Inzu itunganya umuziki yitwa A.I Records Kenya ikorera muri Kompanyi ifasha abahanzi yitwa Universal Music Group muri Kenya yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’umuhanzi mushya mu njyana ya Country Elvis Nyaruri.
Dr Deo Habyarimana ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Kaminuza zigenga, yafashe icyemezo cyo kuririmba indirimbo zisanzwe nyuma y’uko yari amaze igihe azwi cyane mu guhimbaza Imana.
Makanyaga Abdul, umuhanzi akaba n’umucuranzi wabigize umwuga, amaze imyaka isaga 50 akora ako kazi. Afite amateka akungahaye mu muziki w’u Rwanda. Yibuka byinshi byayaranze birimo ibibi n’ibyiza ariko byose birimo amasomo yifuza kugeza ku bahanzi babyiruka.
Nyuma y’imyaka irenga 20 aririmba ibisope, umuhanzi Alexandre Mwitende, ukoresha amazina ya Alexandre Lenco mu buhanzi, yahuye na Tonzi amufasha gutangira gukora ibihangano bye bwite.
Indirimbo ‘Waah’ ya Diamond wo mu gihugu cya Tanzaniya afatanyije n’icyamamare cyo mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Koffi Olomide, yari itegerezanyijwe amatsiko menshi n’abantu batari bake, ikomeje guca agahigo ko kurebwa cyane kuri Youtube ku buryo budasanzwe.
YouTube yafashe icyemezo cyo guhagarika indirimbo y’umuhanzi Chris Hat nyuma y’uko imushinje kuba yaba yarakoze indirimbo itari iye, bikaba ari ibisanzwe ko Youtube ivana igihangano kuri uru rubuga mu gihe bigaragaye ko uwagishyizeho yiyitiriye icy’abandi, bikikora ubwabyo cyangwa hakaba hari uwatanze ikirego.
Injyana zijya zigira ibihe byazo zigakundwa, n’abahanzi bakagira igihe cyo gukundwa. Kuri ubu hari abahanzi nyarwanda bari mu bagaragaza ko bafite ahazaza heza mu muziki batangiye.
Umuhanzi Igor Mabano ni umwe mu bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, dore ko cyadutse mu gihe yiteguraga kumurika Album ye ya mbere bigahagarikwa n’ingamba zo kwirinda icyo cyorezo. Kuri ubu Igor Mabano arimo gutegura Album ye ya kabiri.
Ifoto ya Hon. Tito Rutaremara asoma ku itama umuhanzikazi Clarisse Karasira ni imwe mu mafoto yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Ni ifoto yakuwe mu mashusho y’indirimbo uyu muhanzikazi yise “Rutaremara” igamije gutaka ibigwi uyu musaza wakunze kuvuga ko yikundira imiririmbire y’uyu muhanzikazi n’injyana gakondo (…)
Hope Nigihozo umugore wa nyakwigendera Karuranga Virgile wamenyekanye nka DJ Miller, hamwe n’inshuti z’uyu muryango, bagiye kumurika album ye nyuma y’amezi hafi umunani yitabye Imana.
Umuhanzi Muchoma Mucomani yatangaje ko yamaze kwandikira abashinzwe umuhanzi w’Umunyatanzaniya Harmonize, abasaba ibisobanuro ndetse akaba yiteguye kurega mu gihe yaba atabihawe.
Barack Hussein Obama yamenyekanye cyane nk’umwirabura wa mbere ufite inkomoko mu gihugu cya Kenya wayoboye Leta Zunze ubumwe za Amerika, kuva mu mwaka wa 2009 kugeza mu mwaka wa 2017.
Amakuru akomeje kuvugwa ko uwahoze ari umukunzi wa Safi Madiba yaba yarabonye undi mukunzi mushya akaba ari umuproducer witwa Sano Panda.
Indirimbo ‘In Da Club’ y’umuhanzi Curtis James Jackson III wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya 50 Cent yinjiye mu mubare w’indirimbo zimaze kurebwa inshuro nyinshi.
Nyuma y’amaojongora yakozwe n’akanama nkemurampaka, Umunyarwanda Mike Kayihura ari mu bantu 10 bari guhatanira amahirwe yo gutwara igihembo cya RFI Prix Decouvertes.
Umuhanzi Alyn Sano yahakanye ko yaba yararirimbiye umusore bakundana mu ndirimbo ye nshya yise ‘Joni’ yamaze kugera hanze iherekejwe n’amashusho.
Tshala Muana, umuhanzikazi w’icyamamare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo), yafashwe n’abashinzwe umutekano avanwa iwe ku wa mbere tariki 16 Ugushyingo 2020 nk’uko byemezwa n’ushinzwe ibikorwa bye.
Mu myaka mike ishize, hagiye hagaragara abahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba binjira mu nzego z’ubuyobozi, bamwe bakaba Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umuhanzi Platini P uherutse gushyira hanze indirimbo ye nsha yitwa ‘Atansiyo’, yagaragaye ku mafoto ari kumwe na Shaddyboo, avuga ko abantu bamuvuga uko atari.
Umuhanzikazi Rihanna ni we muririmbyi w’umugore ukize cyane ku isi, nk’uko urutonde rw’igitangazamakuru Forbes ruherutse kubyerekana.
Umunyafurika y’Epfo Kgaogelo Moagi wamenyakanye nka Master KG mu ndirimbo yakoze yitwa “Jerusalema” yahawe igihembo cya MTV Europe Music Award.
Abagize Itorero Iganze Gakondo batangaje ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bagishidikanya ko indirimbo n’imbyino gakondo ziryohera isi yose babibone, ndetse babe umusemburo wo kuzikundisha abandi.
Umuhanzi Edouce Softman yatangaje ko ashima uburyo Producer Element yazanye umwihariko mu muziki Nyarwanda. Ibi yabivuze mu gihe hashize iminsi mike umuhanzi Lil G we avuze ko Producer Element nta gishya yazanye, ahubwo akora indirimbo zijya gusa.
Bagenzi Bernard, ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Incredible Records’, yavuze kugeza n’ubu atazi impamvu itsinda rya Active bakoranye akabazamura mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ryahisemo kujya gukorera muri ‘Infinity Records’ ntacyo bapfuye.
Sano Patrick ni umwe mu bakora umuziki mu Rwanda wemeza ko yabitangiye mu mwaka wa 2007, akaba yarakoranye n’abantu benshi batandukanye b’ibyamamare hano mu Rwanda.
Umuhanzi Mexance Irakunda yaririmbye indirimbo yise “Niyibigena” agamije kwigisha abantu bose ko nta muntu uhitamo ubuzima avukiramo kandi ko ubuzima buhinduka igihe cyose bitewe n’uko umuntu yabukoresheje.
Bwa mbere umuhanzi Diamond Platnumz yavuze uko nyina yarwaye mu mpera za 2013 kugenda bikamunanira.
Mu rwego rwo kuguma kuba ku isonga mu baraperi bo nu Rwanda, umuhanzi Jay Polly aratangaza ko agiye kubaka studio ya mbere muri iki gihugu izaba ikora indirimbo mu buryo bw’amashusho (Video) ndetse n’iz’amajwi (audio).
Ubwo yari ari mu kiganiro cya Buracyeye cya KT Radio, umuhanzi Muchoma Mucomani apfukamye azamuye amaboko asaba imbabazi abantu bababajwe no kuba mu ndirimbo ye ‘Ni Ikibazo’ yaragaragaye ashwanyaguza Bibiriya, akayitwika akanayihamba.
Kwandika indirimbo biri mu byinjiriza amafaranga abazandika, bikarushaho iyo babasha kuzigurisha ziri mu majwi.