Ntabwo navuye muri Decent Entertainment kuko ndacyafitemo imigabane-Dj Theo
Twahirwa Theogene uzwi ku izina rya Dj Theo arahakana amakuru avuga ko yaba yaratandukanye na Alex Muyoboke bari bafatanyije ikompanyi izwi ku izina rya Decent Entertainment dore ko Dj Theo amaze iminsi ashinze indi kompanyi ikora bimwe neza neza n’iya mbere ariyo Decent Entertainment.
Dj Theo utifuza ko hagira icyo umuntu amubaza cyerekeranye na Alex Muyoboke, dore ko avuga ko ari umuntu yubaha bityo akaba yumva atamuvugaho, yaduhamirije ko ibirimo kuvugwa ko yaba yaratandukanye na Muyoboke atari byo, ahubwo ko yashinze ikompanyi ye ku ruhande kugira ngo yongere ibikorwa.
Yagize ati “Ntabwo navuye muri Decent kuko ndacyafitemo imigabane. Nibashaka ko mvamo ubwo nzavamo hagire ibikurikizwa ariko nibashaka ko tugumana na byo ntakibazo mbibonamo.”
Ku bijyanye no kuba amagambo avugwa yaba yarakuruwe no kuba DJ Theo yarashinze kompanyi ikora nk’ibya Decent yari asanzwemo, yagize ati “Gushinga kampani ni ibintu bisanzwe, ntabwo navuye muri Decent. Hari igihe umuntu asanga ari ngombwa ko akomereza ubuzima mu bindi cyangwa yongera imbaraga zo gukora mu bindi...”
Dj Theo, ikompanyi ye nshya yise “Real Entertainment” yatangiriye ku mushinga w’indirimbo ye yise “I need You,” indirimbo irimo abahanzi Social Mula, Gisa cy’Inganzo na Kid Gaju.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|