Isukari yatera umuvuduko w’amaraso ku bana bari munsi y’imyaka ibiri (ubushakashatsi)

Hari ababyeyi bamwe bumva ko uko bakunda ibintu biryohereye ari na ko bagomba kubiha abana babo nubwo baba bakiri bato bafite munsi y’imyaka ibiri, nyamara ababyeyi bakora ibyo baba bashyira ubuzima bw’abana babo mu kaga kuko baba babakururira indwara ubundi zakwirindwa.

Ku rubuga https://www.strong4life.com bavuga ko guha isukari umwana uri munsi y’imyaka ibiri, bishobora kumuteza ingaruka zirimo kurwara indwara z’umutima, umubyibuho ukabije(obesity ), ndetse n’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Icyo gihe, ni ukuvuga ku mwana uri munsi y’imyaka ibiri, nibwo umwana aba atangiye kumenya ibyo kurya no kunywa bitandukanye. Iyo rero amenyerejwe ibirimo isukari, bituma nta mwanya aha ibindi nk’imboga n’ibindi biribwa n’ibinyobwa bifite akamaro mu buzima bwe.

Inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa na zo ntizorohereza ababyeyi kubona ibyo baha abana bato bitongewemo isukari kuko usanga hafi ya byose biba byongewemo isukari.

Gusa kuri urwo rubuga bagira ababyeyi inama yo kuba baha abana babo imbuto nk’uko zakabaye aho kubagurira umutobe w’imbuto watunganyirijwe mu nganda, kuko usanga akenshi wongewemo isukari.

Ku rubuga https://www.partenamut.be/fr bavuga ko guha isukari abana bari munsi y’imyaka ibiri, byabatera ibibazo bitandukanye birimo kwibagirwa cyane, ndetse n’igihe baba batangiye ishuri bakazajya bananirwa gukurikira.

Ikindi kandi ngo umwana umenyerezwa ibyo kurya no kunywa byongewemo isukari ari munsi y’imyaka ibiri, ahura n’ikibazo cyo kudakunda ibindi biribwa n’ibinyobwa bitarimo isukari nubwo byaba byakamugiriye akamaro.

Isukari kandi ntituma umwana yumva ko yijuse, ahubwo usanga ahora ashonje agakomeza asaba ibyo kurya.

Ikindi kibi cyo kumenyereza abana bato isukari ni uko nyuma y’igihe runaka, bamaze gukura usanga barabaye imbata z’isukari ku buryo bitaborohera kuyihagarika nubwo baba babyifuza.

Uko kubatwa n’isukari, abahanga mu by’imirire babigereranya no kubatwa n’ibiyobyabwenge , kuko umwana wamenyerejwe isukari ahora ayisaba.

Isukari kandi ishobora gutuma umwana ahura n’ikibazo cy’amenyo acukuka, cyangwa igihe amaze gukura akaba yazahura n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, diyabete, cyangwa se umuvuduko w’amaraso ukubaije.

Umubyeyi umaze kumenya ibibi byinshi bizanwa n’isukari ku bana bato, ahita yifaza niba akwiriye kuyivana mu mafunguro y’umwana burundu.

Igisubizo abahanga batanga, ni oya, kuko umubiri w’umuntu ukenera isukari kugira ngo ushobore gukora neza.Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS mu magambo ahinnye y’Igifaransa), ryivuga ko abantu bakeneye isukuri ariko ku rugero runaka.

“OMS” ivuga ko no mu biribwa bitandukanye, habamo isukari y’umwimerere , gusa yongeraho ko umuntu mukuru atagombye kurenza 10% ku munsi naho umwana agafata 5 % ni ukuvuga garama 25, cyangwa se utuyiko dutatu duto, ikibazo ni uko iyo umuntu anyoye ikirahuri kimwe cya fanta, cyangwa se umutobe w’imbuto watunganirijwe mu nganda urwo rugero aba yamaze kururenza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka