Christopher agiye kumurika alubumu ye ya mbere yise “Habona”

Umuhanzi Muneza Christophe uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Christopher ubarizwa muri label ya Kina Music azamurika alubumu ye ya mbere yise “Habona” ku wa gatandatu tariki ya 15.2.2014 muri Kigali Serena Hotel.

Christopher uzwiho ijwi ryiza cyane riryoheye amatwi, yamenyekanye cyane ku ndirimbo ze nka “Iri joro” yakoranye na Danny Nanone, “Uwo ni nde?”, “Ndabyemeye”, “Habona” yitiriye alubumu ye ndetse n’izindi.

Igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere ya Christopher yise “Habona”, kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa gatandatu tariki ya 15.2.2014 guhera saa moya za nijoro aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10 000 mu myanya y’icyubahiro na 5000 ahandi.

Abahanzi bagenzi be bo muri Kina Music nibo bazaba baje kumufasha muri iki gikorwa. Abo ni Tom Close, Knowless, Dream Boys, Mpakanyaga na Dinah.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello? Tumwifurije ishya n’ihirwe mu gikorwa cye cyiza cyo gukora launch y’indirimbo ze! Akomereze aho!!

Triphine yanditse ku itariki ya: 29-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka