Hirya no hino mu mijyi uhasanga abana benshi bafite ikibazo cyo kwirirwa bagendagenda mu mujyi bifashishwa n’abantu bakuru. Muri abo bana haba harimo n’abayoboye umuntu ufite ubumuga bwo kutabona mu bikorwa byo gusabiriza ibyo bikorwa bikababuza uburenganzira bwabo no guhabwa uburere n’uburezi mu mashuri.
Mu bakandika babiri bari bahataniye umwanya wa Perezida wa Liberia, Joseph Boakai ni we wagize amajwi menshi, atsinda umukandida mugenzi we George Weah wari usoje manda ye.
Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumurekura ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukangisha gusebanya, yakoreye uwitwa Nzizera Aimable.
Irakarama Nadine wari urangije kwiga mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) witeguraga guhabwa impamyabumenyi ya Kaminuza mu ishami ry’icungamutungo, yitabye Imana azize impanuka.
Mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasharu, habereye impanuka y’imodoka yarenze umuhanda, igonga inzu irayisenya.
Ababyeyi bo ha mbere bari bafite uburyo batangamo uburere ku bana babo babicishije mu migenzo n’imiziro bigafasha abana babo kugira uburere buboneye bidasabye kubagenzura no kubahozaho ijisho kuko umwana yabaga yaratojwe ibyo agomba kuziririza mu myitwarire ye muri icyo gihe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2023, Polisi yamennye ibiyobyabwenge iheruka gufatira mu Mujyi wa Kigali, byo mu bwoko butandukanye byafashwe mu gihe cy’amezi atatu.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka yari irimo Abadepite batatu, ari bo Hon. Dr. Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Annoncé Manirarora ku mugoroba tariki 14 Ugushyingo 2023 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bakaba berekezaga mu Karere ka Bugesera, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.
Igihugu cya Burukina Faso cyatangaje ko igitero giherutse kugabwa muri iki gihugu, cyahitanye abantu 70 biganjemo abana n’abageze mu zabukuru.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, nibwo abaturage bo muri Liberia bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’igihugu.
Abantu bakoresha Terefone na Mudasobwa ‘Computer’ bagirwa inama y’uburyo bwo kwicara bemye kugira ngo bitangiza amagufa y’ibikanu n’urutirigongo.
Hirya no hino mu gihugu hagenda hubakwa amarerero y’abana bato mu rwego rwo gufasha ababyeyi kumenya gutegura indyo yuzuye ndetse no gufasha abana bafite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira kubivamo.
Ku Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2023 ahitwa Beretwari mu Murenge wa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster ikomerekeramo abantu batanu.
Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama mu Kagari ka Ngarama, mu Mudugudu wa Kabeho, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Coaster yagonze moto n’abatwara abagenzi ku magare, abantu babiri bahita bapfa abandi batanu barakomereka.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abafite ubumuga bwo kutabona, ni uko bagihura n’imbogamizi z’abantu bamwe na bamwe bataramenya Inkoni yera bitwaza bigatuma babahutaza, kuko baba batitwararitse ngo bamenye ko uyitwaje afite ubumuga bwo kutabona.
Aborozi batandukanye bavuga ko kugezwaho inkingo n’intanga by’amatungo hakoreshejwe Drones (utudege duto tutagira abapilote), byabakemuriye ibibazo bahuraga nabyo birimo gutinda kubibona.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangarije abitabiriye inama y’Ishoramari ku Mugabane wa Afurika, uko u Rwanda rwashyizeho amahirwe n’uburyo bwo korohereza abifuza kurushoramo imari.
Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bavuga ko ubushobozi buke bwo kutagira amafaranga ahagije ndetse n’ikoranabuhanga, biri mu bituma badatera imbere babikesha ubwanditsi bwabo.
Nyuma y’igihe gito umuyobozi w’ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, atangaje ko yateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, byari biteganyijwe kuba ku itariki 10 Ugushyingo 2023, bikabera ahakorera iki kigo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ko icyo gitaramo (...)
Uwitonze Valens, umukozi wa RSB wafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Miliyoni 25Frw, kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ugushyingo 2023, yitabye urukiko aburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo ku byaha aregwa, Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko abantu bajya mu byumba by’amasengesho, bagasenga bagasakuza cyane na bo barebwa n’ingingo ya 600 y’igitabo cy’amategeko ahana, ingingo ya 37 y’itegeko rirengera ibidukikikije, zisobanura kandi zigahana abateza urusaku n’induru, haba ku manywa cyangwa nijoro, inavuga kandi ko atari byiza (...)
Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, ku wa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023 yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, byibanze ku kurebera hamwe umubano w’ibihugu byombi, ndetse baniyemeza kurushaho gushimangira ibya dipolomasi y’Inteko zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Umunya-Ireland witwa Alan Fisher yashyizwe mu muhigo w’Isi mu gitabo cya ‘Guinness World Records’ cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe kuko yatetse amasaha 119 n’iminota 57.
Ikamyo yakoze impanuka igonga igipangu cy’ishuri rya Kagarama mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, hangirika igipangu na ‘bordure’ z’umuhanda, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo ihitana.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarungege, ku wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo 2023, rwategetse ko Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho icyaha cyo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho kwiba amafaranga ya Perezida w’Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa yari abitse mu mwenda w’intebe yariri mu rwuri yororeramo ruherereye ahitwa Phala Phala.
Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco cyateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, kizaba tariki 10 Ugushyingo 2023 kikazabera ahakorera iki kigo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, barasaba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), kubasanira inzu batuyemo kuko zimwe zangiritse kubera ko zidakomeye ndetse zishaje.
Ibiganiro byahuje Perezida w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ari kumwe na Visi Perezida wungirije, Edda Mukabagwiza kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, hamwe n’iryo tsinda rigizwe n’Abadepite n’Abasenateri 16 bo muri Nigeria, bazamara iminsi 4 mu Rwanda, bashimye uburyo u Rwanda rwubahiriza uburinganire mu gushyira (...)
Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, yarahiriye kuzuzuza inshingano nshya yahawe, umuhango wabere mu Rukiko rw’Ikirenga.