Young Grace yatangiye guteza imbere impano yo kudoda anigisha abandi

Umuhanzikazi Young Grace nyuma yo kugaragaza ko afite impano yo kudoda no guhanga imideli yatangiye kuyiteza imbere no kuyibyaza inyungu.

Grace Abayizera Housna uzwi ku izina rya Young Grace muri muzika yamaze gufata icyemezo cyo kubyaza inyungu impano ye yo kudoda kuko yanatangiye kujya yidodera, ibi bikaba bimaze igihe dore ko ari nawe widodeye imyenda yagaragaye yambaye mu irushanwa rya Primus Guma Guma umwaka ushize.

Young Grace yatangiye kwigisha zimwe mu nshuti ze kudoda.
Young Grace yatangiye kwigisha zimwe mu nshuti ze kudoda.

N’ubwo amaze igihe yidodera noneho yamaze gufata icyemezo cyo kuba yadodera n’abandi, dore ko nyuma yo gutangaza ko azi kudoda no gutangaza ko imyenda yambaye muri Primus Guma Guma Super Star 4 ndetse n’iyo yambara ubu ariwe uyidodera, benshi mu bakunzi be ndetse n’inshuti n’abavandimwe batangiye kumusaba ko nabo yabadodera imyenda.

Mu kiganiro “Showbusiness Time” gitambuka kuri KT Radio 96.7 FM ku wa gatanu saa kumi n’ebyiri na 15 z’umugoroba, Young Grace yagize ati “Ni impano yanjye kuva nakera, nabimenye nkiri umwana muto cyane kubera kubana na Nyogokuru arabinyigisha nkura mbizi, ariko ntabwo nari narabihaye umwanya wo kubibyaza umusaruro”.

Young Grace agera aho agakurikirana abo yigisha buri umwe ku giti cye.
Young Grace agera aho agakurikirana abo yigisha buri umwe ku giti cye.

Yakomeje avuga ko afite gahunda yo gushaka ahantu ho gukorera akabikora nk’umwuga dore ko muri iyi minsi yari arimo kwigishiriza abakobwa b’inshuti ze mu rugo aho aba i Nyamirambo.
Mu gihe azaba yamaze kubona aho gukorera, Young Grace yiyemeje kongera umubare w’abo yigisha.

Kugeza ubu ariko ngo azabanza ahere ku bakobwa. Ibi yabitangaje ubwo umwe mu bakunzi be yari amubajije ku murongo wa telefoni mu kiganiro “Showbusiness Time” niba n’abasore azabigisha kugira ngo nawe ahite aza kwiyandikisha.

Abigisha no kudoda ingofero.
Abigisha no kudoda ingofero.

Ntiyari yatangaza igihe azatangirira kwakira abandi ndetse no gushyira ku isoko iyo myenda akora ariko ngo biri vuba kuko icyo cyemezo yamaze kugifata. Bimwe mu byo badoda harimo amakanzu, amakabutura, ibikapu binini, ibitoya, ingofero n’ibindi.

Youg Grace avuga ko ibyo guhanga imideri uhereye mu myenda yambaraga muri PGGSS4 abikura (inspiration) ku muhanzi akunda cyane Janelle Monae, umunyamerikakazi w’imyaka 29 akaba ari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo akaba anatunganya indirimbo (Record Producer).

Imyambarire ya Young Grace ayica kuri Janelle Monae.
Imyambarire ya Young Grace ayica kuri Janelle Monae.

Yagize ati “Ni role model wanjye, nkunda swagger ze kandi namumenye nsanga dusa n’abahuje imyitwarire, imyambarire cyane cyane, bintera kumukunda. Nkunda n’uburyo ategura stages (Urubyiniro) ze, nkunda kumukurikirana cyane”.

Young Graceavuga ko akurikiza uyu muhanzi afata nk’icyitegererezo mu kwandika indirimbo, no kwambara ariko ibyo gutunganya indirimbo ngo yasanze atari impano ye.

Young Grace aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise Hallo Boss yashakaga kuvuga ukuntu umuntu aba yari aziranye n’umuntu bakiri bato akamusuzugura cyane, nyamara igihe kikazagera uwasuzugurwaga asigaye akomeye hanyuma undi agahindukira agashaka ko baba inshuti kubera amaze kuba umuntu ukomeye.

Si imyambarire gusa Young Grace yigira kuri Janelle ahubwo anamwigana uko yitwara ku rubyiniro.
Si imyambarire gusa Young Grace yigira kuri Janelle ahubwo anamwigana uko yitwara ku rubyiniro.

Muri iyi ndirimbo akaba yaragiraga inama abantu kudapfa gusuzugura uwo babonye wese cyane cyane abakiri bato kuko baba batazi icyo bazaba cyo, kandi akanongera akabwira ab’insuzugurwa ngo bihangane kuko bishobora kugera nabo bakaba bagera kuri byinshi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Grace ndamweme narekegutegereza gumagum nka senderi wengontazazana umugore atarayibona kuraje grece uwakunyerekagusa

Tuyishime naphtal yanditse ku itariki ya: 9-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka