Teta Diana yise indirimbo ye “Tanga Agatego” ngo abana bayibonemo abakangurire kugana ishuri

Umuhanzikazi Teta Diana avuga ko indirimbo “Tanga Agatego” yasohoye yayihaye iryo zina kugira ngo abana bato barusheho kuyibonamo cyane kuko yayikoze agamije gukangurira abana bato gukunda ishuri.

Asobanura impamvu yayise iryo zina risanzwe rimenyerewe mu mikino y’abana bato Teta yagize ati “Ubundi ‘Tanga agatego’ ni imvugo koko imenyerewe mu bana bato bakina umukino wo kwihisha ariko indirimbo ubwayo ivuga ku burezi, iteza imbere uburezi. Rero numvuga ‘Tanga Agatego’ cyane cyane ko abana bato bazayibonamo cyane bakumva ubutumwa vuba.”

Teta Diane yasohoye indirimbo ikangurira abana gukunda ishuri.
Teta Diane yasohoye indirimbo ikangurira abana gukunda ishuri.

Yakomeje agira ati “Ndakeka nta mwana muto utarakina umukino wo kwihisha kandi ubutumwa buri mu ndirimbo burabareba cyane kuko abana batoya buriya babashije kumva bakanasobanukirwa akamaro k’ishuri n’iterambere ry’igihugu emuri rusange) ryakwiyongera cyane kuko igiti kigororwa kikiri gito.”

Muri “Tanga Agatego” anavugamo uburyo ashishikariza abana gutegura ejo hazaza heza habo kandi ko icyo uzaba cyo ugitegura hakiri kare.

Muri iyi ndirimbo kandi, mu imvugo “Tanga Agatego” ngo yabwiraga ifaranga ngo ritange agatego kuko iby’umujyi byamunaniye akavugamo ubuzima bw’abadafite akazi n’ibindi bigaragaza ubuzima bubi umuntu ashobora kubamo mu gihe atize.

Yasoje yibutsa n’abacikanwe kwiga ko ntarirarenga, na bo bashobora kwiga kabone n’ubwo wakigana n’abangana n’abo ubyaye, kuko nta kiza cyaruta ishuri.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka