Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko ku mugoroba wo ku wa 23 Kamena 2021 abantu benshi bava mu Mujyi wa Kigali bakiriwe kandi hashyizweho uburyo bwo kubakurikirana kugira ngo uwaba atahanye ubwandu bwa COVID-19 atanduza abo asanze.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasohoye urutonde rwa Hoteli 13 na Resitora 40 zo muri Kigali zashyiriweho amabwiriza yihariye ajyanye no kwakira abantu muri iki gihe cyo guhangana n’ikwirakwira rya COVID19. Amwe muri ayo mabwiriza avuga ko izo Hoteli na Resitora zizajya zakira abazigana ari uko babanje kwerekana ko (…)
Ku wa Kabiri tariki ya 22 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, yafashe abantu bane bacyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza urumogi mu baturage, ni urumogi rungana n’ibiro 20, bakaba bafashwe bagiye kurucuruza mu Murenge wa Kabarondo.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Twagirayezu Emmanuel, avuga ko ushatse gutanga amakuru kuri Jenoside yakorewe mu Kagari ka Gakirage mu karere ka Nyagatare yicwa, bakaba bamagana icyo gikorwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubusanzwe abantu bo mu nkengero za Kigali nka Nyamata mu Karere ka Bugesera, Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi n’ahandi bajyaga bemererwa kwinjira muri Kigali n’ubwo haba hashyizweho gahunda ya ’Guma mu Karere’, ariko kuri iyi nshuro si ko byagenze ku bagenzi baturuka muri gare ya Nyamata bagana i Kigali.
Abaganga bakora ku kigo nderabuzima cya Gashonyi mu Murenge wa Matyazo bavuga ko bashima kuba barahawe umuriro w’amashanyarazi, ukaba waratumye batandukana no kubyaza bamurikisha itoroshi.
Umuryango Vivo Energy Rwanda watanze inkunga yawo ya buri mwaka ya 3,000,000 yo gufasha abanyeshuri 10 b’abahanga bo mu mashuri yisumbuye, baturuka mu miryango itifashije, igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021.
Nyuma y’uko hari ibimina bikorera ku ikoranabuhanga byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga aho abifuza kubyitabira basabwaga kuzana amafaranga ibihumbi 500 (Tuzamurane), abandi miliyoni n’ibihumbi 300 (Health Progress) ndetse n’abandi banyamuryango, hanyuma bakazungukirwa, ababyitabiriye barifuza ko RIB yabafasha ababitangije (…)
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko umwenda u Rwanda rwafashe mu mwaka ushize wa 2020-2021 ndetse n’uwo ruteganya gufata muri uyu wa 2021-2022 utaremerereye igihugu, ku buryo nta mpungenge rufite zo kwishyura, nk’uko yabitangarije Abadepite ubwo yabasobanurirrana Ingengo y’Imari ya 2021-2022 (…)
Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) rwo mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, ruratangaza ko rwahagurukiye gushyira ingufu mu bukangurambaga budasanzwe, bwitezweho kugabanya ubwiyongere bwa Covid-19, bumaze iminsi bugaragara hirya no hino muri iyo Ntara.
Murekatete Chantal w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu Murenge wa Gatsibo yituye hasi ashiramo umwuka mu gihe abaganga bari bakigerageza kureba ikibazo afite.
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko, atangaza ko kongera umubare w’ibigo by’amashuri byigisha imyuga byagira uruhare mu kugabanya umubare w’urubyiruko rufatirwa mu buzererezi, kandi bikagabanya umubare w’abakobwa batwara inda zitateganyijwe.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku isi (World Trade Organisation ‘WTO’) Ngozi Okonjo-Iweala yavuze ko Afurika irimo gukorana n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hashyirweho inganda zikora inkingo mu Karere, mu bihugu bya Senegal, u Rwanda, Afurika y’Epfo, ndetse na (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kamena 2021 abantu benshi bazindutse bafata ingendo zitandukanye mu rwego rwo kwitegura gahunda yo kuguma mu Karere no kuguma muri Kigali yaraye ishyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatiwemo ibyemezo bijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, birimo no kuba ingendo mu gihugu hose zibujijwe guhera saa moya z’ijoro.
Mu kigo cy’igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) giherereye mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa mbere tariki 21 Kamena 2021, hatangiye amahugurwa yo gukarishya ubumenyi mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu duce twibasiwe n’intambara.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kamena 2021, yayoboye inama idasanzwe y’Abaminisitiri. Iyo nama yabereye mu biro by’umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) ikaba yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’ingamba zigamije guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Abaturage bo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kagarama wo mu Karere ka Kicukiro, bamaze kwiyubakira imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 5.3.
Ingimbi n’abangavu bigishijwe kurwanya imirire mibi mu Karere ka Ruhango bagize uruhare mu kugabanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, hifashishijwe guhinga imbuto ziribwa no gukora uturima tw’igikoni.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021, mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Karenge Umurenge wa Kabarore.
Byakunze kumvikana hirya no hino mu gihugu, abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaza akato bakorerwa, ariko ubu barishimira aho imyumvire y’abaturage igeze aho basigaye bafatwa nk’abandi, udafite ubwo bumuga akaba yashakana n’ubufite.
Abageni bari bavuye gusezerana, bari kumwe n’ababaherekeje, batahuwe bari mu birori barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ibi byabereye mu Kagari ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo ku wa Gatandatu tariki 19 Kamena 2021.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yahaye Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AVEGA-Agahozo) inkunga y’ibikoresho byo mu biro bifite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kuwufasha gukomeza kwiyubaka.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, asaba abakuru b’imidugudu kimwe n’abavuga rikumvikana bafungura utubari muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus kwisubiraho, kuko batanga urugero rubi.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC kivuga ko ikibazo cyo kubura amazi mu duce tumwe na tumwe twa Kigali na Bugesera cyane cyane mu gihe cy’impeshyi cyarangiye, kuko uruganda rwa Kanzenze rwatangiye gukora.
Nyuma y’ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umubyeyi wari kuri moto ahetse umwana anagana, umumotari wari umuhetse ubu ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri bidaturutse ku bushake.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yanenze amakosa yabonye muri amwe mu mahoteli yo mu mujyi wa Musanze akomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, agacumbikira abantu baterekanye icyemezo cy’uko bipimishije icyo cyorezo, nk’uko biri mu mabwiriza y’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije mu kababaro n’abaturage ba Zambia bababajwe n’urupfu rwa Kenneth Kaunda wabaye Perezida w’icyo gihugu kuva mu mwaka wa 1964 kugera mu 1991.
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Skol Brewery Limited (SBL) ku bufatanyije n’Ikigo cy’Abadage gishinzwe Iterambere (GIZ), bitewemo inkunga na MasterCard Foundation, rutangaza ko rurimo guhugura abacuruza ibinyobwa byarwo kugira ngo bamenye gufata neza abakiriya.
Kimwe mu bidindiza imikorere y’itangazamakuru n’umutekano mu bihugu binyuranye bya Afurika, ngo ni bamwe mu bayobozi badatanga amakuru uko bikwiye, n’ababikoze bagatanga aya nikize, bityo inkingi y’ubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyizehamwe kandi itekanye ikadindira.