Senderi International Hit atangaza ko abasore bariho kandi ko na cash zabonetse
Umuhanzi Eric Senderi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Senderi International Hit aratangaza ko kuri ubu abasore bariho kandi ko na cash zabonetse. Ibi yabitangaje abinyujije mu ndirimbo ye “Abasore bariho nta cash” aherutse gusubiramo akayita “Zarabonetse”.
Muri iyi ndirimbo Senderi yasubiranyemo na Ama-G The Black, Senderi agira ati: “Uransize, unsigiye nde ko ari wowe nari niringiye? Abasore bariho na cash zarabonetse mfite icyo mvuze imbere y’ibaby.”
Iyi ndirimbo ngo yayisubiyemo ahindura amwe mu magambo ayigize ndetse anahindura uko yitwaga kubera ko ngo yasanze imaze igihe agomba kuyisubiramo ariko ngo na cash zarabonetse.
Yagize ati: “Nayisubiyemo kubera yari imaze imyaka 12 yose kandi ikunzwe cyane, byabaye ngombwa ko nyisubiramo, gusa na cash zarabonetse kuko iyo umusore akoreye cash n’iyo yaba 100 aba ayafite…”.
Ibi abitangaje nyuma y’uko nta gihe kinini atangaje ko muri uyu mwaka ateganya gushakamo umukunzi kandi akaba azanahita akora ubukwe mu gihe nyamara mu mwaka washize bwo yari yaratangaje ko nta bushobozi afite bityo ko nategukana amarushanwa ya PGGSS3 atazigera ashaka.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mungorero turabakunda cyane byumwihariko umudugudu wabwoga akari ka kajinge kunda cyane mukomereze aho ni eric ikajinge
Mwana CERAI sha. Kwiga kubaza ukazavamo umuhanzi ni ibintu bitangaje. None urabemeje pe.