Iddy Ibe Andrew umunya Nigeriya utoza ikipe ya Sunrise, arashinja ubuyobozi bw’ikipe ye kugira uruhare mu musaruro mucye ifite.
Rayon Sports itsindiye Amagaju iwayo, ihita yuzuza imikino 7 idatsindwa ndetse itaranatsindwa igitego muri iyi Shampiona
Mu mukino we wa mbere atoza APR Fc, Jimmy Mulisa abashije kubonera ikipe yahoze anakinira amanota 3, nyuma yo gutsinda Etincelles
Ikipe ya Rayon Sports yatangije uburyo bwo gukusanya amafaranga yo kugura rutahizamu Amiss Cedrick binyuze kuri telefoni zigendanwa
Irushanwa ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwitabira ryari riteganyijwe kubera muri Tanzania guhera mu kwezi gutaha ryamaze gusubikwa
Nyuma y’imvune yagiriye ku mukino wahuje Rayon Sports na Bugesera, Manzi Thierry ntazajyana n’ikipe ye mu marushanwa azabera muri Tanzania ukwezi gutaha
Abafana batandukanye ba Kirehe FC batangaza ko bababajwe no kuba bataremerewe kwinjira mu mukino wahuje ikipe yabo na SC Kiyovu.
Ikipe ya Police Fc yihereranye ikipe ya Musanze iyisanze iwayo, iyitsinda ibitego 3-1 ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona y’u Rwanda
Akarere ka Ngoma gatangaza ko kagiye kongera miliyoni 15 ku nkunga kageneraga ikipe yako Etoile de l’Est yo mukiciro cyakabiri.
Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho APR Fc na AS Kigali zidahari kubera imikino yo hanze
N’ubwo atabona umwanya mwinshi wo gukurikirana umupira w’amaguru, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose ngo mu Rwanda akunda ikipe ya APR FC agafana FC Barcelona I Burayi.
Umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya Sunrise witabiriwe n’abafana benshi batandukanye ku mpande zombi.
Ubwo shampiyona y’ubupira w’amaguru mu Rwanda izaba isubukuwe, Rayon Sports na Sunrise zinganya manota kandi ziyoboye urutonde rwa shampiyona zizacakirana.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC butangaza ko iyi kipe igiye kwitabira imikino ya gicuti itandukanye muri Congo-Brazzaville mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika.
Ikipe y’Ingabo z’iguhugu (RDF) yo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama yatsinze ikipe y’abanyamakuru bo mu Ntara y’amajyaruguru ibitego 3 kuri 1.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 arakina na Maroc mu mukino ufungura irushanwa ry’ibihugu by’inshuti za Maroc (“1st Partners Tournament”).
Ubuyobozi bwa Rayon Sports burahakana amakuru avuga ko buri mu biganiro n’umukinnyi Hamiss Cedrick wigeze kuyikinira.
Sogonya Hamissi umutoza wa Kirehe FC, yemeza ko ibihe byiza ikipe ye irimo biva ku mikorere myiza ya Komite nyobozi y’ikipe ikurikirana ubuzima bw’abakinnyi umunsi ku wundi.
Imikino y’umunsi wa kane wa Shampiona y’u Rwanda isize ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa Shampiona by’agateganyo, nyuma y’aho Sunrise inganyirije na Pepiniere
Mu mukino wabimburiye indi y’umunsi wa kane wa shampiona, Police Fc yatsinze Gicumbi Fc ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro
Rwasamanzi Yves utoza ikipe ya APR aratangaza ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ya 2016-2017 irimo amakipe akomeye kurenza izindi zo mu myaka 3 ishize.
Kuri uyu wa Gatanu Shampiona y’icyiciro cya mbere irakomeza aho Police Fc iza kwakira Gicumbi, naho Marines ikazakira Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu
Rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sport Romami André aratangaza ko kuba atarakina umukino n’umwe wa Shampiona uyu mwaka ari uko akina nk’umunyamahanga.
Abakinnyi 26 batarengeje imyaka 20 ni bo bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent ngo bitegure irushanwa rizabera muri Maroc ndetse na COSAFA izabera muri Afurika y’Epfo
Guhera ku wa Gatanu taliki 28 Ukwakira 2016, Shampiona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yari yakomeje isiga Sunrise iyoboye urutonde rw’agateganyo
Ku munsi wa gatatu wa Shampiyona y’umupira w’amaguru, icyiciro cya mbere, ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiwe na Gicumbi FC, 4-1, abafana bikoma umutoza.
Nyuma y’iminsi ikibuga cy’ikipe y’Amagaju, Sunrise na Gicumbi Fc bihagaritswe mu kwakira Shampiona, ubu Ferwafa yamaze kwemerera Amagaju na Sunrise kwakirira ku bibuga byayo
Ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC butangaza ko bugiye kwandikira FERWAFA bujuririra umwanzuro wafashwe wo kongera kwangirwa gukinira kuri Sitade ya Gicumbi.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 mu mupira w’amaguru yashyizwe mu itsinda D mu mikino ya COSAFA yatumiwemo gusimbura Madagascar itazaboneka.
Ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga FC buratangaza ko gahunda z’iyi kipe ari ukurera abakinnyi atari uguhangana n’andi makipe.