Stromae arashyize ashyikirijwe igihembo cye cya Salax Awards

Ubuyobozi bwa Salax bwashyikirije Stromae igihembo yegukanye mu marushanwa ya Salax Awards muri 2013, nyuma y’aho hibazwaga uko azagihabwa.

Paul Van Haver wamenyekanye ku izina rya Stromae, ni umuhanzi w’icyamamare ku mugabane w’u Burayi, muri Amerika n’ahandi akaba ari umubirigi ufite n’amaraso y’Abanyarwanda dore ko papa we ari Umunyarwanda.

Mike Karangwa niwe washyikirije Stromae igihembo yegukanye muri 2013.
Mike Karangwa niwe washyikirije Stromae igihembo yegukanye muri 2013.

Akimara kugishyikirizwa na Mike Karangwa umwe mu bategura iki gikowa, Stromae yabwiye Karangwa ati “Murakoze! Nishimiye kuba ikitegererezo!”

Karangwa yavuze ko kuba Stromae yemeye kwakira icyo gihembo ari intambwe ku muziki w’u Rwanda muri rusange ariko kikaba ari n’ikintu gishimishije ku marushanwa ya Saax vy’umwihariko.

Yatangarije Kigali Today ati “Bisobanuye ikintu kinini biradushimishije kuba tubashije kumushikiriza ighembo ke kandi ni nko kwamamaza umuziki w’u Rwanda na salax muri rusange.”

Lucky Nzeyimana wari umaze imyaka ibiri amubikiye igihembo yagize amahirwe yo kwifotoranya nawe.
Lucky Nzeyimana wari umaze imyaka ibiri amubikiye igihembo yagize amahirwe yo kwifotoranya nawe.

Muri 2013 ubwo yahawe iki igihembo ahigitse bagenzi be nka The Ben, Meddy, Ben Kayiranga na K8 Kavuyo bari hamwe mu cyiciro cy’Umuhanzi wa Diaspora, umunyamakuru witwa Lucky Nzeyimana niwe wayifashe mu mwanya we.

Uwo munyamakuru yagihawe kuko Stromae atiyigeze ahagaragara nk’umuhanzi wahatanaga nta n’uwigeze aza gufata icyo gihembo cye mu mwanya we nk’uwo yatumye.

Kuva icyo gihe Lucky avuga ko yahoraga yibaza uburyo azakimushyikiriza akabura igisubizo.

Lucky yamaze igihe abitse igihembo cya Stromae yarabuze uburyo yakimuha n'abo mu Ikirezi Group batagira icyo babikoraho.
Lucky yamaze igihe abitse igihembo cya Stromae yarabuze uburyo yakimuha n’abo mu Ikirezi Group batagira icyo babikoraho.

Mu nama Stroame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira 2015, ubwo byari mu mwanya wo kubaza ibibazo, nibwo uyu munyamakuru Lucky yaboneyeho kubaza Stromae uburyo yazamushyikiriza igihembo cye amaze imyaka ibiri amubikiye, maze Stromae nta gutinda ahita amubaza niba yaba yakizanye ngo akimuhe undi ahita aboneraho kukimuha.

Byashimishije cyane yaba abatanze igihembo aribo Lucky Nzeyimana na Mike Karangwa umwe mu bagize Ikirezi Group na Stromae wakiriye igihembo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

njye nifuza ko mwajya mutugezaho n’amakuru ajyanye nibibazo biri mu madini(kutavurumwe) hirya no hino kwisi mu madini atandukanye!

noah yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka