Itorero Intayoberana rigeze kure imyiteguro y’igitaramo cyo guha urubuga no kugaragaza agaciro k’umwana, kikazaba kuri uyu wa gatatu tariki 23.12.2015.
Mucyo Shaffy utegura “Rwandan Fashion Show” arakangurira urubyiruko bagenzi be gutinyuka nabo bakaba bakabya inzozi zabo nk’uko nawe byamugendekeye.
Umunya-Jamaica, Konshens, w’icyamamare muri muzika ku wa 1 Mutarama 2016 saa 4.00PM azataramira Abanyarwanda muri "East African Party".
Umuhanzikazi Knowless Butera yashyize ahagaragara amashusho ya "Te amo " yakoranye n’Umunyazambia Roberto, nyuma y’ibizazane yahuye na byo kuri video ya mbere.
Umuhanzi Alpha Rwirangira, yasoje amasomo y’icyikiro cya kabiri cya kaminuza mu bucuruzi ariko yiyemeza ko atazigera areka umuziki.
Umuhanzi Ndayisenga Flavien, uzwi ku izina rya The Pax Masunzu, avuga ko byamusabye guhimba ibinyoma ngo abashe gutereka umusatsi binatuma atega amasunzu.
Umunyarwandakazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless wegukanye PGGSS5 yashyizwe ku rutonde rw’abazitabira Kora Award 2016.
Irushanwa rihuza abahanzi b’uturere twa Nyamasheke na Rusizi, Kinyaga Award, ryatangiranye udushya n’ibintu bidasanzwe.
Knowless arasaba abafana kwihangana ku bw’amashusho y’indirimbo Te Amo yakererewe, kubera ikibazo cy’uko amashusho hari ibyari bikibura bituma basaba ko byakosoka.
Umuhanzi Munyangango Audace uzwi nka Auddy Kelly yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Sinkakubure” yari yarifashishijwemo Miss Mutoni Balbine mu kuyamamaza.
Manzi James uzwi ku izina rya Humble Gizzo wo mu itsinda Urban boys aritegura kurushinga n’umunyamereka kazi Amy Blauman mu minsi iri imbere.
Umuhanzi Queen Cha yasobanuye ko izina akoresha mu muziki rikomoka ku mazina y’ababyeyi be yafashe akayahuza mu rwego rwo kubashimira.
Umuhanzi Danny Vumbi yaraye afashe indege yerekeza muri Canada aho afite ibitaramo bitandukanye azahuriramo n’umuhanzi w’umurundi Farious.
Amakimbirane amaze iminsi hagati ya Bull Dogg na P Fla ngo yababaje bikomeye Green P, kuko yatumye abaraperi bongera gutakarizwa icyizere.
Umuhanzi Nyarwanda w’injyana ya Reggae, Jah Bone D arahamagarira Abanyarwanda kwamagana abarwanya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo abinyujije mu ndirimbo.
Umuhanzi The Ben yahawe igihembo cya “Tamin Awards of Honor 2015”, kubera indirimbo ye “I can see” yimakaza amahoro.
Umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana Murenzi Sam agiye gukora igitaramo cyo Gushima Imana ngo azatumiramo abahanzi b’ibyamamare mu guhimbaza Imana.
Umuhanzi Roberto wamamaye ku ndirimbo "Amarula" yamaze gusesekara mu Rwanda aho aje mu gitaramo cyo kumurika alubumu "Nyumva" y’itsinda Two 4Real.
Tricia Niyoncuti, umugore wa Tom Close aramuvuga imyato ku isabukuru ye y’amavuko akanashimira Imana yamumuhaye ayisaba no kumurinda.
Umuhanzi MC Fab nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko ngo agiye kurengera abanyamuziki bagenzi be.
Manzi James uzwi nka Humble Jizzo akaba umwe mu bagize itsinda rya Urban Boys, arahakana yivuye inyuma ubutinganyi burimo kumuvugwaho.
Umuhanzi Kid Gaju asanga Abanyarwanda nibaha agaciro ibikorwa by’abahanzi Nyarwanda bazabasha gutera imbere nabo bakaba ba Diamond bo mu Rwanda.
Tom Close arahishurira abahanzi bato ko kudacika intege ariyo ntwaro itumye abasha kugera aho ageze, akabasaba nabo kuyigira iyabo.
Umuhanzi ukomeye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Dig Dog yashyize hanze indirimbo,”komeza imihigo” ivuga ibigwi by’umukuru w’igihugu Paul Kagame.
Umuhanzi Uncle Austin nyuma yo kubura amahirwe yo gukorana indirimbo na Roberto kuri ubu ari kuyikorana n’umuvandimwe we General Ozzy.
Umuhanzi w’Umubiligi ukomoka ku Munyarwanda n’Umubiligikazi Stromae, yaraye akoreye igitaramo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) kinezeza cyane abakitabiriye.
Umuhanzi Stromae arashyize ashyikirizwa igihembo cye yegukanye mu marushanwa ya Salax Awards nyuma y’igihe kirenga umwaka akegukanye, hibazwa uburyo azabasha kugihabwa.
Ubuyobozi bwa Salax bwashyikirije Stromae igihembo yegukanye mu marushanwa ya Salax Awards muri 2013, nyuma y’aho hibazwaga uko azagihabwa.
Ubuyobozi bwa Soleil Records, buravuga ko bwamaze gufata icyemezo cy’uko buri mwaka buzajya bukoreshereza abahanzi bane indirimbo nta kiguzi batanze.
Umuhanzi Big Farious asanga Stromae yari akwiye guha amahirwe abahanzi bo mu Rwanda yo kugaragara mu gitaramo cye, amahanga akamenya ko atari wenyine.