugira ngo babashe kubona imyanya yo gukoreraho bibafashe gutunga imiryango yabo.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, bahuriye mu Ihuriro rya 17 ry’uyu muryango nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye, hafashwe ibyemezo bitandukanye.
Mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Nyagacaca, Polisi yakoze igikorwa cyo gushaka abasore batatu bakekwaho ubujura bwo gutega abantu bakabambura telefone n’ibindi.
Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 Ubushinjacyaha bwasabiye Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikiranyweho.