Mighty Popo, Umunyamuziki akaba n’Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika mu Rwanda, yatangaje ko umuziki ukozwe neza utunga nyirawo akabaho neza cyane kuruta ibindi byinshi.
Umuhanzi Nsengiyumva François ufashwa n’inzu ya Boss Papa ya Alain Mukurarinda, yagaragaje impinduka zatunguye benshi mu mafoto yashyizwe hanze yahinduye ibara ry’umusatsi we, yambaye imikufi myinshi mu ijosi, yifotoza yambaye imyenda yo gukinana Basketball ndetse binagaragara ko afite amaherena ku matwi.
Umuhanzikazi Young Grace uri mu Karere ka Rubavu hamwe n’umwana we, aherutse kujya ku mazi aho yifotoreje ubwo yari atwite inda y’amezi 8, yongera kwifotozanya n’umwana we w’amezi umunani avuga ko ari urwibutso ashaka kubikira umwana we.
Umuhanzikazi Liza Kamikazi ubu usigaye yariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko impamvu yo gukora izi ndirimbo no gukorera ku muvuduko muto, biterwa no kuba atakigenga nk’uko byari bimeze akiririmba indirimbo zisanzwe, ubu ngo asigaye agenzurwa n’Imana ari na yo imuha umurongo ngenderwaho wo gukora umuziki.
Umuhanzi Nziza Désiré wamamaye mu gihugu cy’u Burundi akanavukana na Dr Claude, yongeye kugaruka mu muziki asohora indirimbo yise ‘Iwanyu’ nyuma y’igihe kirekire ahugiye mu bibazo by’umuryango we ari na byo byari byaramubujije gusubukura umuziki.
Hashize iminsi abakunzi b’umuziki bibaza irengero ry’umuhanzi Nsengiyumva François uzwi ku izina rya ‘Igisupusupu’, bamwe banavuze ko yaba yaragiriwe nabi n’abaturanyi be. Uretse kwibaza uko umuziki we uhagaze, hari n’abari basigaye bakeka ko ubuzima bwe butameze neza.
Tariki ya 11 Gicurasi ya buri mwaka, ni umunsi mukuru ukomeye aba Rasta bafata nka Noheli ku bakirisitu, kuko ari wo bibukaho Robert Nesta Marley, ( Bob Marley) bafata nk’Umwami wa Reggae.
Urugo rwa Safi Madiba n’umugore we Judith rushobora kuba ruri mu bibazo nyuma y’uko uyu Safi agiye gutura muri Canada asanze umugore, nyamara bikavugwa ko aba bombi batameranye neza, ndetse amakuru akaba avuga ko Safi yaba atakiba mu rugo hamwe n’umugore we.
Umuhanzi Murigande Jacques uzwi nka Mighty Popo unayobora ishuri rya Mizika rya Nyundo, yasohoye indirimbo nyuma y’imyaka icyenda adakora indirimbo. Impamvu nyamukuru ikaba ari ibyago yagize byo kubura umubyeyi we wajyaga umufasha kwandika no kunonosora indirimbo za Kinyarwanda, bikiyongeraho inshingano zo kuyobora ishuri na (…)
Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko Rulinda Charlotte uzwi mu buhanzi nka Charly na Muhoza Fatuma uzwi nka Nina baba baratandukanye.
Abanyeshuri biga amasomo ya muzika mu ishuri rya Nyundo, bamaze gushyirirwa amasomo kuri murandasi (Internet) mu gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zigikomeje, ariko igice cy’ingenzi cy’aya masomo kigizwe n’imyitozo yo kwiga gucuranga no kuririmba biracyari ihurizo kuri aba banyeshuri.
Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wagaragaje ibimenyetso byose ko ari umurwayi wa Diabete akagira n’umuvuduko mwinshi w’amaraso, yatakambiye urukiko arusaba ko rwamurekura kuko ngo indwara arwaye zamukururira kwandura Covid-19 akaba yanapfa.
Abahanzi b’ibirangirire Justin Bieber na Ariana Grande, bakoze indirimbo yitwa ‘Stuck with You’ izavanwamo amafaranga yo gutanga ubufasha ku bana bafite ibibazo muri Coronavirus ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bitangiye guhangana n’iki cyorezo.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, umuhanzi Humble Jizzo wo muri Urban Boys arimo arashishikariza abana bari mu rugo kwihatira gusoma ibitabo birimo inkuru zibafasha kwagura ubumenyi binyuze kuri Telefone z’ababyeyi babo.
Nishimwe Naonie Miss Rwanda 2020 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo yakozwe na Dannybeatz wakoze #GumaMuRugo Challenge.
Umuhanzi Bushayija Pascal w’imyaka 63 arimo aritegura gushyingirwa nyuma y’imyaka 19 apfakaye, akanitegura gushyira hanze indirimbo 14 zose yanditse mu myaka y’1980, akavuga ko harimo n’indirimbo yaririmbiye abakobwa be babiri.
Nyuma y’uko avuga ko azishyurira ubukode amezi atatu imiryango 500 y’abatishoye muri iki gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo, Diamond Platnumz yavuze no ku buzima bw’umuryango we.
Umuhanzi Davido wo muri Nigeria uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise “Dolce & Gabbana” aravuga ko amafaranga yose azava mu icuruzwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo, azayatanga kugira ngo yifashishwe mu bushakashatsi kuri Coronavirus. Ubwo bushakashatsi burimo gukorwa na kaminuza yo mu Butaliyani yitwa Humanitas (…)
Ni mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, bamubaza ku bijyanye n’iminsi ye ya mbere yo gutangira umuziki, avuga ko bitari byoroshye kuko byamusabaga imbaraga nyinshi kandi abantu batari bamenyereye umuziki nyarwanda.
Bamwe bacuranzi n’abaririmbyi bari batunzwe no gukura umugati mu mahoteli n’urubari, bari mu bakomeje kugaragaza ko bakozweho na gahunda ya #GumaMuRugo igamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Umuhanzi w’icyamamare Diamond Platinumz wo muri Tanzania yiyemeje kwishyurira imiryango 500 yo muri icyo gihugu, mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu gufasha abibasiwe n’ingaruka za Coronavirus.
Kanye Omari West, ikirangirire mu muziki wa Hip Hop akaba n’umucuruzi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yishimiye ko ubu na we yinjiye mu bahanzi bacye bujuje miliyari y’amadolari ya Amerika, ashyirwa ku rutonde rwa Forbes rujyaho abakungu kurusha abandi mu byiciro bitandukanye.
Safi Madiba usigaye ukora ku giti cye nyuma yo kuva muri Urban Boys akanatandukana na The Mane, amaze iminsi muri Canada. Safi yahagaritse ibitaramo yari amaze iminsi yitegura byagombaga kubera muri Canada no muri Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yagombaga kuzabikora muri Gicurasi.
Sherrie Silver ni umubyinnyi w’indirimbo zigezweho wabigize umwuga, akaba ari urugero ku rubyiruko rwo hirya no hino ku isi, rukora cyane kugira ngo rugere ku nzozi zarwo.
Nyuma y’uko amakuru avuga ko Safi Madiba yagiye muri Canada, ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya.
Umuhanzi n’umuramyi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana Patient Bizimana, agiye kurushingana na Karamira Uwera Gentille usanzwe uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Tennesse, bikanavugwa ko nyuma yo kurushingana Patient na we ashobora kwimukira muri Amerika.
Abagize Orchestre Impala bashyize hanze indirimbo y’Imana muri gahunda yabo yo gufasha Abanyarwanda gususuruka, iyi ndirimbo bakaba barayise ‘Umuryango Mutagatifu’.
Umhanzi Nemeye Platini atangaza ko gahunda yo kuguma mu rugo ntacyo yamutwaye ahubwo ngo yamuhaye umwanya wo kuruhuka no kureba filimi atari yararebye, kuko ngo yari amaze iminsi akora cyane ku buryo kwibwiriza kuruhuka byari byaramunaniye, kugeza ubwo haje iyi gahunda.
Umuhanzi wakunzwe cyane mu gihugu cy’u Bufaransa no ku isi Christophe yitabye Imana aguye mu bitaro, akaba yari afite imyaka 74 y’amavuko.
Umuhanzi Social Mula yababajwe n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wamutabarije we n’umuryango we, asaba abakunzi be kugira icyo bakora hakiri kare ngo kuko we n’umugore we bagiye kugwa mu nzu bishwe n’inzara kubera kudasohoka ngo bashake amaronko muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.