Bamwe mu bahanzi ntibavuga rumwe n’ababavugaho kwimana amakuru

Muri iyi minsi bamwe mubahanzi Nyarwanda baravugwaho kwimana amakuru, nyamara ababivugwaho bamwe ntibemeranya nabyo. Mu bari kuvugwa harimo Paccy, Knowless, Queen Cha, Riderman, Ama-G The Black, Bruce Melody, Jay Polly, Social Mula, King James na Meddy.

Social Mula umwe muri aba bahanzi yagize ati “Oya ntabwo njya nanga kwitaba itangazamakuru pe ndumva bambeshyera. Urumva nk’umuhanzi noneho iyo ageze ku rwego adafite ubahagarariye biramugora sometimes hari igihe aba ataboneka bikaba uko nguko ariko itangazamakuru vraiment ndaryitaba.”

Abahanzi bavugwaho kutitaba itangazamakuru.
Abahanzi bavugwaho kutitaba itangazamakuru.

Queen Cha we yagize ati “ayo makuru sinzi wenda impamvu babitangaje ariko ntabwo aribyo cyane kuko hari igihe umuntu burya aba abona atari ahantu heza ho kuba yavugana n’umunyamakuru afite umwanya ngo atangaze cyangwa se amusubize buri kimwe ashaka ko amusubiza, so iyo umubwiye uti ihangane gato ukabona ntibiri gukunda hari igihe bagira ngo ni ukwimana amakuru ariko ntabwo biba aribyo.”

Paccy we yagize ati “yewe ubuse ubu nabivugaho iki ko nkwitabye? Ngaho nawe nshira urubanza. Wenda umuntu ashobora kuguhamagara utari hafi ya telefone wenda ntumwitabe sinzi n’aho byavuye kuko quand meme ndakwitabye. Urugero rwa hafi ndakwitabye.
“Kandi nkwitabye nabibonye ko ari wowe. Kandi n’iyo nsanga wambuze nari kuguhamagara. None se koko ubwo nkanjye naruca nte?

Niba wenda umuntu ashobora kuguhamagara muri uwo mwanya muvuganiyeho ntabwo bisobanuye ko ugorana kuko ushobora kuba ufite ikibazo akokanya gishobora gutuma utitaba telefone ariko mu by’ukuri njye nitaba telefone pe nta n’umuntu uranshaka ho amakuru ngo ayibure keretse iyo ari ibintu nanjye ntashobora kuvuga n’iyo wanzirika mu mugozi sinabivuga n’ubundi icyo wakora cyose ariko ntabwo njye njya ngorana pe.”

Abandi bavugwa kutitaba bo twagerageje kubahamagara muri iyi minsi ibiri ikurikiranye, mu masaha atandukanye ntitwabasha kubabona ngo twumve icyo babivugaho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka