• Joeboy

    Joeboy agiye kuza gutaramira Abanyarwanda

    Umunya-Nigeria w’imyaka 22, Joseph Akinfenwa Donus uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Joeboy, ni we uzaririmba mu gitaramo kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali kizwi ku izina rya “Kigali Jazz Junction”, kizaba tariki ya 28 Gashyantare 2020.



  • Abahanzi banyuze Iwawa ubu baherereye mu biki?

    Byagiye bivugwa kenshi ko abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge, bamwe muri bo bakajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa. Urutonde rukurikira ni bamwe mu bajyiye Iwawa n’uko bameze nyuma yo kuva yo.



  • Bruce Melodie agiye kumurika televiziyo ye ku mugaragaro

    Umunyamuziki Bruce Melodie agiye kumurika televiziyo ye ku mugaragaro nyuma y’igihe kinini ari mu igerageza ry’iki gitangazamakuru gishyashya hano mu Rwanda.



  • Amasezerano yanjye 80% ntiyubahirijwe, The Mane izajye mu rukiko tuburane - Safi

    Umuhanzi Safi Niyibikora uyu munsi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, yavuze ko mu byatumye ava mu nzu y’umuziki ya The Mane, ari uko amasezerano ye yari akomeje kutubahirizwa ku ruhande rwa The Mane, ibi akavuga ko atari gukomeza kubyihanganira kuko na we yagombaga kurengera izina rye amaze kubaka mu muziki.



  • Abahanzi nyarwanda b’ikinyacumi (2010 - 2020)

    Muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2020, Kigali Today yasubije amaso inyuma ireba abahanzi bitwaye neza mu kinyacumi gishize (mu myaka icumi ishize) ku buryo umuntu yanabita abahanzi b’ikinyacumi.



  • Platini Nemeye (ibumoso) na Claude Mujyanama (TMC) bamaranye imyaka myinshi mu itsinda rya Dream Boys

    Umuziki wa Platini urashoboka atari kumwe na TMC bamaranye imyaka irenga 11?

    Itsinda rya Dream Boys riragaragaza ibimenyetso byinshi by’uko rishobora gusenyuka, umwe akajya mu buzima bwe undi akajya mu bwe. Platini wakemanze iri tandukana, yatangiye gutekereza ahazaza he nk’umunyamuziki igihe azaba atakiri kumwe na TMC.



  • JAY-Z mu mukenyero n

    Bamwe mu byamamare byo muri Amerika bashaka kuba Abanyafurika

    Mu gihe benshi mu banyafurika batuye mu bihugu binyuranye usanga bafite inyota yo kujya mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bimwe mu bihangange bifite uruhu rwirabura, biba muri ibyo bihugu, byo bikomeje kugaragaza ubushake bwo kuba Abanyafurika, bakahakora ibikorwa binyuranye bizamura Afurika n’abaturage bayo, ndetse bamwe, (…)



  • Safi Madiba ubu ntakibarizwa muri The Mane

    Safi Madiba yongeye kwigarurira ibihangano bye yari yarabujijwe

    Safi Madiba yandikishije ibihangano bye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), bimusubiza igisa n’uburenganzira yari yarambuwe na The Mane yabarizwagamo. The Mane yari yaratanze impuruza ko atemerewe gukoresha ibihangano byose yayikoreyemo.



  • Jay Polly ku bunani bwa 2019 ubwo yari afunguwe nyuma y

    Jay Polly na we asezeye muri The Mane nyuma ya Safi

    Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yasezeye muri The Mane nyuma y’umwaka yari amaze akorana na The Mane, ari na yo yakurikiranye urubanza rwe ikanamufunguza muri gereza.



  • The Ben yakabije inzozi z’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben uzataramira i Kigali ku bunani, yakabije inzozi z’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona witwa Fabien.



  • The Ben yubashye abafana, akuraho umusatsi

    Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Benjamin Mugisha uzwi ku izina rya The Ben, ari mu Rwanda, aho yitegura gutaramira Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2020 mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena.



  • Zizou Al Pacino

    Zizou witegura gusohora Mixtape yakoze indirimbo ye ya munani

    Indirimbo yitwa “Karibu Nyumbani” ihuriwemo na Riderman, Uncle Austin, Bruce Melodie na Amalon, ni indirimbo ya munani mu zo Zizou Al Pacino amaze gukora zihuza abahanzi batandukanye (All Stars), ndetse ari mu myiteguro yo gushyira hanze Mixtape azahurizaho izi ndirimbo zose.



  • Charly&Nina berekeje muri Nigeria mu bihembo bya AFRIMA

    Itsinda rya Charly&Nina rikorera umuziki mu Rwanda, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, ryerekeje muri Nigeria, ahagomba kubera ibirori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA ku bahanzi b’Abanyafurika barenga 50 n’ibihangano birenga 200 biturutse mu bice bya Afurika.



  • Diamond Platnumz na Burna Boy mu bahanzi batwaye AFRIMMA

    African Muzik Magazine Awards/AFRIMMA ni ibihembo bihabwa abahanzi n’abanyamuziki batandukanye mu rwego rwo guteza imbere umuziki Nyafurika.



  • Aba bahanzi bahugiye mu biki?

    Hari bamwe mu bahanzi bari bakunzwe hano mu Rwanda ubu batakigarara cyane mu bitaramo cyangwa ngo basohore indirimbo.



