Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ubushakashatsi isanzwe ikora buri myaka itanu, igaragaza ko ubwiyunge bumaze kugera kuri 94.7% ,buvuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 intambwe yari kuri 82.3%.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze ibyumweru bibiri bashakishwa bacyekwaho kwiba umuturage Amafaranga y’u Rwanda 300,000 nyuma yo kumusindisha.
Bamwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali baravuga ko zimwe mu mbogamizi zituma batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 harimo no kuba rimwe na rimwe bagira intege nke zo gusubiza inyuma abakiriya mu gihe babaye benshi, bityo bigatuma akenshi bisanga baguye mu mutego wo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda (…)
Ubushakashatsi ku mibereho y’Abaturage bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2019-2020, buvuga ko abagore bangana na 51% batifuza kongera kubyara ndetse bakaba barimo abifungishije burundu, 34% bagenda biha igihe, 10% ntibifuza kubyara mu gihe cya vuba, 3% ni ingumba, 2% bakaba ari bo batarafata umwanzuro.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Huye, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako Karere, buvuga ko Uwikorera uzongera kugaragaraho kudashaka kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coovid-19, azajya aba ahagaritswe aho kuzatuma hafungirwa benshi.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rugiye kwimurira abacuruzi b’imboga mu gice cyo hasi kigiye kubakwa mu rwego rwo gukemura imbogamizi abo bacuruzi bagaragazaga, zirimo kuba aho bashyizwe mu igorofa rya kane y’iryo soko hashyuha cyane.
Bimaze kumenyerwa ko buri tariki ya 4 Nyakanga ku Munsi wo Kwibohora, hatahwa imidugudu y’icyitegererezo ituzwamo abaturage badakunze kuba bafite amacumbi, mu rwego rwo kubafasha kwibohora ubukene no kwiteza imbere.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, avuga ko uruganda rukora amata y’ifu rutazabura amata rwakira ahubwo igihari ari ubukangurambaga mu borozi bwo korora inka zitanga umukamo utubutse.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari barindwi mu Karere ka Rubavu banditse basezera ku mirimo yabo. Amabaruwa y’abo banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari yashyikirijwe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, na ko kemeza ko kayakiriye.
Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga 2021, yafashe Munyentwari Theophile w’imyaka 44 n’umukozi we Ntegeyimana Simeon w’imyaka 32, bafatanywe toni y’amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Bilure, bafatirwa mu Murenge wa Muhororo mu Kagari ka Rugogwe mu Mudugudu wa Nganzo.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanama bushimira Nsabimana Epimaque kuba urugero rwiza rw’ubutwari mu gihe intambara y’Abacengezi yari imeze nabi mu Murenge wa Kanama mu 1998.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyarugenge barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 baravuga ko bishimira ko itariki ya 04 Nyakanga ikomeje kubabera amateka kandi meza kuko hari byinshi igenda ihindura mu buzima bwabo yaba mu gihe Jenoside yahagarikagwa cyangwa nyuma yayo.
Abaturage bo mudugudu wa Bisambu mu Murenge wa Ruhango baravuga ko barangwaga n’ingeso mbi zirimo n’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ubu bamaze guhinduka bumvira gahunda za Leta bagatangira kwiteza imbere, ari yo mpamvu batacyitwa abana b’inkware.
Imiryango 12 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Ruhango, yashyikirijwe inzu zubatswe ku bufatanye n’abaturage n’umuryango RPF Inkotanyi muri ako karere.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo, Hakuzimana Valens, n’abandi bari kumwe bagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bakubita umumotari wari utwaye imizigo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yanenze imyambarire inyuranye n’aho yambariwe, akavuga ko biba byiza iyo imyambarire ijyanye n’aho umuntu ari n’igikorwa arimo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko umuntu wese agira uwo yubaha mu buzima bwe, na we ngo akaba yubaha Munyanshoza Dieudonné, uzwi cyane nka Mibirizi, kuko ngo Munyanshoza yagize uruhare rukomeye mu kuba Bamporiki ageze aho ari ubu.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 04 Nyakanga 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge yafashe abasore n’inkumi 19 bari bateguye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo. Babiteguye barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwezamenyo.
Mu gihe mu Rwanda harimo kwizihizwa ku nshuro ya 27 umunsi wo Kwibohora, bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali baravuga ko bishimira iterambere bamaze kugeraho, bakarikesha kuba uwo mujyi umaze kuba mugari ugereranyije n’uko wanganaga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umukecuru utishoboye witwa Ancilla Mukarugambwa, yashyikirijwe inzu ifite agaciro k’amafaranga akabakaba miliyoni eshanu y’u Rwanda.
Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 3 Nyakanga 2021, insengero zo mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi i Huye zabaye zifunzwe, kikaba ari icyemezo kizamara ibyumweru bibiri.
Nk’uko bimeze hirya no hino mu gihugu, no mu Ntara y’Amajyaruguru haragaragara ibikorwa byakozwe na Leta ku bufatanye n’abaturage muri 2020/2021, mu rwego rwo kwibohora ubukene, bazamura iterambere ry’imibereho yabo.
Umugabo witwa Hafashimana Sylvestre w’imyaka 37 y’amavuko, yitabye Imana aguye mu musarane kubera igihembo cya 3,000 Frs yemerewe kugira ngo akuremo ibyangombwa byari byaguyemo.
Perezida wa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Mgr. John Rucyahana, aratangaza ko Kwibohora hagamijwe Kwigira bigomba kujyana no kurwanya ubunebwe, kongera ubukungu bw’igihugu, umutekano no guharanira agaciro k’igihugu.
Uwo mudugudu w’ikitegererezo uherereye mu Mudugudu wa Nyejoro, mu Murenge wa Kinigi, ukaba waratashywe ku mugaragaro ejo tariki ya 4 Nyakanga 2021, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka wo kwibohora.
Abagana ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) bibarizwa mu Karere ka Musanze, barishimira ko nyuma y’imyaka 27 ishize u Rwanda rwibohoye, hari intambwe iterwa umunsi ku wundi mu rwego rw’ubuvuzi. Aho ubu batagikora ingendo ndende bajya kwivuza kandi ku kiguzi cy’ubuvuzi kiri hasi, bigatuma ntawe ukirembera (…)
Ku Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga 2021, abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n’imiryango yabo 180 bo mu Karere ka Rwamagana bahawe inkunga n’abakunzi b’abafatanyabikorwa ba APR FC.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko imiryango 144 igizwe n’abaturage 685 yimuriwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi izakomeza no guhinga ubutaka bwabo bari basanganywe.
Imiryango 32 y’i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe irimo 16 y’Abarokotse Jenoside na 16 y’abakuwe mu manegeka ndetse n’abahuye n’ibiza, irishimira ko ubu ituye mu nzu nziza bubakiwe na Leta.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko gutsinda icyorezo cya COVID-19 bizafasha Abanyarwanda gukomeza ibikorwa byo kwibohora, yizeza ko hari izindi nkingo zizaboneka muri iyi minsi ariko kandi anatangaza ko u Rwanda rurimo gukora ibishoboka byose kugira ngo rubashe kwikorera inkingo n’indi miti.