Umukino wa kabiri wo kwibuka abakunzi, abayobozi n’abakinnyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi wahuzaga Amavubi n’ikipe ya Maroc urangiye Amavubi anyagiye Maroc3-0.
Umukino wahuzaga Amavubi n’ikipe ya Maroc mu rwego rwo kwibuka abari bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi warangiye Amavubi atsinze 2-0.
Ku rutonde ngarukakwezi rukorwa na FIFA u Rwanda mu mupira w’amaguru rwongeye kwisanga ku mwanya mubi rutaherukaga kuba 2013, aho ubu rubarizwa ku mwanya wa 108
Mu ikipe y’igihugu Amavubi abakinnyi bashya n’abatari baherutsemo bari gutegurirwa umuhango wo kunnyuzurwa uzarangwa no kuririmbira abakinnyi basanzwemo
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ikipe y’igihugu ya Maroc y’umupira w’amaguru aho ije kwifatanya n’Amavubi mu irushanwa ryo Kwibuka abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame aratangaza ko yiteguye kongera amasezerano igihe cyose Rayon yaba ikimubonamo ubushobozi
Umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wahuzaga APR na Rayon Sport urangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 APR ibura amahirwe yo gufata umwanya wa kabiri.
Umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Police FC na AS Kigali warangiye Police iyitsinze ibitego 3-1 ihita inafata umwanya wa kabiri wari uriho APR FC.
Umutoza w’Amavubi amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero w’ikipe y’igihugu izaba yitegura Centrafrika
Mu ibaruwa yandikiye Ferwafa, Perezida wa FIFA yashimiye ikipe ya Rayon Sports kuba yaregukanye igikombe cya Shampiona cya munani
Ikipe ya Kiyovu Sports yahakanye amakuru yavugaga ko yeguje umutoza wayo Kanamugire Aloys nyuma y’umusaruro mubi muri iyi Shampiona
Abafana b’ikipe ya Kiyovu baratangaza ko ikipe yabo iramutse imanutse mu cyiciro cya Kabiri byaba ari ishyano ribagwiriye, kuko bitigeze bibaho mu myaka 55 iyi kipe ibayeho kuko yavutse mu mwaka wa 1962.
Imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru usize Rayon Sports yamaze kwegukana icyo igikombe, yongeye kunganya igitego 1-1 na Etincelle y’i Rubavu, bituma benshi babona koko ko ari ukurangiza umuhango, kugira ngo isoze shampiyona.
Nshutinamagara Ismael Kodo, avuga ko mu mezi abiri amaze yungirije mu ikipe yakiniraga ya As Kigali, amaze kungukira byinshi ku batoza yungirije muri iyo kipe, barimo Eric Nshimiyimana umutoza Mukuru na Mateso Jean de Dieu umwungirije.
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djouma avuga ko imikino ya shampiyona isigaye bari kuyikina by’umuhango kuko bamaze gutwara igikombe ngo igikombe cy’amahoro nicyo kibaraje ishinga.
Ikipe ya Pipiniere yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri inganyije na Rayon Sport yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona.
Bamwe mu batoza b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Rwanda batangaza ko uko amakipe akina igikombe cy’amahoro atomborana bidakorwa neza.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwegukana igikombe cya Shampiona hari bimwe mu byaranze inzira yanyuzemo kugera itwaye igikombe
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya 8 cya Shampiona itsinzwe rimwe gusa, inganyije inshuro enye, mu gihe isigaje imikino ine ngo Shampiona irangire
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiona nyuma yo gutsinda Mukura ibitego 2-1 byatsinzwe na Moussa Camara
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA riratangaza ko bitewe n’imyiteguro y’ikipe y’igihugu "AMAVUBI", imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere yari isigaye, yamaze kwigizwa imbere.
Kuri uyu wa kabiri i Nyamata mu Bugesera habereye umukino w’igikombe cy’Amahoro wari usigaye muri 1/8 hagati ya Bugesera na As Muhanga, Bugesera inyagira Muhanga iranayisezerera
Ikipe ya Espoir ishobora guterwa Mpaga igasezererwa mu gikombe cy’amahoro bitewe n’amakosa yakoze mu mukino wo kwishyura.
Abatoza babiri bungirije b’ikipe ya Bugesera Fc ndetse n’umuganga bahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe nyuma y’umwuka mubi wavugagwa muri iyo kipe.
Itariki nk’iyi mu mwaka wa 2013, abafana ba Rayon Sports babyinaga intsinzi bishimira kwegukana ku nshuro ya 7 igikombe cya Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru
Mu mukino wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade Amahoro, Rayon Sports inganyije na Musanze ibitego 3-3, Musanze ihita isezererwa
Umutoza wa Sunrise Fc Cassa Mbungo Andre avuga ko adatewe impungenge n’uko umusaruro muke w’ikipe ya Sunrise ushobora kwangiza izina rye yubatse mbere.
Ikipe ya APR Fc imaze kunyagira Sunrise ibitego 4-0 ihita inakatisha itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza cy’igikombe cy’amahoro.
Ikipe ya Sunrise igiye gukina na APR Fc mu mukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’amahoro yamaze guhemba abakinnyi imishahara y’amezi 2.
U Rwanda rwatumiye ibihugu 13 mu irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakundaga siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.