Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe na Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakiniwe igihe.
Kuri uyu wa Kane hashyizwe hanze ibiciro by’umukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Amavubi na Benin tariki 10 Ukwakira 2025.
Ikipe ya Musanze FC yashyize hanze imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026 mu gihe umaze hafi ukwezi utangiye.
Kuri uyu wa Gatatu, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura imikino ibiri ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa 1 Ukwakira 2025, kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi yambuye amanota atatu ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 kubera gukinisha umukinnyi utabyemerewe, bisubiza ibihekane mu mibare y’itsinda ihuriyemo n’Amavubi.
Ikipe ya Pyramids FC yageze mu Rwanda aho ije gukina na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Kuri iki Cyumweru, mu Rwanda harasozwa Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025, yahaberaga kuva tariki 21 Nzeri 2025, umunsi wa nyuma ukaba watangiriiye kuri Kigali Convention Centre hari abantu benshi ndetse ari naho hasorezwa.
Ikipe ya Rayon Sports yaserewe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup 2025-2026 nyuma yo gutsindirwa muri Tanzania ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu.
Umunya-Burkina Faso Memel Raouf Dao ukinira ikipe ya APR FC hagati mu kibuha yavuze ko Pyramids FC bitegura guhura muri CAF Champions League nta bwoba ibateye.
Umufaransa Ousmane Dembélé ukinira ikipe ya PSG, yegukanye yegukanye igihembo cy’umukinnyi uhiga abandi ku Isi muri ruhago ’Ballon d’Or’ 2025 cyatanzwe kuri uyu wa Mbere.
Icyiciro cy’abagabo cyatangiye guhatanira shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 mu gusiganwa n’igihe batangiye gusinwa ibilometero 40.6 bahagurukiye muri BK Arena i Remera.
Rutahizamu wa Rayon Sports Ndikumana Asman ashobora kumara amezi ane adakina nyuma yo kuvunikira mu mukiko wa CAF Confederation Cup yatsinzwemo na Singida Black Stars igitego 1-0.
Umunya-Mali Drissa Kouyate ufatira ikipe ya Rayon Sports yaguye mu muyoboro w’amazi ubwo yavaga ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na Singida Black Stars 1-0 kuri KigaliPeleStadium.
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndikumana Asman yajyanywe mu bitaro avukiniye mu mukino yatsinzwemo na Singida Black Stars igitego 1-0 kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars yo muri Tanzania igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025, ikipe ya AS Muhanga yari yakiriye Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y`icyiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri stade y’Akarere ka Muhanga, ihatsindirwa igitego 1-0.
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere izaba itangiriye imbere mu nyubako. U Rwanda rurimo kwakira iya 2025 izatangira ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC bigoranye yatsindiye Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026, naho Gorilla FC ihanganyiriza na Mukura VS igitego 1-1.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kalisa Adolphe Camarade wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric "Cantona" ushinzwe ibikoresho mu Amavubi.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda Shema Ngoga Fabrice yahaye ikipe ya Rayon Sports WFC Miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma kugera ku mukino wa CECAFA isezereye Kampala Queens muri 1/2 kuri penaliti 4-3.
Kuri iki Cyumweru, ikipe y’Amagaju FC yatsindiye AS Kigali kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yandiye Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium igitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona 2025-2026, Police FC ihatsindira Rutsiro FC 2-1.
Kuri uyu wa Kane, Uwayezu Jean Fidèle wabaye Perezida wa Rayon Sports yitabiriye imyitozo yayo aho iri kwitegura kwakirwa na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yageneye abakinnyi b’Amavubi n’abagize itsinda tekinike agahimbazamusyi karenga miliyoni 40 Frw ye ku giti cye nyuma yo gutsindira Zimbabwe muri Afurika y’Epfo igitego 1-0.
Kuri uyu wa Kabiri, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko amakipe yemerewe gukinisha Abanyamahanga umunani muri shampiyona bari kibuga kimwe.
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Zimbabwe igitego 1-0 muri Afurika, mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoreye imyitozo kuri Orlando Stadium muri Afurika y’Epfo aho yakirirwa na Zimbabwe kuri uyu wa Kabiri mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, kapiteni n’abatoza bizeza Abanyarwanda intsinzi bakumbuye.
Rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent ntabwo azakina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzahuza Zimbabwe n’Amavubi kuri uyu wa Kabiri saa cyenda zuzuye.
Kuri iki Cyumweru, Nkaka Longin wayoboraga ikipe ya Muhazi United yeguye kuri uwo mwanya.