Umukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda uzahuza Rayon Sports na APR i Rubavu washyizwe ku giciro kidasanzwe mu Rwanda.
Kuri uyu wa 16 Nzeli 2017 ni bwo hashojwe irushanwa ry’ikigega Agaciro aho ikipe ya Rayon Sports yabashije kuryegukana ku nshuro yayo ya mbere itsindiye kuri tombola.
Mu mukino wasozaga imikino y’Agaciro Championship, rayon Sports yatsinze APR fc igitego 1-0, bituma Rayon Sports ihita yegukana igikombe
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Agaciro Championship, nyuma yo gutsinda APR fc igitego 1-0, maze hiyambazwa tombola Rayon Sports ihite yegukana igikombe
Abana b’abakobwa batarengeje imyaka 15 bo mu Karere ka Muhanga bafite intego zo bazaba abakinnyi b’ibihangange mu Rwanda no hanze.
Uwahoze ari umutoza wa Kiyovu Sports aratangaza ko nta gahunda afite yo kongera gutoza amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri vuba.
Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports witabye Imana ku wa 12 Nzeli 2017 umuhango wo kumuherekeza uzaba ku cyumweru tariki ya 17 Nzeli 2017.
Mu Karere ka Ruhango abana b’abakobwa barakangurirwa gukura bakunda umupira w’amaguru.
Ku munsi wa kabiri w’amarushanwa "Agaciro Football Championship" APR Fc yatsinze Police, As Kigali itsinda Rayon Sports mu minota ya nyuma.
Umutoza wa Bugesera Ally Bizimungu aratangaza ko ikipe ye ihagaze neza ku buryo azubahiriza amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bw’ikipe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo hamenyekanye amakuru ko Mutuyimana Evariste wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo rutahizamu ukomoka muri Mali Ismaila Diarra, yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aje gukinira Rayon Sports
Rayon Sports na APR zatangiye neza zitsinda imikino ibanza y’irushanwa ry’ Agaciro Championship.
Umunyezamu mushya w’ikipe ya Kiyovu Sports Ndoli Jean Claude aratangaza ko n’ubwo yumva agifite ingufu zo gukina mu izamu ariko ko habura igihe gito ngo asezere ruhago.
Ikipe ya Kiyovu ngo yiteguye kuregera ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ku kuba Fitina Ombolenga yarasinyiye APR akibafitiye amasezerano.
Nyuma y’aho FIFA isabye Ferwafa gusubika amatora y’umuyobozi wa FERWAFA ndetse nayo ikabyemera, ubu biravugwa ko no gutanga kandidatire bigiye gusubirwamo bundi bushya
Ikipe ya Villa Sport Club yo muri Uganda yari imaze iminsi 3 mu Rwanda mu mikino ya gicuti isoje urugendo rwayo itsinda APR ibitego 2-1.
Abakinnyi bagera muri 20 ba Kirehe FC bamaze kwerekeza mu miryango yabo, baravuga ko bambuwe n’ubuyobozi bw’ikipe, ubuyobozi bwo bukemeza ko nta kibazo bufitanye n’abakinnyi ahubwo ko bagiye kugura ibikoresho.
Umutoza Kanyankore Gilbert Yaounde watozaga Bugesera yamaze guhagarikwa n’iyo kipe mbere y’amasaha make ngo isubukure imyitozo
Bamwe mu bakinnyi baguzwe n’ikipe ya Kiyovu uyu mwaka barayishinja kubakerereza kubona amafaranga yabo bari bumvikanye ubwo bagurwaga.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutakaza umukino wa gicuti, aho yatsinzwe na Villa yo muri Uganda mu mukino wabereye i Nyamirambo
Kuri uyu wa 2 Nzeli 2017 ikipe ya Mukura Victory Sport yasinyishije abandi bakinnyi babiri ihita inatangaza ko ifunze imiryango yo kugura undi mukinnyi.
Ntakagero Omar umutoza mushya wa Kirehe FC, arizeza abayobozi n’abatuye i Kirehe kugera ku ntego yasinyiye yo kugeza Kirehe mu makipe umunani ya mbere muri Shampiyona 2017/2018.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze ibitego 3-1 itsinda ry’abakinnyi bakomoka muri Nijeriya baje mu Rwanda gushaka amakipe yabarambagiza.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryasabye Ferwafa ko icuma amatora y’umuyobozi wa Ferwafa .
Yannick Mukunzi umukinnyi wari usanzwe ukina hagati mu ikipe ya APR FC yamaze kwerekeza muri mukeba Rayon Sport aho yayisinyiye amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri.
Umutoza utoza ikipe ya APR fc Jimmy Mulisa aratangaza ko ashishikazwa no kumenya ibigendanye n’ikipe atoza ataba ashaka kumenya ibibera mu yandi makipe.
Abafana b’ikipe ya Etoile de l’Est ifite icyicaro mu karere ka Ngoma baranengwa kuyifana ku izina gusa ntacyo bayifasha bigatuma ubushobozi buke buyigumiza mu kiciro cya Kabiri.
Ikipe ya Mukura yamaze kwemerera Ally Niyonzima wari umaze iminsi muri Rayon Sports kwerekeza muri AS Kigali
Ikipe ya Police FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Abapolisi EAPCO (East African Police Chiefs Cooperation Organization) bo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba, yasoje iryo rushanwa iri ku mwanya wa kabiri.