Ururenda ruva ku kinyamushongo ni ingirakamaro ku ruhu rw’umuntu (ubushakashatsi)

Ibintu birenduka bisigara aho ikinyamushongo cyangwa ikinyamunjonjorerwa kinyuze, umuntu yagereranya n’amacandwe yacyo, burya bifite akamaro gashobora kuba katazwi na benshi.

Ku rubuga www.santemagazine.fr bavuga ko ibyo bisa n’ibimyira bisigara aho ikinyamushongo kinyuze, bifite akamaro gakomeye ku buzima bw’uruhu rw’umuntu, bakavuga ko bikoreshwa guhera mu myaka ya kera.

Mu myaka yashize byavugwaga ko Abayapani banyuza ibinyamushongo ku ruhu rwo mu maso, bashaka ko bisigaho ibintu birenduka bisigara aho binyuze, kugira ngo bibafashe mu kurinda uruhu rwabo gusaza.

Ubwo buryo bwo kubinyuza ku ruhu ntibukigezweho ariko hari ubundi buryo bugezweho bwo gukoresha urwo rurenda ruva ku kinyamushongo.

Urwo rurenda rukomoka ku kinyamushongo rurakusanywa rugatunganywa neza, mbere yo kurukoresha kuko rwifitemo ubushobozi bwo gutuma uruhu ruhehera kandi rukagira ubuzima bwiza.

Ibyitwa “Alantoïne”, “acide glycolique”, “collagène”, “élastine”, na za vitamine A, C na E, na “antibiotiques”ibyo byose bifasha ikinyamushongo mu mibereho yacyo bikanatuma igikonoshwa cyacyo gikomera.

Iyo ibyo bikomoka ku kinyamushongo bikoreshejwe mu mavuta yo kwisiga, afasha uruhu kumererwa neza, rukoroha rugasa neza, Bikuraho n’inkovu, iminkanyari mu maso n’ibindi bituma umuntu asa nabi ku ruhu rwo mu maso.

Urwo rurenda ruva ku kinyamushongo rukoreshwa no mu miti y’amazi (sirops), imwe n’imwe ivura inkorora.

Amavuta yo kwisiga, isabune (shampoo) zo kumesa mu mutwe, ibintu basiga ku munwa (rouges à lèvres) cyangwa n’imiti yo koza amenyo bikozwe mu rurenda rw’ikinyamushongo, biba ari umwimerere, mbese muri make nta bintu byangiza ubuzima biba byifitemo.

Inyama z’ikinyamushongo ngo zifite intungamubiri kurusha iz’inka

Ku rubuga www.futura-sciences.com, bo bavuga ko ururenda rusigara aho ikinyamushongo kinyuze atari rwo rugira akamaro gusa, ahubwo ngo no kurya ikinyamushongo ubwacyo bigira akamaro gakomeye mu buzima bw’uwakiriye.

Kuri urwo rubuga bavuga ko kurya ibinyamushongo byaba ari byiza kurusha kurya imitubu (grenouille) ku babirya byombi, gusa ngo bisaba kutabitekesha amavuta menshi kugira ngo bitagira ibinure byinshi.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2009 muri Nigeria bwagaragaje ko hari n’Abanyafurika bakunda ibinyamushongo, kuko bigira intungamubiri(les protéines), kurusha inyama z’inka. Ikinyamushongo gikungahaye cyane ku butare bwa “magnésium”, “calcium” na vitamine A.

Ku rubuga www.2min.fr, bavuga ko ibikonoshwa by’ibinyamushongo byakoreshwa nk’umuteguro cyangwa se imitako.

Bavuga ko umuntu ukunda gutaka inzu ye, kandi atifuza ibintu bihenze cyane, gutegura yifashishije ibikonoshwa by’ibinyamushongo cyaba ari igitekerezo cyiza.

Umuntu ashobora gutegura igikonoshwa ubwacyo uko cyakabaye, cyangwa se akagifata akagiteguramo indabo,n’iyo zaba ari mbisi akajya azivomerera kuko amazi arkirimo adashobora kumeneka kuko icyo gikonoshwa kitava.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

murakoze cyane kuri nkuru nziza
none mwatubwira ubwoko bw’amavuta bubonekamo ibyitwa “Alantoïne”, “acide glycolique”, “collagène”, “élastine”, na za vitamine A, C na E, na “antibiotiques”ibyo byose bifasha ikinyamushongo mu mibereho yacyo bikanatuma igikonoshwa cyacyo gikomera.

Daniel yanditse ku itariki ya: 29-09-2020  →  Musubize

nonese umuntu yakurahe ayo mavuta@

baritonda danny yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Nitwa Umuntunundi Prosper,
Mbere nambere mbanjije kubashimira kuri iyi nkuru nziza cyane mwashyize ahagaragara ivuga kubinyamushongo.

Njye nkora ubushakashatsi ku binyamushongo hano mu Rwanda.
Urugero: Mwareba ku kiganiro giherutse kuba. https://twitter.com/CoErwanda/status/1231290974950785024/photo/1?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Eembeddedtimeline%7Ctwterm%5Eprofile%3ACoeRwanda&ref_url=https%3A%2F%2Fcoebiodiversity.ur.ac.rw%2F

Binongeye ururenda rwibinyamushongo rwifashishwa mukuvura uburwayi bwo kuruhu bwitwa warts. Buturuka kuri virusi yo mubwoko bwa papillomavirus.

Prosper Umuntunundi yanditse ku itariki ya: 3-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka