Mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports yihereranye Gicumbi iyitsinda ibitego 6-1, bituma irusha mukeba APR amanota 10 inafite ikindi kirarane.
Cassa Mbungo André umutoza wa Sunrise avuga ko imibereho y’ikipe idahesha icyubahiro Akarere ka Nyagatare.
Mu mukino wo kwizihiza umunsi w’umurimo mu ntara y’i Burasirazuba, Police ikorera mu karere ka Rwamagana yatsinze abakozi b’intara n’akarere ibitego 4 ku busa.
Bamwe mu batoza b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda batangaza ko bo ubwabo badahagije ngo batware igikombe cya shampiyona ahubwo ko hari ibindi bisabwa.
Mu mpera z’iki cyumweru muri Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, amakipe ahatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri yakomeje guhangana
Kuri uyu wa Gatandatu Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje, aho ikipe ya Rayon Sports, Gicumbi na AS Kigali zabonye amanota atatu
Imikino y’umunsi wa 25 ya Shampiona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru isize Rayon, As Kigali na Gicumbi zibonye amanota atatu
Ni umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiona y’icyiciro cya mbere uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Musanze, ukaba kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya Musanze
Umutoza wa Sunrise Cassa Mbungo Andre, avuga ko ku bw’Imana yizera kuzatwara igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka
Mbere y’uko amasezerano ya Skol na Rayon Sports arangira, impande zombi zumvikanye uburyo Rayon Sports yazahagarara neza mu igura n’igurisha ry’abakinnyi
Amakipe yo mu cyiciro cya mbere hafi ya yose abonye itike ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda ayo yari yatomboye abarizwa mu cyiciro cya kabiri.
Ikipe ya Rayon Sports ibimburiye izindi kubona itike ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Rugende ibitego 12 mu mikino 2
Rayon Sports yakinnye umwe mu mikino y’ingenzi mu mateka yayo, umukino wayihuje na Rivers United yo muri Nigeria, mu majonjora y’irushanwa nyafurika (Confederation Cup).
Umutoza wa Rayon Sports Masudi Juma yahagaritswe azira kuba akora ibyo yishakiye ndetse no kutumva bagenzi be bafatanya gutoza Rayon Sports nk’uko abayobozi b’iyi kipe babitangaje
Antoine Hey utoza Amavubi yahamagaye abakinnyi 42 bagiye kwitabira igeragezwa ry’imbaraga (Test Phyisque), harimo abakinnyi benshi bahamagawe bwa mbere.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu Rwanda hari hakomeje Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aho yongeye gusiga Kiyovu itsinzwe nk’ibisanzwe
Ikipe ya Bugesera yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na Sosiyete ya Excel Energy kugeza umwaka w’imikino wa 2016/2017 urangiye
Ikipe ya Rayon Sports inaniwe kwishyura ikipe ya Rivers United ibitego 2-0 yayitsindiye muri Nigeria, binayiviramo guhita isezererwa
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro hategerejwe umukino ushobora guhindura amateka ya Rayon Sports n’umupira w’amaguru w’u Rwanda
Ikipe ya Rivers United yaraye igeze mu Rwanda, abaje kuyitegurira urugendo babanza gutangaza ko ikipe yabo iri muri hotel ihenze ya Radisson Blu
Antoine Hey uheruka kugirwa umutoza w’Amavubi, arateganya guhamagara abakinnyi 42 mu igeragezwa ry’imbaraga (Test Physique)
Mu mukino ubanza wa 1/16 w’igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports inyagiye Rugende Fc ibitego icyenda ku busa
Umukino wa 1/16 w’igikombe cy’amahoro uhuza Amagaju n’AKagera, urabera ku kibuga giteye impungenge kugikiniraho.
Umukinnyi Mugheni Fabrice yamaze guhagarikwa icyumweru muri Rayon Sports, anakatwa umushahara nyuma yo kugaragaza imyitwarire mibi muri iyi kipe
Nyuma yo gusezererwa mu ikipe ya APR Fc ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi mu minsi 16 gusa, Kanyankore yagizwe umutoza wa Bugesera agasimbura Mashami Vincent
Mu mukino ubanza wa CAF Confederation cup wabereye muri Nigeria, Rayon Sports ihatsindiwe ibitego 2-0
Ikipe ya APR Fc, Police, Espoir na Bugesera zabonye amanota 3, As Kigali ntiyabasha kwikura i Musanze mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu
Abakinnyi 10 gusa ba Rayon Sports ni bo babashije kubona uburyo bagera mu mujyi bazakiniramo, mu gihe abandi bategereje indege amasaha ane
Kubera umukino mpuzamahanga wo kwishyura Rayon Sports izakina mu mpera z’icyumweru gitaha, imikino ine ya Shampiona yimuwe
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport buratangaza ko uwari Perezida wayo Gasamagera Louis Claude yamaze kubatangariza ko abaye ahagaritse kuyobora iyo kipe.