Abanyeshuri n’abayobozi ba Green Hills Academy bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Green Hills n’abayobozi babo, ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021 bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w'ishuri Daniel Hollinger
Umuyobozi w’ishuri Daniel Hollinger

Umuyobozi mukuru w’iryo shuri, Daniel Hollinger, yibukije abanyeshuri ko ibyatumye Jenoside ishoboka bigihari kandi ko ari umukoro w’abakiri bato kuyirwanya n’ingengabitekerezo yayo.

Yagize ati “Inyigisho mbi zuzuye urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ni bimwe mu byatumye habaho Jenoside kandi igashoboka. Ni yo mpamvu aho mubibonye mugomba kubirwanya mwivuye inyuma.”

Hollinger yabwiye aba banyeshuri ko bafite amahirwe ndetse n’ubushobozi bwo kubaka isi nziza kurusha uko iri ubu bakoresheje ubumenyi butandukanye bahabwa. Yaba ubwo mu ishuri ndetse no mu buzima bwa buri munsi bacamo.

Irma Ihumure wavutse mu 1991 yatanze ubuhamya bwe avuga uko muri Jenoside bishe se, nyina na musaza we, agakura atabazi, yita uwamureraga nyina ndetse anasobanura inzira yo gukira ibikomere yatewe na Jenoside kubera kubura umuryango.

Irma Ihumure yatanze ubuhamya
Irma Ihumure yatanze ubuhamya

Yasabye abanyeshuri kumenya amateka y’u Rwanda uko ari, ati “Mugomba gukoresha uburyo bwose buhari mukamenya ukuri kw’amateka yaranze u Rwanda, hanyuma mukayakoresha mu kubaka u Rwanda rwiza kurushaho.”

Ku ruhare rw’abarezi muri Jenoside, Freddy Mutanguha, umuyobozi wa AEGIS ikigo kirwanya Jenoside ku isi, yasobanuye uburyo Abanyarwanda bigishijwe amacakubiri bihereye hasi no mu ishuri aho bavugaga ko abatwa baturutse muri Congo mu gace ka Ituri, Abahutu muri Tchad naho Abatutsi muri Ethiopia, bakaba barabishe bamwe babajugunya muri Nyabarongo ngo basubire aho bavuye.

Yabwiye abanyeshuri ko uyu munsi u Rwanda rwahindutse kandi ruteze byinshi ku bakiri bato mu kurwubaka.

Umwe mu banyeshuri biga kuri Green Hills Academy witwa Serena Saro Birasa w’imyaka 16 y’amavuko, yavuze ko kwibuka ari ingenzi kuko bifasha kumva amateka no kwirinda gusubira mu byakozwe.

Ati “Mu ishuri twiga amateka y’igihugu, uburyo abantu bishwe nabi urupfu rw’agashinyaguro. Iyo twibuka ni uburyo bwo kubaha agaciro no kuvuga ko bitazongera ukundi.”

Ku bahakana Jenoside, Saro yavuze ko bigendana no kutamenya, ati “Burya umuntu yibagirwa vuba kuko ari ko aremye, rero iyo utazi uwo uri we n’amateka akuranga arimo n’ay’Igihugu uturukamo wisanga wasubiye mu byaranze amateka mabi. Dukeneye guhora twibuka ngo ibyabaye ntibizongera ukundi.”

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka