Umuhanzi François Mihigo Chouchou wamenyekanye cyane mu gucuranga giitar no mu ndirimbo nyinshi zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga no mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ayita “coronavirus”, mu rwego rwo gufatanya n’abandi gukangurira isi yose gukomeza kwirinda iki cyorezo cya covid-19.
Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 gihuriranye na gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Ni ibihe bitoroshye kuko abantu batarimo kubonana ngo babane hafi.
Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki no gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo zibyinitse, yitabye Imana kuri iki cyumeru tariki 05 Mata 2020, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari amaranye igihe gito.
Nyuma y’uko Safi Madiba agiye muri Canada abihishe inshuti ze, hagaragaye ikiganiro yagiranye n’uwo bahoze bakundana Umutesi Parfine bakaba bashobora kuba bagiye gusubirana.
Umuhanzi Diamond Platnumz wari umaze iminsi 14 mu kato, kuri uyu wa kane tariki ya 2 Mata 2020, yatangaje ko yakavuyemo ariko ko nta COVID-19 yari arwaye.
Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Uwimana Francis uzwi ku izina rya Fireman, yumvikanye asaba ko yashyirwa mu mubare w’abantu bahabwa ingoboka z’ibiribwa n’ibindi by’ibanze nkenerwa muri ibi bihe byo kuguma mu rugo abantu birinda icyorezo cya COVID-19.
Indirimbo ‘Henzapu’ Bruce Melody aherutse gukora ikavanwa ku rubuga rwa YouTube yamaze kugarurwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bashatse ko ivaho.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo hirindwa icyorezo cya COVID-19, abahanzi nyarwanda ni bamwe mu batorohewe no kuguma mu mazu yabo, ndetse bamwe bavuga ko iminsi yivanze ku buryo batakimenya n’amatariki.
Nshuti Peter uzwi ku izina rya Trackslayer usanzwe akora akazi ko gutunganya umuziki (Producer), yaciwe amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, azira kutubahiriza amabwiriza ya Leta yo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Umunya Cameroun N’djoke Dibango wamenyekanye ku izina rya Manu Dibango, wamenyekanye cyane mu gucuranga saxophone ndetse no kuririmba injyana ya Jazz, yapfuye muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2020, azize icyorezo cya COVOD-19.
Abagize umuryango wa Kenny Rogers batangaje ko uyu mukambwe wamamaye mu njyana ya Country yitabye Imana atarwaye, mu ijoro ryo kuya 20 Werurwe 2020, aguye mu rugo rwe ruri Sandy Springs muri Leta ya Goergia, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Sallam Sharaff usanzwe ari umu DJ akaba ari na we ushinzwe inyungu z’umuhanzi Diamond Platnumz, yamaze gupimwamo Indwara ya COVID-19 abaganga bayimusangamo, bitera ubwoba cyane uyu muhanzi, avuga ko na we ashobora kuba arwaye kuko ari umuntu baba bari kumwe kenshi basangira ubuzima hafi ya bwose.
Kitoko Bibarwa umunyamuziki usigaye aba mu Bwongereza, yatangaje ko noneho ari mu rukundo kandi ko bitarenze uyu mwaka wa 2020 azaba yashyingiranywe n’umukunzi we.
Amakuru aturuka mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) aravuga ko Producer Holybeat yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 06 Werurwe 2020 nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge.
Umuhanzi wo muri Nigeria witwa Joseph Akinfenwa Donus uzwi nka Joeboy aratangaza ko yiteguye gukorana n’umuhanzi nyarwanda ufite uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano bakoranye.
Mujyanama Claude ukoresha TMC mu muziki wanabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys yagiye gutura muri Amerika, nyuma y’igihe havugwa itandukana ry’abagize iri tsinda, bikanavugwa ko yagiye adasezeye mugenzi we bamaranye imyaka 11 mu muziki banabanaga mu nzu.
Yvan Buravan waherukaga mu Bufaransa mu gitaramo yateguriwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, yasubiyeyo mu gitaramo cy’umunsi w’abakundanye agiye gukorera muri Sweden.
Hari ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa Feburuwari.....Iyi tariki iyo igeze benshi bibuka indirimbo Marita y’Impala, imwe mu ndirimbo z’iyi orchestre zakunzwe cyane. Kimwe mu byatumye ikundwa ni uburyo igaruka ku nkuru mpamo yabayeho ku itariki 11 z’ukwa kabiri, ubwo umusore witwa Kaberuka yapapuraga inshuti ye umukobwa w’inshuti (…)
Umunyamuziki uvanga imiziki (DJ), uzwi ku izina rya DJ Marnaud wari wafunzwe akekwaho gusakurisha imiziki, ubwo yari arimo acuranga mu kabari kitwa Pilipili, gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, amakuru agezweho aravuga ko yamaze kurekurwa.
Umuhanzi Jules Sentore ntiyumva impamvu ibigo bikomeye byo mu Rwanda bidaha akazi abahanzi nyarwanda ngo bamamaze ibikorwa byabo, ahubwo ugasanga isoko baryihereye abahanzi b’abanyamahanga.
Urukiko rwa gisirikare rwarekuye by’agateganyo Uwimana Francis uzwi nka Fireman waregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no kuvuna umwe mu bo bagororanwaga Iwawa, bikavugwa ko yafatanyije na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga bagakubita Gisubizo Fabien bakamuvuna urubavu.
Ni kenshi abahanzi babazwa ikindi bakora iyo badahugiye mu muziki cyangwa ibitaramo. Aba ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bafite ibindi bikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza amafaranga, bakabifatanya no gukora umuziki.
Umunya-Nigeria w’imyaka 22, Joseph Akinfenwa Donus uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Joeboy, ni we uzaririmba mu gitaramo kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali kizwi ku izina rya “Kigali Jazz Junction”, kizaba tariki ya 28 Gashyantare 2020.
Byagiye bivugwa kenshi ko abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge, bamwe muri bo bakajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa. Urutonde rukurikira ni bamwe mu bajyiye Iwawa n’uko bameze nyuma yo kuva yo.
Umunyamuziki Bruce Melodie agiye kumurika televiziyo ye ku mugaragaro nyuma y’igihe kinini ari mu igerageza ry’iki gitangazamakuru gishyashya hano mu Rwanda.
Umuhanzi Safi Niyibikora uyu munsi uzwi mu muziki nka Safi Madiba, yavuze ko mu byatumye ava mu nzu y’umuziki ya The Mane, ari uko amasezerano ye yari akomeje kutubahirizwa ku ruhande rwa The Mane, ibi akavuga ko atari gukomeza kubyihanganira kuko na we yagombaga kurengera izina rye amaze kubaka mu muziki.
Muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2020, Kigali Today yasubije amaso inyuma ireba abahanzi bitwaye neza mu kinyacumi gishize (mu myaka icumi ishize) ku buryo umuntu yanabita abahanzi b’ikinyacumi.
Itsinda rya Dream Boys riragaragaza ibimenyetso byinshi by’uko rishobora gusenyuka, umwe akajya mu buzima bwe undi akajya mu bwe. Platini wakemanze iri tandukana, yatangiye gutekereza ahazaza he nk’umunyamuziki igihe azaba atakiri kumwe na TMC.
Mu gihe benshi mu banyafurika batuye mu bihugu binyuranye usanga bafite inyota yo kujya mu bihugu by’i Burayi na Amerika, bimwe mu bihangange bifite uruhu rwirabura, biba muri ibyo bihugu, byo bikomeje kugaragaza ubushake bwo kuba Abanyafurika, bakahakora ibikorwa binyuranye bizamura Afurika n’abaturage bayo, ndetse bamwe, (…)
Safi Madiba yandikishije ibihangano bye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), bimusubiza igisa n’uburenganzira yari yarambuwe na The Mane yabarizwagamo. The Mane yari yaratanze impuruza ko atemerewe gukoresha ibihangano byose yayikoreyemo.