  • Nahagaritse kwiga kuko ibyo nigaga ntabishakaga -Buravan

    Yvan Buravan, izina rimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, bitewe cyane n’uko ari we wegukanye igihembo gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, igihembo cyiswe “Prix Decouvertes”.



  • Abahanzi bo muri The Mane bunze mu rya Polisi bakora indirimbo ikebura abasinzi

    Abahanzi bo muri The Mane iyobowe na Bad Rama, bakoreye hamwe indirimbo bise ‘Nari High’ bunga mu rya polisi y’u Rwanda bakebura abantu banywa bakarenza urugero ndetse n’abatwara imodoka bafashe ku musemburo.



  • Meddy yafunguwe nyuma y’iminsi itanu afashwe na Polisi

    Umuhanzi Meddy wari warafashwe na Polisi y’u Rwanda azira gutwara imodoka yanyoye akarenza urugero, yarekuwe kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 asubira mu rugo yishimirwa n’umuryango we.



  • Umuziki ntabwo wadutunga wonyine – Dream Boys

    Mu gihe kirenga imyaka icumi bamaze bakora umuziki, abagize itsinda rya Dream Boys bavuga ko umuziki utabatunga wonyine kuko nta mafaranga ahagije arimo.



  • Gatsinzi Emery wamamaye ku izina rya Riderman

    Nataye ishuri kugira ngo nkurikire inzozi zanjye - Riderman

    Emery Gatsinzi uzwi nka Riderman, izina rikomeye cyane muri Hip Hop mu Rwanda, yavuze ko yaretse gukomeza kwiga amashuri ye, aho yari ageze muri kaminuza, kugira ngo akurikire inzozi ze, ku mpano ya muzika, kuko yumva ari wo muhamagaro we.



  • Meddy yatawe muri yombi

    Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye ashinjwa gutwara imodoka yanyoye inzoga akarenza urugero.



  • Mike Ogoke (wambaye ingofero) ubwo yari mu Rwanda, yasuye inzu ifasha abahanzi ya The Mane bagirana ibiganiro

    Godfather Production yemeye gukorana n’abahanzi nyarwanda ku giciro gito

    Mu rugendo rw’iminsi itatu mu Rwanda, Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Godfather yabashije gusura zimwe mu nzu z’umuziki asiga asezeranyije ko azagaruka nyuma y’ukwezi kumwe aje gukorana na bamwe mu bahanzi barimo Bruce Melodie na Alyn Sano.



  • Imyaka 12 irashize Lucky Dube atabarutse – Ngo ntiyanywaga inzoga n’itabi

    Nyuma yo gukuramo inda nyinshi, nyina wa Lucky Dube, yasabye Imana ko yamufasha akabyara umwana muzima. Uwo mwana yabaye Lucky, bivuga umunyamahirwe. Yavutse tariki ya 03 Kanama 1964, avukira mu gace kitwa Ermelo mu Ntara ya Mpumalanga, muri Afurika y’Epfo.



  • Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali ni umwe mu batawe muri yombi

    Umuhanzi Bushali na bagenzi be bafungiwe kunywa urumogi

    Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali nyuma yo kujya mu muziki, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge hamwe n’abandi bari kumwe.



  • Umuyobozi mukuru wa Godfather, Michael Ogoke (ibumoso) yageze kuri KT Radio aganira n

    Godfather ije gufasha abahanzi nyarwanda kwegukana ibihembo bya BET na MTV

    Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki yitwa Godfather yageze mu Rwanda agamije kureba impano ziri mu muziki nyarwanda no kuzifasha gutera imbere zikamamara ku rwego rw’isi.



  • Magufuli ashyigikiye ko Harmonize yakwiyamamariza kuba umudepite

    Tanzania: Umuhanzi Harmonize ashobora kuba Umudepite

    Radjab Abdul wamenyekanye mu muziki ku izina rya Harmonize ashobora kuba Umudepite nyuma y’uko Perezida John Pombe Magufuli agaragaje ko amushyigikiye.



  • Mani Martin

    Mani Martin: Kuki bandirimbira indirimbo nk’aho ntakiriho?

    Ubwo habaga iserukiramuco JAMAFEST ryabereye mu gihugu cya Tanzania, ryitabiriwe n’abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, baririmbye indirimbo z’abahanzi banyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo. Mu ndirimbo baririmbye, harimo indirimbo ya Mani Martin yise “Afro”, ibintu bitigeze bishimisha uyu muhanzi.



  • Clarisse Karasira ni we wahagaritse gukorana na Alain Muku

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wari umaze umwaka umwe afashwa na Alain Muku yahisemo kumusezera abinyujije mu nyandiko, bifashishije itangazo bemeranyijweho bavuga ko ubu Karasira atakibarizwa mu bakorera umuziki mu nzu yitwa Boss Papa ya Alain Muku.



  • Sadio Mane yagaragaje ko ari umufana ukomeye w’indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy

    Umunya-Senegal Sadio Mane, mu bimuruhura igihe atari mu kibuga harimo no kumva imiziki itandukanye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w’indirimbo za Meddy, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.



  • Patoranking (wa kabiri uhereye ibumoso) yamaze kugera i Kigali

    Umuhanzi Patoraking yiteguye gushimisha abitabira igitaramo cye

    Umuhanzi wo muri Nigeria Patoraking yageze mu Rwanda ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019 aho aje gutarama mu nama ihuza abiganjemo urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt’.



Izindi nkuru: