Kurikirana ikiganiro KT Radio yagiranye na Hakizimana Sabiti Maitre, umukinnyi w’icyamamare wakinnye umupira w’amaguru mu bihe byo hambere ari myugariro udasimburwa mu ikipe y’igihugu, Amavubi.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017, Ishyirahame ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), ryashyize hanze urutonde rw’abatoza umunani bazatoranywamo umwe ugomba gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.
Nyuma y’amezi yarasinyiye Rayon Sports akaza kugenda atayikiniye, Rwatubyaye Abdul yakoranye imyitozo bwa mbere n’ikipe ya Rayon Sports
Nyuma yo kunyagira ikipe ya Wau Salaam ibitego 4-0, Rayon Sports yasesekaye i Kanombe yakirwa n’abafana benshi bari bayitegereje
Nyuma y’imyaka ibiri Stade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze isanwa yatashywe ku mugaragaro yongera no kwakira imikino.
Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Wau Salaam Fc muri Sudan, APR inganya na Zanaco Fc yo muri Zambia.
Kuwa 10 Gashyantare 2017 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise bwahembye abakinnyi bayo ibirarane by’imishahara bihwanye n’amezi 5 bari bamaze badahembwa.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo isiko ry’igura n’igurisha ku bakinnyi mu Rwanda ryarangiye, aho ikipe nka APR Fc ari imwe mu makipe ataragize uwo igura cyangwa ngo hagire uyivamo
Hadji Mudaheranwa Youssuf uzwi mu bakunzi b’Imena ba Rayon Sports yemereye buri mukinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports agahimbazamusyi nibaramuka batsinze umukino ubanza muri Sudani.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yasubiye inyuma ho imyanya irindwi nkuko bigaragazwa n’urutonde rw’uko amakipe y’ibihugu ahagaze ku isi.
Umutoza w’ikipe ya APR Jimmy Mulisa yatangaje ko intego bajyanye muri Zambiya ari ugutsindira hanze igitego, cyangwa bakanganya na Zanaco Fc.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryashyize ahagaragara abatoza 52 b’abanyamahanga basabye akazi ko gutoza Amavubi.
Inama y’inteko rusange yari kuzaberamo amatora ya Komite Nyobozi y’umuryango yari kuzaba kuri iki cyumweru, tariki 12 Gashyantare yasubitswe
Muri tombola yo guhatanira itike yo kwerekeza muri CHAN 2018, u Rwanda rwatomboye igihugu cya Tanzania
Myugariro uzwi mu Rwanda mu makipe atandukanye ubu wakiniraga ikipe ya Musanze, Hategekimana Bonaventure yamaze gusezera umupira w’amaguru nyuma y’iminsi arwaye.
Umusifuzi umwe w’umunyarwanda ni we watoranyijwe kuzasifura igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia, imikino ikazatangira muri uku kwezi
Ikipe ya Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyagatare yatsinze abamotari bo muri ako karere igitego 1-0 mu mukino wo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ikipe y’umupira w’amaguru APR FC niyo yegukanye igikombe cy’umunsi w’Intwari nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1 kuri 0
Ikipe y’umupira w’amaguru ya APR FC yasuye abasirikare bamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu uri mu murenge Nyarugunga, mu Karere ka Gasabo.
Ku wa 29 Mutarama 2017 nibwo igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda cyarangiye amakipe yose uko ari 16 amaze guhura hagati yayo, usibye imikino Pepiniere yagombaga gukina na AS Kigali na Marines itarabaye.
Uwari umutoza w’ikipe ya Mukura Okoko Godefroid, yandikiye ibaruwa ikipe ya Mukura yo gusezera ku mirimo ye, asaba iyi kipe kumwishyura no kumuhemba.
Uwahoze atoza ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert, amaze gusinya gutoza ikipe ya Mukura mu gice cy’imikino yo kwishyura
Umutoza Okoko Godfrey wa Mukura yatangaje ko mu ikipe hari abantu bazana umwuka mubi, bagaragaza ko batamushyigikiye ibyo bikaba imbarutso yo kutitwara neza kw’ikipe.
Mu mukino wa nyuma w’imikino ibanza ya Shampiona y’u Rwanda, Police Fc yasanze Marines kuri Stade Umuganda iyihatsindira ibitego 2-0
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2017 mu mukino wok u munsi wa 15 w’igice kibanza cya shampiyona Ikipe ya Bugesera yanganyije na APR 1-1.
Ikipe ya Rayon Sports itsinze Kiyovu ibitego 3-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita isubira ku mwanya wa mbere mu gihe APR Fc itarakina.
Salma Rhadia Mukansanga yamaze gutoranywa mu basifuzi bazakurwamo abazasifura igikombe cy’isi cy’abagore cy’umupira w’amaguru kizabera mu Bufaransa muri 2019
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangiye gushakisha umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru uzasimbura McKinstry wirukanwe umwaka ushize
Ikipe ya Kiyovu yari isanzwe izwiho kugira abafana benshi hirya no hino mu Rwanda isigaye ijya gukina, abafana bayo ari mbarwa ku kibuga.
Kuri cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2017, ikipe ya Marine yahagaritse umuvuduko wa Kiyovu iyitsinda igitego 1-0, cyatsinzwe na Jimmy Mbaraga Ku munota wa 13 w’igice cya mbere.