Sam agiye gukora igitaramo kirimo abahanzi b’ibyamamare

Umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana Murenzi Sam agiye gukora igitaramo cyo Gushima Imana ngo azatumiramo abahanzi b’ibyamamare mu guhimbaza Imana.

Umuhanzi Sam Murenzi wamenyekanye cyane mu kuririmbira Imana no gucuranga ibicurangisho bitandukanye mu Itorero rya Zion Temple na Eglise Vivante avuga ko agiye gukora igitaramo cyo gushima Imana no kwagura ubuhanzi bwe kizaba ku wa 06 Ukuboza 2015 akaba ateganya kuzatumira abahanzi nka Isirael Mbonyi na Liliane Kabaganza.

Sam ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.
Sam ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Umuhanzi Sam Murenzi avuga ko iki ari igihe cyo kwagura ubuhanzi bwe mu guhimbaza Imana no kumenyekanisha ibihangano bye akazabikora afasha abahanzi bakiri batoya gukunda Imana no kuyihimbaza.

Agira ati “Ndashaka gukora igitaramo gikomeye nzatumiramo abahanzi bakomeye nka Isirael Mbonyi, Liliane Kabaganza n’abandi kugirango twerekane ubwiza bw’Imana no kugira ngo nerekane urwego rwo kuririrmba no gucuranga ngezeho mu kuririmbira Imana no kuyihimbaza.”

Ngo yifuza gufatanya n’imwe muri studio zikomeye muri Kigali agafasha abana bakiri batoya mu kwagura impano zabo no kumenyekanisha ibihangano byabo mu rwego rwo gushinga imizi mu gukunda Imana no kuyihimbaza

Agira ati “Birakwiye ko uku ducuranga duhimbaza Imana bigira umusingi nyawo. Nyuma y’iki gitaramo nzafatanya n’imwe muri studio z’inaha i Kigali dushaka abana batanu bafite impano twagure ubuhanzi bwabo tunabumenyekanishe bityo tugere n’ahandi henshi.”

Sam Murenzi ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka Nkumbuye iwacu , Ninjiye mumarembo yawe Mwami, n’izindi.

Igitaramo cye ngo kizabera mu ishuli rya Saint Patrick riherereye ku Kicukiro kandi ngo hazaba harimo udushya twinshi turimo kumenya kwiyereka imbaga ndetse no kuririmba no gucuranga bidasanzwe bimenyerewe mu Rwanda.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka