Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Muhanga yagarutse muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere uyu mwaka, ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Sitade ya Muhanga kuri uyu wa 27 Nyakanga 2025.
Nyuma y’uko ku wa 25 Nyakanga 2025, itsinda ryari rikuriwe na Hunde Walter ryivanye mu matora y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kubera kubura ibyangombwa, Rurangirwa Louis wari kuzayobora imisifurire yatabaje Perezida Paul Kagame avuga ko harimo uburiganya.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yatangaje Umurundi Abedi Bigirimana nk’umukinnyi wayo mushya nyuma y’ibiganiro byari bimaze amezi abiri.
Hunde Rubegesa Walter n’itsinda yari afatanyije na ryo kwiyamamamariza kuzayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2025, bakuyemo kandidatire yabo.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Muhazi United yemeje Rubona Emmanuel nk’umutoza wayo mushya.
Amakipe ya Rutsiro FC na Rayon Sports yumvikanye na Rayon Sports ku igurwa rya rutahizamu Habimana Yves.
Ikipe ya Rayon Sports izakina imikino itatu ya gicuti na Gasogi United, Etincelles FC na Gorilla FC mbere yo guhura na Yanga SC ku Munsi w’Igikundiro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo yitegura umwaka w’imikino 2025-2026, itangirana ingamba zo kuzakinisha abanyamahanga babiri no kuzakoresha miliyoni 750 Frw mu gihe yatijwe abakinnyi batatu na APR FC.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura ibirori by’Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day), yashyize hanze ibiciro byo kwinjira aho itike ya menshi igura miliyoni 2 Frw mu gihe iya make ari 3000 Frw.
Ikibuga cya Stade ya Mukebera giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Mushubati cyatangiye kuvugururwa. Iki kibuga nicyuzura byitezwe ko kizafasha ikipe ya Rutsiro FC gukinira imbere y’abaturage b’ako Karere, dore ko ubu yakirira imikino yayo mu Karere ka Rubavu.
Kuri uyu wa Gatandatu, Iradukunda Elie Tatou ukina ku ruhande rw’ibumoso asatira, yongereye amasezerano muri Mukura VS mu gihe yifuzwaga na Bugesera FC.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije myugariro Emery Bayisenge na Ntarindwa Aimable inongerera amasezerano Niyonzima Olivier Seif.
Mu gihe Shema Fabrice azatanga kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, bamwe mu bo bashobora kuzakora barimo Richard na Gasarabwe basanganywe imyanya muri FERWAFA.
Perezida w’Ikipe ya AS Kigali Shema Fabrice azatanga kandidatire yo kwiyamamariza kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2025.
Umutoza Seninga Innocent yongeye kugirwa umutoza wa Etincelles FC nyuma y’uko yari asoje amasezerano, akabanza kujya gushakishiriza muri Zambia bitakunze.
Nshimiyimana Canisius wari umaze imyaka itandatu ari umutoza wungirije wa Mukura VS yagizwe umutoza mukuru wayo.
Kuri iki Cyumweru, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasojwe igikombe cy’Isi cy’amakipe cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma warebwe na Perezida Donald Trump.
Kuri uyu wa Gatandatu, Nzayisenga Desire uyobora MFP itunganya ibinyampeke yatorewe kuyobora AS Muhanga asimbuye Kimonyo Juvenal.
Umutoza Bizumuremyi Radjabu watozaga AS Kigali WFC yagizwe umutoza mukuru wa Rutsiro FC aho agiye gusimbura Gatera Musa.
Kuri uyu wa Kane, ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro Umugande Ronald Ssekiganda wakiniraga Villa SC nk’umukinnyi wayo mushya.
Abakunzi ba Rayon Sports bamaze gukusanya arenga miliyoni 5 Frw nyuma y’umunsi umwe hatangijwe igikorwa cyo kwigurira umukinnnyi ubwabo binyuze muri gahunda yiswe " Ubururu Bwacu Agaciro Kacu."
Umutoza Bisengimana Justin wari watekerejweho nk’ushobora kuzaba umutoza wungirije Ruremesha Emmanuel muri Musanze FC, yasinye amasezerano nk’umutoza mukuru wa Gicumbi FC.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Umunya-DRC Chadrack Bing Belo wakiniraga ikipe ya DCMP iwabo.
Ikipe ya Musanze FC yumvikanye n’umutoza Ruremesha Emmanuel kuzayibera umutoza mushya nyuma yo kubura Gatera Musa wasinyiye AS Muhanga.
Umurundi Bigirimana Abedi biteganyijwe ko agera mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, yumvikanye na Rayon Sports ashobora gusinyira kuri uyu wa Gatatu.
Nyuma y’uko ikipe ya AS Kigali yanditse isaba inama y’igitaraganya n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bitaba ibyo ikaba itazakina shampiyona 2025-2026, abo yandikiye bavuga ko atari Umujyi wa Kigali ukwiriye kubazwa imikorere ya buri munsi ya AS Kigali kuko atari ikipe yawo.
Ikipe ya AS Kigali ishobora kudakina shampiyona 2025-2026, yasabye inama y’igitaraganya n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga wayo mukuru.
Myukiyehe Juvenal wayoboye Kiyovu Sports hagati ya 2020 na 2023, akayivamo adacana uwaka na bamwe mu Bayovu yatumiwe mu nama idasanzwe y’iyi kipe igowe n’ibibazo by’ubukungu.
Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire William Togui Mel na myugariro Nduwayo Alex wakiniraga Gasogi United.
Umukinnyi Ntarindwa Aimable wakiniraga Mukura VS hagati mu kibuga yugarira, yumvikanye na Rayon Sports kuzayikinira kugeza mu mpeshyi ya 2027.