Kid Gaju asanga Abanyarwanda ari bo bazazamura abahanzi babo

Umuhanzi Kid Gaju asanga Abanyarwanda nibaha agaciro ibikorwa by’abahanzi Nyarwanda bazabasha gutera imbere nabo bakaba ba Diamond bo mu Rwanda.

Ibi yabiganirije Kigalitoday ubwo yabazwaga icyakorwa ngo umuziki Nyarwanda utere imbere nko mu bindi bihugu.

Umuhanzi Kid Gaju
Umuhanzi Kid Gaju

Yagize ati: “Abanyarwanda twese dukeneye guha agaciro iby’iwacu. Icyo cyonyine niduhana agaciro n’ibyo dukora bizahabwa agaciro n’abo tubikorera.

Mu gihe njye nawe hatarimo ibintu bitarimo umuco usanga abafana tubarenganya.

Dukeneye kuva mu buntu budafatika, uwakoze akarya utakoze akabihomberamo. Turacyakeneye guha agaciro ibyacu, buri wese ibyo yakoze bikamutunga.”

Yakomeje agira ati: “Iterambere ryacu riri muri twebwe ni nako Perezida ajya avuga. Ntabwo tuzategereza ngo Diamond azaza kuzamura umuziki wo mu Rwanda.

Abanyarwanda bakeneye kuzamura Gaju, bakazamura Social Mula akaba Diamond wo mu Rwanda. Twebwe nitwe tuzabikora. Kuko ntabwo twigeze tugira uruhare mu kumugira ko. Ni iwabo bamugize ko.”

Akomeza avuga ko ibikorwa bakora nibihabwa agaciro byose bazabigeraho. Yagize ati: “Cyane cyane agaciro k’ibikorwa by’abantu.

Ntabwo dukeneye kuririmba ibitangaza ahubwo dukeneye gufashanya, kuzamukana. Icyo nifuriza twese ni ugukundana tugaterana inkunga.”

Aha yatanze urugero rw’abahanzi bo hanze usanga iyo umwe yakoze indirimbo bagenzi be baba aba mbere kuyisangiza abakunzi babo bityo ikamenyekana byihuse kandi ikagera kure.

Yagize ati: “Ku ba stars bo hanze umwe asohora indirimbo umuntu agayishyira kuri instagram, bose bakayikwirakwiza ugasanga bose bahagurutse.

Abanyarwanda dukeneye kugirana urukundo kurusha abandi bantu kubera ko dufite amateka atandukanye nabo. Ni ukuvuga ngo nitwe tuzazamurana.”

Kid Gaju ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mumuziki, bafite impano ariko ugasanga ntabasha gutera imbere cyane. Aherutse gushyira hanze indirimbo yise “Sinzarambirwa” aho aba avuga ngo “Sinzarambirwa kugukunda, sinzahemuka ngo nkwibagirwe”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka