Mukurarinda Alain, umunyamuziki akaba n’umunyamategeko uzwi nka Alain Muku, asanga umuziki nyarwanda udidizwa n’uko hadakoreshwa ibicurangisho n’injyana gakondo mu muziki wo mu Rwanda, kuko umuco wo gucuranga nk’ibyahandi bidatanga isura nyayo y’umuco n’umwimerere by’ibihangano nyarwanda.
Nyuma yo kongera kugaruka mu muziki, Just Family ihora ihindagurika ikanasenyuka kenshi, riravuga ko ku nshuri iheruka abarigize bashwanye kubera amafaranga bakoreye muri Guma Guma bananiwe kugabana, atari amarozi nk’uko byavuzwe.
Ubusanzwe hamenyerewe ko umuhanzi yandika indirimbo ubundi akayiririmba, hanyuma ikamenyekana kimwe na nyirayo.
Kumenyekana bisaba ko uba ukora ibintu byinshi bitandukanye bishimisha abagukurikira, ibyo byose bisaba ubwitange bwo gukora umurimo wawe ushishikaye kandi uwitayeho kugira ngo ukomeze kugirirwa icyizere n’abagukunda mu bihangano byawe.
Umuhanzi Christopher Muneza wabaye ikirangirire mu Rwanda acyambaye umwenda w’ishuri, ngo yabayeho ubuzima atifuzaga kubamo kuburyo avuga ko yanasimbutse imwe mu bintu abandi basore banyuramo mu gihe cy’ubugimbi bwabo.
Umuziki ni kimwe mu bihuza abantu benshi, haba mu bawukora ndetse n’abakunda kuwumva. Ntawashidikinya ko umuziki nyarwanda umaze kugera kuri byinshi byiza, na none ntitwakwirengagiza ko hajya hanabonekamo amahari n’impaka za ngo turwane hagati y’abahanzi.
Umuhanzikazi Tonzi avuga ko yacunagujwe cyane, agahagarikwa muri korali inshuro nyinshi, akajya anahamagarwa kugirwa inama cyangwa akihanizwa n’abo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, igihe yabaga agiye kuririmba ahantu hatari mu rusengero.
Byatangaje abantu cyane ubwo Jay Polly yavugaga ko ari umukirisito wo muri ADEPR, mu gihe mu minsi ishize yavuzweho amahane yatumye akubita umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu, yafungurwa akarara asinze.
Bamwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa Primus Guma Guma Superstar, baravuga ryabagejeje kuri byinshi birimo kubona amafaranga yabafashije gutera imbere mu muziki wabo, kumenyera umuziki wa LIVE ndetse no kubamenyekanisha.
Abakurikiye igitaramo cyiswe East African Party yakoze ku munsi wa mbere w’umwaka wa 2019, bemeza ko Meddy wari umushyitsi mukuru yarushijwe n’abo bahuriye ku rubyiro, kandi ngo nta kidasanzwe yakoze ugereranije n’igitaramo yari aherutse gukorera i Rugende umwaka wari wabanje.
Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira mu kazi ko kuvanga imiziki mu Rwanda, ngo agorwa n’ukuntu abasore n’abagabo bamubona ku rubyiniro avanga imiziki bakamwifuza, abandi bakamubeshya ibiraka bashaka kumwaka numero ya telephone ngo bazamuterete.
Korali Itabaza yo mu Bibare mu Karere ka Gasabo yaririmbye ‘ifoto y’urwibutso’ ubu ntikigaragara cyane mu ruhando rw’amakorali ashakishwa mu Rwanda, ariko abayigize bizeye ko izongera ikaba korali ikomeye, nk’uko byahoze cyera.
Gusohora indirimbo mu buryo butumvikanywe n’impande zombi, byatumye Bruce Melodie yijundika bikomeye umunya Ecosse Iain Stewart bakoranye indirimbo yitwa Karma.
Ishuri ryigisha Muzika mu Rwanda Nyundo Music school rigiye kongera gutanga amahirwe ku bana bifitemo impano muri muzika.
Mu gitaramo ngarukamwaka kiba ku bunani East African Party, Buri Muhanzi yari yiteguye k’uburyo yanejeje abakunzi kakahava. Abayobozi batandukanye nabo barakitabiriye ndetse bigaragara ko banyuzwe n’imigendekere yacyo.
Mu gitaramo East African Party kiba buri ku itariki ya mbere, uyu mwaka byari agashya kuko nta muhanzi mpuzamahanga wari watumiwe. Umuhanzi mukuru yari Meddy, umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu muhanzi yeretswe urukundo rwinshi n’abamukunda nawe abitura kubabyinira koko.
Jay Polly wafunguwe agatangira umwaka wa 2019 ari hanze ya gereza, yinjiye muri gereza nk’ikirangirire, asangamo Gisa cy’Inganzo, biyemeza gukora ibitaramo mu byumba by’abagabo ndetse no muri gereza yahariwe abagore ntabwo bakumirwaga.
Ngabo Medard umuhanzi nyarwanda uzataramira abanyarwanda tariki 01 Mutarama 2019 yeretse umuryango avuka mo umukunzi ukomoka muri Etiyopiya ariwe Mimi Mehfira, maze nyina amwakirana urugwiro rwinshi.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ntakitabiriye igitaramo kiswe ’30 Billion’ yari afite I Kampala muri Uganda, igitaramo yari kuzahuriramo n’ Umunyanijeriya Davido.
Kugirango igikorwa gikomeye gisaba imbaraga za benshi kigere ku ntego, hakenerwa byinshi harimo n’abahanzi n’abashyushyarugamba, ngo bihutishe icengeramatwara mu mitwe y’abantu, babyumve, babikunde ndetse babikore vuba nk’abasiganwa n’igihe.
Zizou amaze gukora indirimbo zirindwi zamenyekanye cyane, aritegura kuzihuriza hamwe agakora Mix Tape, ariko nta ndirimbo n’imwe yumvikanamo ijwi rye, n’aho bahamagaye abahanzi ntahakandagira.
Yvan Buravan uherutse kwegukana ibihembo bya Prix Decouverte, yamaze gusinyana amasezerano n’ikigo SACEM( Société des auteurs, compositeurs et éditeurs de musique) gishinzwe kwamamaza ibihangano no gushakisha amafaranga muri ibi bihangano agashyikirizwa ba nyirabyo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Ministere w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera yagaragaje uburyo yashimishijwe cyane Abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika ku Nyundo bahuriye muri Chorale de Nyundo.
Nyuma y’icyumweru Safi Madiba yamamaza ibikorwa bye muri Tanzania, yasize atsuye umubano n’inzu ya Wasafi ya Diamond, naho umugore we Judith asubira muri Canada.
Ku gicamunzi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018, ni bwo umuhanzi Yvan Buravan uherutse kwegukana igihembo Prix Decouverte yagaragarije abanyarwanda ko koko yagitwaye agikwiye, maze amurika album ye ya mbere mu gitaramo yise Love Lab.
Umuhanzi Andy Bumuntu, aravuga ko ateganya gusohora umuzingo (album) we wa mbere ahagana mu kwezi kwa karindwi umwaka utaha wa 2019, izaba iriho indirimbo zishobora no kugera kuri 12.
Anita Pendo, umunyamakuru akaba umu DJ ndetse n’umushyushyarugamba wamenyekanye cyane mu Rwanda, agira inama bagenzi be b’igitsiba gore ko batagomba gucibwa intege n’ibibakomerera mu nzira ibaganisha ku byo bifuza ngo kuko ntawugira icyo ageraho atavunitse.
Mu minsi ishize, iyi nteruro (#UrbanBoysCollaboChallenge) yasakaye ku mbuga nkoranyambaga z’abahanzi bo mu Rwanda, iherekejwe n’amashusho y’abahanzi baririmba batazwi.
Yvan Buravan umuhanzi nyarwanda umenyerewe cyane mu Njyana ya R&B, ahigitse by’Abahanzi b’abanyafurika, yegukana irushanwa rya Prix Decouverte ritegurwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ya RFI.
Hamble Jizzo umwe mu bagize itsinda Urban Boys yatunguye benshi mu ndirimbo "Mon Amour" bafatanyijemo n’umuhanzi Tresor ndetse na Ziggy 55, aririmb mu njyana atamenyerewemo ya Rumba.