Nta muhanzi EAP yabuza kwitabira PGGSS yatowe -Boubou

Umuyobozi wa East African Promoters (EAP), Mushyoma Joseph uzwi ku izina rya Boubou, avuga ko nta muhanzi nyarwanda n’umwe bafitanye ikibazo ku buryo byatuma abuzwa kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar [PGGSS] rigiye kuba muri uyu mwaka ku nshuro ya ryo ya gatanu kuva ritangijwe mu Rwanda.

Ikigo cya EAP kugeza ubu ni cyo gitegura iryo rushanwa, ariko abahanzi baryitabira bakaba mbere na mbere batorwa n’abanyamakuru bakora inkuru n’ibiganiro by’imyidagaduro, kimwe n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro mu Rwanda.

Umuyobozi wa cyo avuze ko nta muhanzi n’umwe bafitanye ikibazo mu gihe abahanzi batandukanye bamaze gutangaza ko bazaryitabira nibatorwa, ariko mu cyumweru gishize hakaba harumvikanye inkuru muri bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda zivuga ko hari abahanzi bashobora kutazemererwa kwitabira iryo rushanwa ndetse bakaba bari gusaba imbabazi icyo kigo ngo kibakureho imiziro yababuza kuryitabira.

Rafiki yagiye anenga bimwe mu byagiye bigaragara muri PGGSS.
Rafiki yagiye anenga bimwe mu byagiye bigaragara muri PGGSS.

Umwe mu bahanzi bashyirwaga mu majwi ni Rafiki Mazimpaka uzwi nk’umwami w’inyana ya “Coga Style”.

Gusa mu kiganiro Rafiki yagiranye n’ikiganiro KT Idols kivuga amakuru y’abahanzi n’ibyamamare kuri KT Radio, Radiyo ya Kigali today cyatambutse tariki 31/01/2015, yavuze ko nta mbabazi ari gusaba ikigo cya EAP kuko nta n’ibibazo byihariye afitanye na cyo, uretse kuba yaragiye anenga imwe mu mitegurirwe y’irushanwa ubwo ryatangizwaga mu Rwanda.

Muri icyo kiganiro Rafiki yagize ati “Sinumva impamvu nasaba EAP imbabazi kuko sinzi niba hari ikintu banshinja, wenda kibaye gihari bakimbwira nasanga ari byo nkabisabira imbabazi. Buriya impamvu abantu bavuga ko ngomba gusaba imbabazi ahubwo ni uko babona ko nkwiriye kuba njya muri iryo rushanwa ahubwo bakibaza icyo kibazo cyaba gihari gituma ntajyamo”.

Uyu muhanzi avuga ko yifuza kwitabira irushanwa rya PGGSS kuri iyi ncuro kugira ngo acurangire imbaga y’Abanyarwanda bitabira ibitaramo bya ryo bibera hirya no hino mu gihugu, akavuga ko nta miziro afite yatuma abuzwa kwitabira iryo rushanwa kandi ngo mu gihe yaba ihari byaba byiza abimenyeshejwe.

Rafiki ubwo aheruka muri PGGSS abafana baramuteruye.
Rafiki ubwo aheruka muri PGGSS abafana baramuteruye.

Umuyobozi wa EAP yatangarije ikiganiro KT Idols ko nta kibazo na kimwe icyo kigo cyigeze kigirana na Rafiki cyangwa undi muhanzi uwo ari we wese ku buryo yasaba imbabazi, avuga ko n’iyo ikibazo cyaba gihari icyo kigo kidafite uburenganzira na buke bwo gukumira umuhanzi uwo ari we wese muri iryo rushanwa mu gihe yatorewe kuryitabira.

Yagize ati “Nta kibazo twigeze tugirana na Rafiki n’ibyo bintu by’imbabazi ntabyo kuko mu myaka tumaze mu myidagaduro nta kibazo twagiranye n’umuhanzi uwo ari we wese. EAP ntabwo ari iyo ifite uburenganzira bwo gushyira abahanzi muri Guma Guma, umuhanzi yatowe yarigaragaje afite ibyo yakoze, nta burenganzira na buke dufite bwo guhagarika umuhanzi uwo ari we wese”.

Boubou avuga ko iri rushanwa riri gutegurwa neza ariko nta byinshi yavuze ku bijyanye n’aho imyiteguro igeze.

Boubou avuga ko nta burenganzira EAP ifite bwo kubuza umuhanzi kwitabira PGGSS igihe yatowe.
Boubou avuga ko nta burenganzira EAP ifite bwo kubuza umuhanzi kwitabira PGGSS igihe yatowe.

Rafiki ni umwe mu bahanzi bagiye bagaragaza ko batishimiye ibibazo byagiye bigaragara muri iri rushanwa ubwo ryatangizwaga mu Rwanda. Mu byo yanenze harimo kuba warasangaga bamwe mu bahanzi bajya mu masoko bakagurira simukadi (sim cards) abaturage kugira ngo babatore, ku buryo byashoboraga gutuma uwari ukwiriye gutsinda iryo rushanwa atari we uritsinda.

Rafiki abisobanura agira ati “Hari ikintu ntashyigikiye kandi n’abari bari mu irushanwa barabibonaga ko ari ikibazo, kuko nk’iyo wagiraga gutya ugahura n’umustari ari kugurira abantu simukadi cyangwa abagurira mituyu (me2u) ngo bamutore rwose wabonaga ko ari ibintu bidahesha isura nziza umuziki w’u Rwanda, icyo gihe uwakagombye gutorwa si we utorwa”.

Rafiki avuga ko hari byinshi byamaze gukosoka muri iri rushanwa, nko kuba hasigaye harimo abakemurampaka kandi n’amafaranga akaba yariyongereye. Yongeraho ko mu gihe yaba atowe mu bahanzi bazitabira iryo rushanwa yizeye ko yakwegukana intsinzi.

Ati “Imbere y’abakemurampaka nta muntu wampagarara imbere ndakurahiye, kubera ko Coga style ni umuriro, abantu bose barabizi abazi ibitaramo byanjye”.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kabisa uwo mugabo aravuga ukuri

alias yanditse ku itariki ya: 4-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka