Uncle Austin ari gukorana indirimbo na General Ozzy

Umuhanzi Uncle Austin nyuma yo kubura amahirwe yo gukorana indirimbo na Roberto kuri ubu ari kuyikorana n’umuvandimwe we General Ozzy.

Aganira na Kigali Today, Uncle Austin yabajijwe niba azongera kugerageza amahirwe yo gukorana na Roberto indirimbo dore ko yenda kuza mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya Two 4 Real mu mpera z’uku kwezi biramutse bidahindutse, Uncle Austin yatubwiye ko nta gahunda bafite kereka nibabitekerezaho nyuma.

Uncle Austin wabuze amahirwe yo gukorana indirimbo na Roberto
Uncle Austin wabuze amahirwe yo gukorana indirimbo na Roberto

Yongeyeho ariko ko yatangiye gukorana n’umuvandimwe wa Roberto witwa General Ozzy. Yagize ati: “Ibyo tuzabireba amaze kuza ntabwo turongera kubivuga kuko nari mfite gahunda yo gukorana na General Ozzy mukuru wa Roberto, niwe dufitanye gahunda nari ntarafata indi gahunda.”

General Ozzy umuvandimwe wa Roberto waririmbye Amarula
General Ozzy umuvandimwe wa Roberto waririmbye Amarula

Tumubajije igihe iyo ndirimbo bazayikorera yasubije ati: “We yamaze no kunyoherereza ibyo yamaze kuririmba njye ngiye gushyiramo ibyanjye gusa.”

General Ozzy
General Ozzy

Uncle Austin abonye amahirwe yo gukorana indirimbo n’umuvandimwe wa Roberto nyuma y’uko byavuzwe ko ari we wagombaga gukorana indirimbo na Roberto nyamara ayo mahirwe akaza guhabwa Knowless ubwo Roberto yari yari amaze kuririmba ibye. Indirimbo bakoranye ikaba yitwa “Te Amo”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka