• Amavuta ya olive afitiye akamaro kanini umubiri

    Kunywa akayiko k’amavuta ya ‘Olive’ mbere yo kurya byakurinda kurwara ikirungurira

    Amavuta ya Olive, ni amavuta agenda yinjira mu buzima bw’abantu batandukanye, cyane ko bivugwa ko arinda umuntu kurwara ikirungurira, ariko hari n’abatazi akamaro kayo.



  • Bimwe mu bigo bikomeye byatangiye gukoresha iryo koranabuhanga

    Bakoze ikoranabuhanga ryihutisha serivisi muri resitora bidasabye uwakira abantu

    Abagize itsinda Inmotion Tech basohoye ikoranabuhanga bise ‘Orderfene’ rifasha abafite uburiro (restaurants), Hoteri n’utubari cyangwa za super markets kudahererekanya impapuro ziriho ibiciro by’ibyo bacuruza, no kwihutisha serivisi batanga.



  • Dore uko warwanya umunuko mu kwaha bidasabye imibavu ya kizungu

    Ubundi kubira icyuya ni ibintu karemano bituma umubiri usohora imyanda, ariko umunuko w’ibyo byuya hari ubwo ubangama cyane ukaba wanatuma umuntu adakunda kujya mu bandi, iyo azi ko agira ibyuya binuka. Nyamara hari uburyo bw’umwimerere bwo kurwanya uwo munuko, bidasabye gukoresha imibavu ya kizungu yabugenewe (deodorants).



  • Kurya amafi kenshi bifasha kugabanya iminkanyari yo mu maso

    Hari ibintu bitandukanye abahanga mu by’ubuzima bavuga ko bigira akamaro mu gutuma uruhu, cyane cyane urwo mu maso ruba rwiza. Muri ibyo bavuga bifasha uruhu kumererwa neza harimo imbuto nk’amapapayi, imboga cyane cyane inyanya n’ibindi bimera bitandukanye, ariko hari n’ibindi biribwa bifasha uruhu kugira ubuzima bwiza nk’amafi.



  • Mariya Yohana

    Menya igisobanuro cy’imvugo ‘Ndacyabunamiye, sindata igiti’

    Mu ndirimbo za Mariya Yohana, Umuhanzi w’Umunyarwakazi uririmba indirimbo zitandukanye harimo izikoreshwa mu gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside, hari indirimbo imwe irimo amagambo agira ati “Ndacyabunamiye sindata igiti”.



  • Menya uko warwanya umwuka wa Tungurusumu mu kanwa

    Tungurusumu ni igihingwa gifite umumaro utandukanye mu buzima bw’umuntu, ari mu buvuzi no mu gutegura amafunguro, ariko hari benshi badakunda umwuka umuntu asohora mu kanwa iyo yayiriye.



  • Kunywa umuvinyo uringaniye ngo bigabanya ibyago byo kurwara ishaza - Ubushakashatsi

    Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu Bwongereza, burerekana ko abantu banywa umuvinyo byibuze ml 0,14 mu cyumweru, ngo bibagabanyiriza ibyago byo kurwara ishaza mu jisho, cyane cyane iyo ari umuvinyo utukura (red wine / vin rouge).



  • Menya amateka y’indorerwamo zifasha abarwaye amaso

    Hari abantu byagora cyane kubaho nta ndorerwamo (amalineti) bitewe n’uko zibafasha kubona neza bakagenda badasitara, bagashobora gusoma, ariko umuntu yakwibaza, ubundi indorerwamo zabayeho ryari? Ese izo tubona ubu zitaraza abantu bifashishaga iki?



  • Iyo Yezu adapfa byari kugenda gute?

    Bibiliya igaragaza ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo imuha no gutegeka ibiri mu isi byose, ariko amaze gusuzugura itegeko yamuhaye akarya urubuto yabujijwe, yahise atakaza ya shusho y’Imana.



  • Ubuki bugira ibyiza byinshi ariko iyo butitondewe buteza ibibazo

    Ubuki bwifitemo intungamubiri nyinshi, bugira ubushobozi bwo kurwanya za ‘bacteries’ , bukagira ibyitwa ‘antioxydants’ bituma umubiri w’umuntu ukora neza, bikamurinda gusaza imburagihe.



  • Karoti zifite intungamubiri nyinshi zikenerwa mu buzima bw

    Wari uzi ko umutobe wa karoti ufite akamaro kurusha kuzirya zitetse?

    Umutobe wa Karoti uzwiho kuba utuma uruhu rumererwa neza, rugatoha, rukanasa neza, ni umuti w’umwimerere uvura zimwe mu ndwara z’uruhu cyane cyane urwo mu maso. Kubera ikitwa ‘bêta-carotène’ kiboneka muri karoti, bituma kunywa umutobe wazo birinda uruhu kwangizwa n’imirasire y’izuba.



  • Menya akamaro kanini Tangawizi ifite ku buzima bw’umuntu

    Ikimera cya tangawizi kizwiho kugira ibyiza byinshi ku buzima bw’umuntu, ariko kandi ni ngombwa kwita k’uko umuntu ayikoresha, kuko ngo iyo urengeje urugero rukwiriye, ishobora guteza ibibazo bitandukanye nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr.



  • Tuzarya amacunga abaducunga barye imicanga – Ibaruwa y’urukundo y’aba bana ntisanzwe

    Umubyeyi wo mu mujyi wa Kigali utarashatse kuvugwa amazina, yatwoherereje akabaruwa k’urukundo umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza yandikishije agashyikiriza umwana w’umuhungu bigana amubwira ko amukunda bikomeye, undi na we akajya kugasomesha.



  • ‘Marie-josée’ n’igitagangurirwa birusha umuntu kubona neza, na we akarusha imbwa - Inzobere

    Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze y’inyamaswa n’abantu, bagaragaza ko hari ibisimba umuntu arusha kureba neza no kwitegereza amabara y’ibiboneka, ariko hakaba n’ibindi na we bimurusha kumenya neza ibyo atabasha kubona.



  • Kabusuri ni ikimera kinavura indwara nyinshi

    Menya byinshi kuri kabusuri ‘Capucine’ inavura idwara z’ubuhumekero

    Kubera ibigize ikimera cya kabusuri harimo ibyitwa ‘glucosinolate’ ndetse n’umusemburo wa ‘myronase’, biyiha ubushobozi bwo gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri, Ikanavugwaho kuvura ibibazo bimwe na bimwe byo mu mbyiko, mu mara ndetse no mu matwi.



  • Amavuta y

    Dore impamvu 11 wagombye kurya amavuta y’inka

    Amavuta y’inka ni meza mu gikoni kandi araryoha, kuyarya bifitiye akamaro kanini umubiri kuko afite intungamubiri nyinshi kandi agafasha mu igogora.



  • Iyi ni yo nyamaswa ndende kuruta izindi ku isi

    Menya imibereho ya Twiga, inyamaswa ndende ku isi

    Kugeza ubu mu nyamaswa zikiboneka ku isi, Twiga bakunze kwita musumbashyamba, ni yo ndende kurusha izindi, kubera ijosi ryayo rirerire ndetse n’amaguru maremare cyane. Ni inyamaswa ikurura abakerarugendo cyane kuko usanga iryoheye ijisho ikaba imwe mu nyamaswa zirimo kugenda zicika ku isi.



  • Abakunda impanga ngo hari uko babigenza bakongera mahirwe ya kuzibyara

    Wari uzi ko habaho ibiribwa n’ibinyobwa byongera amahirwe yo kubyara impanga?

    Nubwo hari abantu batinya kuba babyara impanga, bakavuga ko ngo kuzitaho bivuna cyane, hari abandi bo baba biteguye gukora icyo ari cyo cyose byaba bisaba kugira ngo babone umunezero wikubye kenshi wo kubyara impanga. Byagaragaye ko hari ibiribwa runaka byakongera amahirwe yo gutwita impanga.



  • Igicumucumu ngo kivura umusonga n

    Igicumucumu kivura umusonga, inzoka n’ibisebe bidakira – Impuguke

    Mu gihe amashyamba cyimeza agenda akendera, hari ibiti n’ibyatsi byifashishwaga mu kuvura na byo bigenda bikendera. Muri byo harimo igicumucumu bamwe bavuga ko kivura umusonga, abandi bakavuga ko kivura inzoka n’ibisebe bidakira.



  • Abashakashatsi bavuga iki ku koza amenyo mbere cyangwa nyuma yo kunywa ikawa?

    Ni kenshi umuntu yisanga abanza koza amenyo mbere yo kunywa ikawa, gake akoza amenyo nyuma yahoo, abahanga basobanura igihe cyiza byakorwamo n’impamvu yabyo.



  • Ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali (1930)

    Wari uzi aho imvugo “Bamumanuye” ikomoka?

    Kuva namenya ubwenge ahagana muri za 80, iyo umuntu yatabwaga muri yombi akekwaho icyaha runaka, mu rwego rw’amategeko inzego z’umutekano zabanzaga kumufungira aho bitaga kuri burigade (brigade) cyangwa kuri sitasiyo (station) ya Polisi, hanyuma yahamwa n’icyaha agafungwa bakavuga ko “Bamumanuye”.



  • Apple yatangiye umushinga wo gukora imodoka zitwara

    Sosiyete ya ‘Apple’ igiye gukora imodoka zitwara ubwazo

    Sosiyete ya Apple ngo yaba yaratangiye gushaka aho igura ‘lidar sensors’ zazakoreshwa mu modoka zayo zitwara ubwazo zikoresha umuriro w’amasahanyarazi nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Abanyamerika rutangaza amakuru ajyanye n’ubukungu (Bloomberg).



  • Urunyanya rutuma uruhu rwo mu maso rumererwa neza rukazana itoto

    Uko wakwita ku ruhu rwo mu maso wifashishije ipapayi n’urunyanya bihiye

    Ipapayi ni urubuto rukundwa n’abantu benshi kuko ruraryoha kandi rugira n’akamaro gakomeye kimwe n’izindi mbuto zitandukanye, ariko akamaro k’ipapayi ntikagarukira mu kuyirya gusa, ahubwo ikoreshwa no mu kwita ku bwiza n’ubuzima bw’uruhu rwo mu maso.



  • Umwongereza yahisemo kwijyana muri gereza aho kugumana n’abo bari kumwe muri ‘Guma mu Rugo’

    Mu Bwongereza, Umugabo witwa Robert Vick,wari ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi, kuko yari yaracitse gereza atarangije igihano cy’igifungo yari yarakatiwe, yahisemo kwijyana kuri polisi ngo yongere asubire muri gereza aho kugumana n’abantu babanaga muri ‘Guma mu Rugo’(Lockdown).



  • Hari kode ziba muri telefone yawe ushobora kuba utazi gukoresha

    Dore kode (codes) 12 za telefone ushobora kuba utazi

    Muri iki gihe isi igezemo, hafi ya buri muntu ufite imyaka ibimwemerera atunze telefone igendanwa yaba igezweho (smart phones) cyangwa izisanzwe, ariko ushobora gusanga hari ibintu byinshi utazi ko telefone yawe ishobora gukora wifashishije kode (codes), ni ukuvuga uruhererekane rw’utumenyetso n’imibare runaka ukanda (...)



  • Ni iki ubushakashatsi buvuga ku byo twibwira ku bitotsi?

    Ni iki ubushakashatsi buvuga ku byo twibwira ku bitotsi?

    Ni byinshi twibwira ko bidufasha kuryama neza ndetse iyo tutabikoze dushobora kubyukana amavunane, harimo gukora siporo cyangwa se kuryamira isaha imwe buri munsi, abashakashatsi bagira ibyo babisobanuraho mu buryo bwimbitse.



  • Hari abantu bagona bakabangamira abo bari kumwe ntibabone ibitotsi

    Niba ugona ukabuza abandi gusinzira, wajya kwivuza

    Umubyeyi w’umwana witwa Manzi utuye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo avuga ko atajya asinzira iyo uwo mwana w’imyaka itanu amaze gufatisha ibitotsi, kuko ngo ahita atangira kugona ahirita cyane.



  • Uruvange rwa avoka n

    Dore uko wakwita ku misatsi ukoresheje avoka n’amagi

    Avoka ubusanzwe abantu bayizi nk’urubuto ruryoha, kandi rukundwa n’abatari bake, ariko ibyiza byayo ntibigarukira k’ukuribwa gusa, kuko igira n’akamaro gakomeye mu kwita ku misatsi.



  • Menya inkomoko y’uwa Gatatu w’ivu

    Umunsi w’uwa Gatatu w’ivu washyizweho na Papa Grégoire wa mbere (Pape Grégoire I) mu mwaka wa 591. Ni umunsi abakritsu ba Kiliziya Gatolika batangiriraho igisibo cy’iminsi mirongo ine bazirikana ibabara rya Yezu Kristu gisozwa ku munsi wa Pasika hizihizwa izuka rya Yezu.



  • Agasozi bahimbye Saint Valentin kubera kwivugana umusore

    Bahise ‘kuri Saint Valentin’ kubera uwahaguye arimo gusambana

    Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rugabano, hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira (gusambana) n’inkumi mu kagoroba.



Izindi nkuru: