Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika (…)
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 18 Ukuboza yerekanye abantu 16 bakurikiranyweho ibyaha birimo kwiba inka zisaga 100 z’abaturage mu turere twa Gasabo, Nyarugenge, Rulindo, Gicumbi na Gakenke.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 yifashishije ikoranabuhanga, yagejeje ubutumwa ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigo cy’icyitegererezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) i Lyon mu Bufaransa.
Mu ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yagiriye muri Ethiopia kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, Polisi ku mpande zombi basinyanye amasezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu gukomeza kubaka amahoro, umutekano n’iterambere, ndetse no gukumira ibibazo bihungabanya umutekano (…)
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), guhera kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, rwatangaje ko imihanda (lignes) 24 yongewe mu buryo bushya bwo kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga y’urugendo (ligne) rwose.
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024 yatangaje ko yafashe umugabo ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Sibomana Emmanuel
Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa mwarimu uba buri mwaka ku wa 13 Ukuboza 2024 Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abarezi ko abafitiye igisubizo cyiza ku bibazo bagaragaje.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yabasabye abapolisi kumenya ko bafite inshingano zo gukora kinyamwuga, haba mu kurinda umutekano no kugeza ku banyarwanda ibikora by’iterambere.
Mu mujyi wa Qardaha mu Majyaruguru ya Syria inyeshyamba zahiritse ubutegetsi zashenye imva ya Hafez al-Assad se wa Perezida wa Bashar al-Assad.
Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu kiruhuko guhera (…)
Mu Mirenge ya Bumbogo na Nduba yo mu Karere ka Gasabo, Polisi yafashe abagabo babiri bibaga abaturage biyita abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kugira ngo babone uko binjira mu bipangu by’abantu.
Perezida Paul Kagame uri muri Mauritanie mu nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yagaragaje ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n’Isi muri rusange bityo ko rukwiye gufashwa rugahabwa ubumenyi butuma rwuzuza ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Perezida Paul Kagame yashimiye John Dramani Mahama, uherutse kongera gutorerwa kuyobora Ghana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024 Perezida Kagame uri i Nouakchott yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, ku kwagura umubano mu nzego zirimo uburezi, umutekano, imikoranire mishya mu buhinzi n’ibikorwa remezo.
Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasabye ko hategurwa ianam ihuza abanyapolitike batandukanye mu rwego rwo gutegura ishyirwaho rya Guverinoma nshya.
Urukiko rwa Gisirikare ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy’igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.
Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje ikomeza kwitwa IBUKA, nyuma y’uko yari imaze igihe ibiganiraho. Uku kwihuza kw’iyi miryango, bibaye mu rwego rwo gushyira hamwe no kongera imbaraga mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje amahirwe u Rwanda rwiteze mu nganda zubakwa kuko bizongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu Gihugu.
Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta, Umudugudu wa Mucuro, habereye impanuka y’imodoka ya JEEP NISSAN RAG 724 J yavaga i Kigali yerekeza i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024, igwa mu mugezi wa Base, abari bayirimo bahita bahasiga ubuzima.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko icyambu cyatashywe ku mugaragaro cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko abaturage b’ibihugu byombi nta kibazo bafitanye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze kuba hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze begura nta gikuba cyacitse ahubwo byerekana ko imyumvire yahindutse aho bananirwa kuzuza inshingano bibwiriza bakegura.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu ku Isi, Amnesty International, ryatangaje ko Israel iri gukora Jenoside mu Ntara ya Gaza.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024 ku biro bye biherereye ku Kimihurura, cyibanze ku buzima rusange bw’Igihugu. Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pansiyo) atari icyemezo cya RSSB, (…)
Urubuga Job Net rwashyizweho n’Umujyi wa Kigali, ruhuza abashaka akazi n’abagakeneye, rumaze gufasha abasaga ibihumbi icyenda (9,000) kukabona, naho abarenga ibihumbi 10 babonye amahugurwa.
Imiti ifasha umuntu kuba atakwandura Sida igihe akoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo atandura agakoko gatera Sida mu gihe akeka ko uwo bayikoranye ashobora ku mwanduza si byiza kuyifata utayandikiwe na muganga kuko bishobora kugira ingaruka ku muntu.
Muri gahunda yo kumenya amateka y’ahantu hatandukanye Kigali Today igenda ibagezaho yabakusanyirije ayahitwa Munyaga mu karere ka Rwamagana hakaba ari naho hatangirijwe urugeroro.
Ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB kiratangaza ko cyafunze abagabo batatu barimo noteri wiyitiriraga kuba umukozi wo mu butaka hamwe n’uwari ushinzwe gupima ubutaka bakaba bakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Komisiyo y’amatora muri Namibia yatangaje ko Netumbo Nandi-Ndaitwah, wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia, ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu.
Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko imvura yaguye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo yahitanye abantu 48 hakomereka 149.