Ubuyobozi bwa korari Ambassadors of Christ buravuga ko bwishimira aho imaze kugera ishyira mu bikorwa intego zari zigamijwe kugeraho.
Aline Gahongayire, ari guhumurizwa n’abahanzi banyuranye kubera ibihe bikomeye arimo byo gutandukana n’umugabo we.
Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ubu akaba akora n’izindi ndirimbo zitanga ubutumwa bunyuranye, aratangaza ko nyuma yo gukora indirimbo Nyirakidederi abakunzi ba muzika ye bamusabye kubagezaho indi ndirimbo bityo abagezaho indirimbo nshya yise “Rangwida”.
Abatuye Akarere ka Ruhango by’umwihariko abakiristu b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, bakiranye urugwiro rudasanzwe korari Ambassadors of Christ Choir yifatanyije nabo mu giterane y’iminsi 14 kimaze igihe gito gitangiye.
Nyuma y’uko umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya King James asubiyemo indirimbo “Ganyobwe” bigateza ibibazo hagati ye n’itorero Abadahigwa ryo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi kuko batari babimuhereye uburenganzira, mu masaha y’igicamunsi yo kuwa 10/1/2015 King James yahuye n’itsinda rigize (...)
Umuhanzikazi Abayizera Young Grace uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Grace yamaze kwambikwa impeta y’urukundo (engagement ring) kuri ubu akaba yamaze guhindura ubuzima ndetse akaba afite imigambi mishya n’uburyo bushya bwo kwitwara.
Umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip hop, Niyonkuru Albert uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dig Dog, avuga ko ari we muraperi wa mbere kugeza ubu mu Rwanda.
Orchestre Ramuka Jazz Band ikorera mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke bakaba baririmba indirimbo Gakondo mu birori bitandukanye bemeza ko bahisemo gucuranga mu buryo bw’umwimerere (live) kuko ariyo abantu bakunda kandi n’ibikoresho byibanze bisabwa bakaba babyifitiye.
Umuhanzi Niyonkuru Albert uzwi ku izina rya Dig Dog niwe wegukanye irushanwa ryari rihuje abahanzi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ryiswe Kinyaga Award, ryasorejwe mu nzu mberabyombi y’akarere ka Nyamasheke kuri Noheri ya 2014.
Hashize iminsi itari mike mu mujyi wa Ruhango mu Karere ka Ruhango humvikana umwuka utari myiza hagati y’abantu bacuruza umuziki w’abanyarwanda n’abashinzwe kuwusoresha bitwa “United Street Promotion”.
Akarere ka Musanze kahaye Mombutu Alexis uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Young Scort inkunga y’ibihumbi 800 byo gukora amashusho y’indirimbo yise “ Musanze nkumva ntaragerayo”.
Umuhanzi Freeman, wamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Umubikira” yakoranye na Fireman umuraperi ubarizwa mu itsinda rya Tuff Gangs, yashyize hanze indi ndirimbo yise ”Sugar Teta” igaragaza urukundo akunda umuhanzi kazi Teta Diane, ubarizwa mu itsinda rya Gakondo.
Teta Sandra w’imyaka 13 na basaza be Ishimwe Gift Junior w’imyaka 11 na Igitangaza Zig Prince w’imyaka 7 barakangurira bagenzi babo kureka ibiyobyabwenge, gukunda ishuri, gufasha abatishoboye n’indi migenzo myiza babinyujije mu buhanzi bwabo.
Nyuma y’amezi icyenda ishuri ryigisha umuziki ryo ku Nyundo mu karere ka Rubavu rimaze rishinzwe, abaryizemo bagaragaje ko ari ngombwa kwiga umuziki uri ku rwego mpuzamahanga; bikaba byatumye ikigo WDA gishaka abandi bashya bo kuryigamo; ndetse abasanzwe ngo bakazakomeza kugeza ku myaka itatu.
Umuhanzi Iyakaremye Emmanuel atuye mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke azwi ku zina rya Emmy Pro yashinze inzu y’umuziki ayita “Intare Studio” agamije kuzaba umwami w’abakora umuziki mu Rwanda.
Irushanwa rihuje abahanzi bo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke (Kinyaga Awards) ryagarageje ko muri ako karere hari urubyiruko rufite impano muri muzika bityo ko rizagaragaza abahanzi bashya bakunzwe kandi b’abahanga.
Umuryango wa Kayibanda wateguye igikorwa cyo kwibuka umwana wabo Hirwa Henry wari umuhanzi mu itsinda rya KGB akaba yari na musaza wa Kayibanda Mutesi Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, kuri ubu akaba ari Nyampinga FESPAM.
Umukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika witwa Andele Lara ufite isura nk’iy’umuririmbyikazi Rihanna, yabaye icyamare aho avuka ku buryo abantu bamwitiranya n’uwo muririmbyikazi, ndetse ngo byanatumye amazu atandukanye akora imyenda amuha akazi ko kuyamamaza.
Mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda ibiyobyabwenge no kwamagana icuruzwa ry’abantu, inzu ikora umuziki izwi ku izina rya Boston Pro ifatanyije n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke, bateguye igikorwa cyo gufasha abahanzi kumenyekana ndetse bakazatanga n’ibihembo bitandukanye ku muhanzi uzahiga abandi mu karere ka (...)
Umuhanzi Kidumu ukomoka mu gihugu cy’Uburundi, ku itariki 28/11/2014 azakorera igitaramo cy’ishimwe i Kigali mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze abonye izuba ndetse n’imyaka 30 amaze mu muziki.
Umuhanzi w’umunyarwanda uba mu Busuwisi uririmba mu njyana ya Reggae, Jah Bone D, yatangije iserukiramuco ngaruka mwaka rizajya riba buri tariki 02/11, umunsi hibukwa iyimikwa rya Haile Selassie I, umwami w’abami w’igihugu cya Ethiopia.
Umuhanzi Semanza Jean Baptiste uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jabastar Intore, yemeza neza ko umuntu wese ugiye mu itorero abikunze, byanze bikunze ngo byamutunga nk’uko yajya mu kandi kazi gasanzwe.
Abahanzi bibumbiye mu itsinda “Active” ku bufatanye n’itorero Inganzo Ngari n’umuryango Hope for The Future, kuri uyu wa 25/10/2014 bashyikirije inkunga abana b’impfubyi bo mu karere ka Gicumbi irimo ibyo kurya, imyambaro n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu rugo ndetse banasana amazu 3 aho bayasize irangi bakanayatera (...)
Mu gikorwa cyo gutangiza ishuri ry’umuziki mu Rwanda, Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza yagaragaje ko n’abayobozi bafite impano yo kuririmba no gucuranga badakwiye kuyihisha ahubwo bakagaragaza icyo bazi.
Korari Abatambyi yo mu mudugudu wa Rurenge ya mbere muri paruwasi ya Rukomo mu itorero Pantekote, yashyize ahagaragara umuzingo (album) w’indirimbo zayo za mbere zaririmbiwe Imana yitwa “Umukiranutsi”.
Umuhanzi Meddy usigaye abarizwa muri Amerika aho akomeje ibikorwa bye by’ubuhanzi, yakoze impanuka y’imodoka Imana ikinga ukuboko, nk’uko yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa facebook.
Ikigo nyarwanda cy’urubyiruko cyitwa Creative for Africa n’akarere ka Gasabo, bafatanyije umushinga wo kujya bakoresha amarushanwa y’abahanzi bakiri bato mu mwuga, mu rwego rwo guteza imbere impano y’urubyiruko kugira ngo umwuga w’ubuhanzi ubashe gutunga nyirawo.
Abahanzi bagize itsinda rya CNIRBS ryo mu Budage bazataramira muri Kigali Serena Hotel ku cyumweru tariki 12/10/2014, aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.
Nikuze Gabriel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Umutare Gaby asanga bikiri imbogamizi kuzamuka k’umuhanzi n’ubwo yaba afite impano kubera abashora imari mu muziki bakiri bake cyane, ndetse na bamwe babikoze bakibanda ku bahanzi bamaze kugira aho bagera cyangwa se kubaka izina nk’uko bikunze kuvugwa.
Umuhanzi Karangwa Lionel wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G agiye gutangiza inzu itunganya umuziki (studio) yise “High Level Records” kugira ngo izamufashe gutunganya ibihangano bye ndetse no gufasha abahanzi bakizamuka ariko bafite impano.