Mu myaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye biragaragara ko hari intambwe y’iterambere ryagezweho by’umwihariko mu kuzamura umuturage akava ku rwego rwo hasi atera imbere.
Ubukangurambaga bwo guharanira kugira Umudugudu utarangwamo icyaha bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Umuryango utekanye kandi uteye imbere’ bukaba bugamije kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga n’abakoze Jenoside baratangaza ko bibohoye urwikekwe n’ubwoba baratinyuka barahura batangira gukora bagamije kwiteza imbere.
Ubwiza bugaragara ku misozi itandukanye igize Umujyi wa Kigali butandukanye n’uko uyu mujyi wagaragaraga mbere y’imyaka 27 ishize aho ubuzima bwasaga n’ubwahagaze.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 ahagana saa moya, abapolisi bakorera mu Karere ka Rusizi bafashe Rugwabiza Samuel w’imyaka 35 na Kwizera Fabrice w’imyaka 21, bakaba bafashwe barimo kugenda basaba abacuruzi gukinga bavuga ko bakora mu nzego z’umutekano bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa (…)
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko Dr. Anita Asiimwe yirukanywe ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Habineza Longin, yahembwe nk’indashyikirwa nyuma yo guhanga agashya ko gushyiraho Radio y’umudugudu.
Ku nkengero z’imihanda yose ibarizwa mu mujyi wa Musanze, hatangiye guterwa ubusitani bushya, busimbura ubwari buhasanzwe, mu rwego rwo kuvugurura uyu mujyi no kuwongeramo ibyiza nyaburanga mu buryo bujyanye n’igihe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga muri sitasiyo ya Kiyumba, ku wa Kane tariki ya 01 Nyakanga 2021 yafashe bamwe mu bagize itsinda ryitwa ‘abanyogosi’ bari bamaze iminsi bavugwaho kwiba amabuye y’agaciro mu kirombe cy’umushoramari. Bafatiwe mu Murenge wa Rongi mu Kagari ka Ruhango mu Mudugudu wa Muyebe ari naho (…)
Mu ijoro ryo ku itariki 1 Nyakanga 2021, inzego z’ibanze ziri kumwe n’abashinzwe umutekano, bafatiye abantu 12 mu kabari k’uwitwa Kalisa Appolinaire gaherereye mu Kagali ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze, gusa ngo barengaga abo kuko abandi bahise birukanka baracika.
Ubwiyongere bw’abandura Covid-19 mu Karere ka Muhanga by’umwihariko mu Mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe, bwatumye hafatwa ingamba zirimo no kuba insengero n’udusoko duto duto tuzwi nka ‘Ndaburaye’, bifungwa igihe cy’ibyumweru bibiri.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bari bakennye cyane batujwe mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Horezo, baratangaza ko batangiye kubona umusaruro mwiza ukomoka ku nka borojwe na Perezida Kagame muri gahunda ya ‘Gira inka Munyarwanda’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu mezi abiri abaturage bose bazaba bamaze kwishyura 100% amafaranga y’Ubwisungane mu kwivuza umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko kugera ku buringanire hagati y’umugore n’umugabo mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya ari kimwe mu bintu by’ingenzi mu guha amahirwe n’uburenganzira abagore n’abakobwa.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda byatangaje ko Alfred Dusenge Byigero akuwe ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC).
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu bwashimiye abaturage kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo ya saa kumi n’ebyiri, n’ubwo bitabujije ko hari abantu 30 bajyanywe muri stade kubera guteshuka.
Umukobwa twahaye izina ry’Umutesi Jacqueline, wo mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare avuga ko guterwa inda ari umunyeshuri byakomye mu nkokora inzozi ze zo kuba umuntu ukomeye utunzwe n’akazi.
Kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, aho yari ahagarariye Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, mu munsi mukuru w’ubwigenge bw’icyo gihugu, mu ijambo rye akaba yagaragaje ko hari ikizere cyo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe (…)
Urwego rwunganira Akarere ka Nyaruguru mu gucunga umutekano (Dasso-Nyaruguru) rwatanze inkoko 90 ku baturage batagiraga itungo na mba, kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021.
Ku wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyamagabe bafashe umumotari witwa Bicamumpaka Jean Bosco, wari uhetse umugenzi utwaye urumogi rungana n’ibiro 11 n’udupfunyika twarwo 1,937. Umugenzi yacitse aracyarimo gushakishwa na ho umumotari arafatwa na moto ye.
Mu rwego rwo gufasha abaturage mu migenderanire no guhahirana mu mirenge no mu tugari, Akarere ka Gakenke kujuje ibiraro bine by’icyitegererezo, bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda angana na 398,658,180.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), ayo masezerano akaba afite agaciro ka Miliyari 3.6 z’Amafaranga y’u Rwanda, azakoreshwa mu kuzamura ibikorwa by’ubukerarugendo, mu bijyanye n’ubuzima, by’umwihariko mu ishoramari ryo gutangira gukorera inkingo mu Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ku mihigo 95 basinye, iyo batabashije kwesa uko babyifuzaga mu mwaka w’ingengo y’imari uri kurangira wa 2020-2021 ari mikeya cyane.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana avuga ko imyaka 27 ishize habayeho urugamba rwo kwibohora, hakozwe ibintu bidasanzwe bigamije iterambere ry’umuturage harimo imihanda, amavuriro, amashanyarazi by’umwihariko iterambere ku muturage ku giti cye, Intara y’Iburasirazuba ikaba ari ikigega cy’igihugu ku (…)
Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu makinamico kuri Radio Rwanda ndetse no mu kwamamariza ibigo bitandukanye, yitabye Imana kuri uyu wa 30 Kamena 2021 azize uburwayi. Amakuru atangwa n’abo mu muryango we, avuga ko Mukeshabatware yari amaze iminsi arwaye, aho ngo ashobora kuba yazize indwara y’umutima, akaba yaguye mu (…)
Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron, igomba gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe AbatutsiMU 1994, avuga ko bamwe mu bikomerezwa byo mu butegetsi bwa Mitterand bashatse gutesha agaciro raporo bakoze.
Kugenderana kw’Abakuru b’ibihugu b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwagaragaje imbamutima z’abaturage batuye umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi, aho bishimiye icyo gikorwa cy’abayobozi ku mpande zombi.
Abakorera muri Centre y’ubucuruzi yitwa Byangabo, iherereye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe n’abajura bamaze iminsi biba za kandagira ukarabe, bigakoma mu nkokora intego yo gushyira mu bikorwa no kubahiriza ingamba zo kunoza isuku, muri iyi minsi abantu basabwa gukaza ingamba zo kwirinda (…)
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, imaze kwemeza ingengo y’imari nshya izifashishwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 ingana na Miliyari zisaga gato mirongo itatu n’imwe (31,922,079,384) z’Amafaranga y’u Rwanda, ikaba yaragabanutseho Miliyari hafi esheshatu ugereranyije n’iy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko hari Umushinwa wapimwe mu ivuroro ryigenga asangwamo Covid-19, ariko ntiyubahiriza amabwiriza yahawe yo kuguma iwe, ahubwo azindukira ku bitaro bya Nyagatare na none aje kwipimisha kubera kutemera ibisubizo yahawe mbere, akavuga ko hari n’abandi bameze gutyo, (…)