Umuhanzi The Ben yabonye igihembo cya Tamin Award

Umuhanzi The Ben yahawe igihembo cya “Tamin Awards of Honor 2015”, kubera indirimbo ye “I can see” yimakaza amahoro.

Mugisha Benjamin wamenyekanye cyane ku izina rya “The Ben”, yari yatumiwe mu birori bya Africa Entertainment Awards byabereye muri New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuririmba indirimbo ebyiri harimo “I can see” ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhanzi The Ben amaze igihe kinini aba muri Amerika.
Umuhanzi The Ben amaze igihe kinini aba muri Amerika.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abandi bahanzi bakomeye muri Afurika nka WizKid, P-Square, Davido na Diamond Platnumz.

Indirimbo “I can see” ya The Ben yayikoze umwaka ushize wa 2014 igamije gutanga icyizere no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Igihembo The Ben yahawe.
Igihembo The Ben yahawe.

The Ben kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akomereje ubuhanzi bwe, ni umwe mubahanzi b’Abanyarwanda bagaragaweho ubuhanga no kwigarurira imitima ya benshi na nyuma y’uko atakibarizwa mu Rwanda.

Yamenyekanye ku ndirimbo nka “Amahirwe ya nyuma”, “Ko Nahindutse”, “I’m in love” na “Ko nahindutse.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundimurwanda hafiyatweseturayemera

Niyomugabo yanditse ku itariki ya: 8-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka