Umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly yasezeye muri The Mane nyuma y’umwaka yari amaze akorana na The Mane, ari na yo yakurikiranye urubanza rwe ikanamufunguza muri gereza.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben uzataramira i Kigali ku bunani, yakabije inzozi z’umufana we ufite ubumuga bwo kutabona witwa Fabien.
Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika Benjamin Mugisha uzwi ku izina rya The Ben, ari mu Rwanda, aho yitegura gutaramira Abanyarwanda tariki ya 01 Mutarama 2020 mu gitaramo kizabera muri Kigali Arena.
Indirimbo yitwa “Karibu Nyumbani” ihuriwemo na Riderman, Uncle Austin, Bruce Melodie na Amalon, ni indirimbo ya munani mu zo Zizou Al Pacino amaze gukora zihuza abahanzi batandukanye (All Stars), ndetse ari mu myiteguro yo gushyira hanze Mixtape azahurizaho izi ndirimbo zose.
Itsinda rya Charly&Nina rikorera umuziki mu Rwanda, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, ryerekeje muri Nigeria, ahagomba kubera ibirori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA ku bahanzi b’Abanyafurika barenga 50 n’ibihangano birenga 200 biturutse mu bice bya Afurika.
African Muzik Magazine Awards/AFRIMMA ni ibihembo bihabwa abahanzi n’abanyamuziki batandukanye mu rwego rwo guteza imbere umuziki Nyafurika.
Hari bamwe mu bahanzi bari bakunzwe hano mu Rwanda ubu batakigarara cyane mu bitaramo cyangwa ngo basohore indirimbo.
Yvan Buravan, izina rimaze kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, bitewe cyane n’uko ari we wegukanye igihembo gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, igihembo cyiswe “Prix Decouvertes”.
Abahanzi bo muri The Mane iyobowe na Bad Rama, bakoreye hamwe indirimbo bise ‘Nari High’ bunga mu rya polisi y’u Rwanda bakebura abantu banywa bakarenza urugero ndetse n’abatwara imodoka bafashe ku musemburo.
Umuhanzi Meddy wari warafashwe na Polisi y’u Rwanda azira gutwara imodoka yanyoye akarenza urugero, yarekuwe kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019 asubira mu rugo yishimirwa n’umuryango we.
Mu gihe kirenga imyaka icumi bamaze bakora umuziki, abagize itsinda rya Dream Boys bavuga ko umuziki utabatunga wonyine kuko nta mafaranga ahagije arimo.
Emery Gatsinzi uzwi nka Riderman, izina rikomeye cyane muri Hip Hop mu Rwanda, yavuze ko yaretse gukomeza kwiga amashuri ye, aho yari ageze muri kaminuza, kugira ngo akurikire inzozi ze, ku mpano ya muzika, kuko yumva ari wo muhamagaro we.
Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye ku izina rya Meddy yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye ashinjwa gutwara imodoka yanyoye inzoga akarenza urugero.
Mu rugendo rw’iminsi itatu mu Rwanda, Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Godfather yabashije gusura zimwe mu nzu z’umuziki asiga asezeranyije ko azagaruka nyuma y’ukwezi kumwe aje gukorana na bamwe mu bahanzi barimo Bruce Melodie na Alyn Sano.
Nyuma yo gukuramo inda nyinshi, nyina wa Lucky Dube, yasabye Imana ko yamufasha akabyara umwana muzima. Uwo mwana yabaye Lucky, bivuga umunyamahirwe. Yavutse tariki ya 03 Kanama 1964, avukira mu gace kitwa Ermelo mu Ntara ya Mpumalanga, muri Afurika y’Epfo.
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali nyuma yo kujya mu muziki, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge hamwe n’abandi bari kumwe.
Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki yitwa Godfather yageze mu Rwanda agamije kureba impano ziri mu muziki nyarwanda no kuzifasha gutera imbere zikamamara ku rwego rw’isi.
Radjab Abdul wamenyekanye mu muziki ku izina rya Harmonize ashobora kuba Umudepite nyuma y’uko Perezida John Pombe Magufuli agaragaje ko amushyigikiye.
Ubwo habaga iserukiramuco JAMAFEST ryabereye mu gihugu cya Tanzania, ryitabiriwe n’abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo, baririmbye indirimbo z’abahanzi banyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo. Mu ndirimbo baririmbye, harimo indirimbo ya Mani Martin yise “Afro”, ibintu bitigeze bishimisha uyu muhanzi.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira wari umaze umwaka umwe afashwa na Alain Muku yahisemo kumusezera abinyujije mu nyandiko, bifashishije itangazo bemeranyijweho bavuga ko ubu Karasira atakibarizwa mu bakorera umuziki mu nzu yitwa Boss Papa ya Alain Muku.
Umunya-Senegal Sadio Mane, mu bimuruhura igihe atari mu kibuga harimo no kumva imiziki itandukanye. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w’indirimbo za Meddy, umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Umuhanzi wo muri Nigeria Patoraking yageze mu Rwanda ku wa kabiri tariki 08 Ukwakira 2019 aho aje gutarama mu nama ihuza abiganjemo urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt’.
Amakorali arindwi aturutse mu madini atandukanye, yateraniye mu iserukiramuco ryiswe ‘Choir Fest’ ryaberaga i Kigali ku nshuri yaryo ya mbere, rikaba ryari rigamije gufasha Leta kuzamura ubuhanzi no gutanga ubuhamya butandukanye.
Calvin Mbanda ni we wegukanye intsinzi mu marushanwa yo kuzamura impano yiswe “Spark your talent”, yateguwe ku bufatanye n’inzu ifasha abanyamuziki “The Mane” na sosiyete icuruza ibyuma bya electronic yitwa “Tecno”.
Umuhanzi Alain Muku ni umwe mu batanze ikiganiro muri Rwanda Day yaberaga i Bonn mu Budage. Yifashishije ingero z’abahanzi afasha mu muziki yerekana ko gutera imbere ukorera mu Rwanda bishoboka. Muri iki kiganiro, yavuze ubuhamya buto bw’ukuntu yasangiye irindazi na Igisupusupu avuga uko uyu muhanzi yari ashaririwe n’ubuzima.
Ingabire Magaly wongeye Pearl ku izina rye ry’ubuhanzi, ni umunyarwanda ukorera umuziki muri Amerika kuva mu myaka ibiri ishize. Yavuzweho gukundana n’umunya-Nigeria Ice Prince, nyamara ngo byari ubucuti busanzwe bushingiye ku kazi.
Si ibintu bimenyerewe ko mu isi y’iterambere, abana bato bahitamo gukoresha ibicurangisho gakondo baririmba, nyamara abanyeshuri babiri bo ku ishuri rya GS Saint Luc Mata mu karere ka Nyaruguru, bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu bo bigana kubera ubufatanye bwabo mu ndirimbo gakondo zicurangishijwe umuduri, ndetse ngo (…)
Lambert Mugwaneza, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Social Mula, aritegura gushyira hanze Album y’indirimbo yise « Ma Vie ».
Umuhanzi Christopher Muneza mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko mu buzima busanzwe atajya anywa inzoga n’itabi akaba adakunda no gusohokera mu kabari, gusa akaba yarabinyoye kubera video y’indirimbo.
Umuhanzi w’Umunyarwanda Jah Bone D uba mu Busuwisi, avuga ko amaze igihe ategura umuzingo (Album) uzajya hanze mu mezi abiri ari imbere, akavuga ko hari abacuranzi bakomeye bo muri Jamaica bamufashije kuvugurura injyana ya Reggae hagamijwe ko Album ye izagurwa ku masoko mpuzamahanga y’umuziki kuri murandasi.