Young Grace yagejejwe kuri Polisi ya Nyamirambo ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha

Umuhanzikazi Young Grace nyuma yo gufatwa na Polisi ya Gisenyi (Police Station) aho yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, kuri ubu yamaze gushyikirizwa Polisi ya Nyamirambo aho agomba guhita ashyikirizwa Parike.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Spt Emmanuel Hitayezu, yadutangarije ko Young Grace yoherejwe i Kigali kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo ku wa 3 Kamena 2015 kuko ari yo yamushakaga.

Young Grace yashyikirijwe Polisi ya Nyamirambo.
Young Grace yashyikirijwe Polisi ya Nyamirambo.

Polisi ya Nyamirambo na yo yemeza ko yamaze kumwakira ngo bakaba bitegura gushyikiriza dosiye ye ubushinjacyaha.

CSP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, we yadutangarije ko kuzana Young Grace i Kigali ari ukugira ngo abe ari ho akurikiranirwa kuko ngo ari ho yakoreye ibyaha ashinjwa.

Akomeza avuga ko aregwa ibyaha byinshi bitandukanye harimo n’icy’ubwambuzi bushukana.

Ngo bari bategereje kumuta muri yombi kugira ngo dosiye ye ibone gushyikirizwa Parike none ngo ubwo bamaze kumufata bari bumutangane na dosiye ye, urukiko rukaba ari rwo ruza kugena igihe ruzamuburanishiriza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

ooh birababaje kandi biratangaje,mama we narebe uko yamwishyurira,ariko nabandi barebereho bareke ingeso mbi zubusambo,young grace tukurinyuma ,ihangane bibaho man.

ignace nzabonimpa yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

nabandi batekereza gukora amakosa nkana barye barimenge
kuko ubutabera bufatanije na RNP biteguye gushyira mu bikirwa ibyo amategeko ateganya
.

Angelo yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

nabandi batekereza gukora amakosa nkana barye barimenge
kuko ubutabera bufatanije na RNP biteguye gushyira mu bikirwa ibyo amategeko ateganya
.

Angelo yanditse ku itariki ya: 6-06-2015  →  Musubize

SIWE GUSA UBU UWARI AFFAIRS SOCIAL W.AKAGARI KA NYAKAGARAMA NDETSE NA RURENGE MU MURENGE WA RUKOMO AKARERE KA NYAGATARE AFUNGIYE KURI STATION YA POLICE YA GATUNDA IRI MU MURENGE WA GATUNDA AHO AKEKWAHO KWAKIRA RUSWA YA 20000 FRWS.

KIDUMBARI yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Njye ndababaye cyane. nzamugemurira cyangwa mwishyurire

ruti yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Namenye ko mu rwanda ntaho wacikira ubutabera. Kandi naho yari yihishe nimurwanda

emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Namenye ko mu rwanda ntaho wacikira ubitabera kandi na rubavu ni mu rwanda

emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

oya nibamufate ntibagateke imitwe.

jolie yanditse ku itariki ya: 5-06-2015  →  Musubize

Birababaje Cyane Peee!!!! Gusantagobikwiye Kumuhanzi W’umunyarwandakazi.

M/ Ahmed yanditse ku itariki ya: 4-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka