Lil G yerekeje muri USA kubonana n’umufatanyabikorwa we

Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kubonana n’umufatanyabikorwa we, ku wa 16/02/2015.

N’ubwo nta byinshi yatangarije Kigali Today kuri uru rugendo rwe dore ko yiteguraga kurira indege, uyu muhanzi yasobanuriye ko yerekeje i New York kubonana n’umufatanyabikorwa mu bijyanye na muzika akora.

Mu magambo ye, Lil G yagize ati “Mfite urugendo mukanya, nzagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri. Ni urugendo rw’akazi, ngize kubonana n’umufatanyabikorwa wanjye (Partner)”.

Lil G atangaza ko agiye muri USA kubonana n'umufatanyabikorwa we muri muzika.
Lil G atangaza ko agiye muri USA kubonana n’umufatanyabikorwa we muri muzika.

I saa tanu zibura iminota igera muri itanu, mu magambo make kuko yihutaga yagize ati “Ndagiye mu minota itanu kuko ngeze kuri Airport, ubundi mu ncamake ni umuntu twahuriye i Kigali mu minsi ishize tuganira byinshi by’ingenzi ampa adresse ye kuko yari yaje muri mission, ubu rero ngiye kumusanga ariko nzahita nza”.

Lil G yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igihe gito abuze amahirwe yo kugaragara mu bahanzi 25 bazatoranywamo 10 bazahatanira intsinzi ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 5.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nkwifurije amahirwe nimigisha gusa nkatwe dufite talent ariko ntabushobozi thinks

niyomugabo steven yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

numu star arye yibuka guteza imbere abadafite ubushobozi ariko bafite talent nkanjye

niyomugabo steven yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka