Ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batanu bacyekwaho kwinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya kanyanga bakivanye mu gihuhu cya Uganda. Abo bantu bagize itsinda rizwi ku izina ry’abarembetsi bafatanywe litiro 22 za kanyanga, bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rubaya mu Kagari ka (…)
Urwibutso rwa Komini Rouge mu Karere ka Rubavu rwashyinguwemo imibiri 690 harimo; imibiri 142 yakuwe mu kibuga cy’indege muri 2020, no kwimura imibiri 448 yari iruhukiye mu rwibutso rwa Rugerero.
Kuva ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, abagabo batatu bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga bakekwaho ubujura bw’inka, bakaba barafashwe bagiye kuzipakira imodoka bafatirwa mu Kagari ka Karushuga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahuye n’Imiryango ishingiye ku myemerere buyisaba kugira uruhare mu kubanisha neza abaturage, harimo gufasha abakoze Jenoside kwihana ibyaha bakoze bakanasaba imbabazi.
Abayoboke b’Idini ya Islam bo mu Ntara y’Amajyaruguru bifatanyije n’abandi mu isengesho ryo kwizihiza umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayislamu bose bo mu Rwanda no ku isi, umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr.
Sheikh Salim Hitimana Mufti w’u Rwanda, aratangaza ko n’ubwo isengesho risoza igisibo ryabaye mu bihe bidasanzwe aho igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID-19, ko bitabujije igisibo gusozwa neza aho bakoze isengesho bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, Abayislamu bazindukiye mu isengesho ryo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eidil-Fit’ri, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan. Iri isengesho ryabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Niyonkuru w’imyaka 23 na Uwizeyimana Eric w’imyaka 25 y’amavuko barohamye mu mugezi w’Umuvumba baburirwa irengero.
Mu gihe benshi bibaza ku biciro bihanitse bya serivisi yo gukura amafaranga kuri konti ajya kuri Mobile Money (MoMo/Airtel Money), twashatse kumenya uko serivisi z’ikoranabuhanga zihagaze muri Banki ya Kigali, nk’imwe muri Banki itanga umusanzu wayo mu rugendo rwo kugana ku bukungu bugizwe no kudahanahana amafaranga mu ntoki (…)
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, abaforomo n’abaforomokazi mu Rwanda babwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bahura n’imvune bitewe n’umubare munini w’Abanyarwanda bashinzwe kwitaho, aho umwe yita ku bantu 1200, umubare bavuga ko uri hejuru cyane.
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2021, abapolisi bafashe abantu 33 barimo gusenga binyuranije n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19, bafatiwe mu ishyamba bicaye begeranye ndetse bamwe batambaye agapfukamunwa. Abo bantu bafitwe mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Mbuye mu Mudugudu wa Gisanga.
Bamwe mu baturiye umupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko kimwe mu bibatera kujya mu burembetsi ari ugukora bakamburwa na ba rwiyemezamirimo, bikabatera ubukene butuma bajya mu ngeso mbi zo gutunda ibiyobyabwenge na Magendu.
Bamwe mu batunganya amashusho mu Rwanda barasaba abashoramari kubegera bagakorana, bakabashoramo amafaranga kuko byerekana ubwiza nyaburanga bw’igihugu cyane cyane iyo binyuze mu ndirimbo zigaragaza amashusho, kandi na bo bakaba babibonamo inyungu.
Impunzi zibarirwa mu bihumbi mu Rwanda zashyizwe mu byiciro kugira ngo zishobore guhabwa ubufasha bw’ibiribwa nyuma y’igihe bavuga ko amafaranga bagenerwa ku kwezi ntacyo abamarira.
Munezero Jean ni umwarimu mu ishuri ry’imyuga rya ESTB i Musanze akaba asaba ubufasha bumushoboza gukomeza gufashwa n’imashini mu kuyungurura amaraso kuko impyiko ze zidakora kandi ubwo buvuzi buhagaze ngo ntiyamara ibyumweru bitatu agihumeka, ariko akanifuza gufashwa ngo abe yajya kwivuriza mu Buhinde agasimburirwa impyiko.
Abaturage n’abayobozi b’Akarere ka Ruhango baravuga ko icyumweru batangije cy’Isibo kigomba gusozwa ibibazo by’abana bataye amashuri byakemutse bagasubira mu kwiga.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera bamwe mu bofisiye, anabaha inshingano, abandi bazamurwa mu ntera gusa.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), kiratangaza ko serivisi z’ikoranabuhanga mu kwandukuza abantu bapfa mu bitabo by’irangamimerere, zigeze kuri 43%. Ibi bipimo bifatwa nk’ibikiri hasi, ugereranyije n’intumbero y’ibipimo Leta yifuza kugeraho mu kwitabira iyo gahunda.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) butangaza ko bwataye muri yombi Kagaba Jean Baptiste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, hamwe na Zirimwabagabo Dieudonné, ushinzwe uburezi muri uwo Murenge.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, araburira abantu bagitunda ibiyobyabwenge bazwi ku izina ry’abarembetsi bo mu Karere ka Burera, abasaba kubivamo bakihuriza mu makoperative atanu, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bakareka ibyo bikorwa byangiza igihugu kuko na bo bibagiraho ingaruka.
Mu Karere ka Nyamasheke hari imiryango 117 igizwe n’abantu 631 ubu barimo gusembera nyuma yo gukurwa ku musozi bari batuyeho kuko watsutse urabasenyera wangiza n’ibindi byinshi.
Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC), buratangaza ko umunsi mukuru wo gusoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan (Eidil-Fit’ri), uteganyijwe ku wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021.
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, bari mu ruzinduko muri Tanzaniya mu biganiro bigamije ubufatanye mu mutekano hagati y’ibihugu byombi.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi washyikirije Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM/WFP), ishami ry’u Rwanda inkunga y’amayero ibihumbi magana atanu (500,000) kugira ngo ribashe guhangana n’ingaruka ryagizweho na COVID-19.
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerezuba mu Rwanda n’iya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika iharanira Demikarasi ya Congo (RDC) bemeje ko amahuriro yabikorera agiye gukorera hamwe mu gushaka ibibazo bibangamira abikorera.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abatwara abagenzi ku magare kubahiriza amategeko agenga umuhanda, kuko bakigaragara bayarengaho aho bagenda bafashe ku makamyo kandi ari kimwe mu bikomeje guteza impanuka.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gicurasi yagiriye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Tanzaniya aho yahuye na mugenzi we uyobora Polisi yo muri icyo gihugu IGP Simon Nyakoro Sirro banagirana ibiganiro.
Hoteli y’Akarere ka Burera ari yo “Burera Beach Resort Hotel” yubatse ku Kiyaga cya Burera, igiye gutezwa cyamunara nyuma y’uko akarere gasabwe kuva mu mushinga w’ubucuruzi, bugaharirwa abikorera aho byagaragaye ko kadashoboye kuyicunga.
Mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, hari abasenyewe n’umuvu bayoboweho n’imiferege yanyujijwemo ibihombo bya fibre optique.