Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yategetse ko abana bose barererwa mu miryango ibigo byareraga imfubyi bigafungwa, abana bafite ubumuga bari basigaye mu bigo na bo bagiye koherezwa kurererwa mu miryango.
Mu ishuri rikuru rya Polisi (National Police College) riherereye mu Karere ka Musanze, hatangijwe ibiganiro by’iminsi ibiri, byiga ku gushaka umuti wo guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika n’ibindi bishobora kuvuka.
Nyuma y’inkuru yamenyekanye y’umugabo wo mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe waziritse umwana we ku nkomangizo akayimaraho iminsi ibiri, akayikurwaho n’umuturanyi yarakomeretse, bamwe mu baturanyi bavuga ko yabasebeje, abandi bakamwifuriza igihano kuko ngo ibyo yakoreye umwana we bidakwiye.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko hatagize igikorwa mu gukumira icyaha cyo gusambanya umwana no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Abanyarwanda bazisanga ingaruka zabyo zigera ku mubare munini w’abantu kandi kuzikumira bitagifite igaruriro.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga bafunze by’agateganyo ‘Aiport Inn Motel’ iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, iyo Motel abayobozi bayo baracyekwaho gutorokesha umuntu wari uyicumbitsemo kandi afite ubwandu bwa Covid-19. Uwo (…)
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, arasa abaturage kuzirikana ko kwita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa, bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere imikurire ye yaba mu gihagararo, mu bwenge, mu mbamutima no mu mibanire ye n’abandi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko bitarenze muri Nyakanga 2021, mu tugari n’Imirenge byo mu gihugu hose hazaba hakoreshwa igitabo cy’irangamimerere cy’ikoranabuhanga, nk’uburyo bwizewe bwo kubika amakuru no kurinda abaturage kongera gusiragira bashaka izo serivisi; ubusanzwe zatangwaga mu buryo bwa (…)
Mu gitondo cyo ku itariki 14 Kamena 2021 ni bwo hamenyekanye inkuru y’umusore n’inkumi basanze biyahuye bazirikanye agashumi bari ku nkombe z’urugomero rw’amashanyarazi mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kamaze gushyirwa muri Guma mu Karere, buratangaza ko abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka gahunda yabo ntacyo iri buhindukeho uretse gukomeza kubahiriza amabwiriza asanzwe mu kwirinda Covid-19.
Akarere ka Nyarugenge kizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umunyafurika kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, gasaba buri Sibo ikagize kugira urugo mbonezamikurire rwiriranwa abana, mu gihe ababyeyi bagiye mu mirimo itandukanye.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye n’inzego z’ibanze zikorera mu Murenge wa Kibirizi, bafatiye mu kabari abantu 19 barimo kunywa inzoga abandi bakina imikino y’amahirwe izwi nk’ikiryabarezi.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, avuga ko guhera ku ya 15 Kamena 2021, Abajyanama b’akarere batangiye icyumweru cy’abajyanama basanga abaturage mu mirenge ahanini hagamijwe kumva ibibazo byabo, ariko by’umwihariko kubashishikariza gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda rwongereye amafaranga ahembwa umukozi ku munsi, akurwa ku mafaranga y’u Rwanda 1,100 ashyirwa ku 1,550.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya ku turere turimo kubonekamo abarwayi benshi ba Covid-19, harimo na Guma mu Karere.
Imwe mu miryango itari iya Leta (Sosiyete Sivile) yavuze ko abahungu cyangwa abakobwa babana mu nzu imwe badakwiye kwitwa urugo nk’uko biteganywa mu byiciro bishya by’Ubudehe, bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.
Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko hari imihanda igiye kuvugururwa mu duce tune two mu mujyi wa Kigali twubatse mu kajagari, bikazakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021-2022. Utwo duce tugiye kuvugururirwa imihanda n’ibindi bikorwaremezo bishamikiyeho, ni hamwe mu hantu hasigaye mu mujyi wa Kigali hatuwe mu (…)
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, avuga ko inzara yahoze mu cyari Gikongoro yabaye amateka kuko ubu akarere gakungahaye mu buhinzi, cyane cyane ubw’ibirayi n’icyayi.
Umunyarwanda, Irene Basil uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yiyemeje gushinga uruganda rukora ibikoresho by’isuku mu Rwanda, nyuma y’uko byabaye ingume muri Amerika igihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije abatuye icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB), bwatangiye igikorwa cyo gusura abaturage n’abayobozi bubibutsa inshingano bafite mu gukumira icyaha no kukigaragaza, cyane cyane icyo gusambanya abana.
Bwimba Vianney ni umwe mu bantu bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN, wagabye ibitero muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu mpera za 2018, araswa ukuguru bimuviramo ubumuga ku buryo ubu uwo musore agendera mu mbago, gusa ngo yizeye ubutabera.
Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yagaruye Amafaranga y’u Rwanda 2,477,000 yari yibwe umukozi w’uruganda rwa SKOL, ayo mafaranga bicyekwa ko yibwe n’umusore witwa Tuyisingize Pacifique w’imyaka 20, akaba yarafashwe ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage batanze amakuru y’aho yihishe.
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangije ikigo cyagenewe abifuza guhanga udushya hifashishijwe ikorabuhanga (Huye Innovation Hub), igikorwa cyabaye ku wa 14 Kamena 2021.
Ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 mu masaha ya saa tatu, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe abantu bagera kuri 19 basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bari mu ishyamba ry’ahitwa Ikadeshi riherereye mu Mudugudu wa Nyirabadugu mu Kagari ka (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe gutanga amaraso, aho uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye isi bakomeze bagire ubuzima”.
Abafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko izuba ari umwanzi ukomeye w’uruhu rwabo, kuko ryangiza uruhu ndetse batabona amavuta yabugenewe yo kurusiga bikabaviramo kurwara kanseri y’uruhu.
Umuyobozi ukuriye abafite ubumuga mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, Olivier Bitwayiki, aratabariza umwana umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu kubera ko yavukanye ubumuga.
Abatuye muri karitsiye zigize umujyi wa Musanze, bahangayikishijwe n’ubujura bumaze iminsi bukorwa n’insoresore zifatanya n’abagore, biba imyenda n’ibindi bikoresho byo mu ngo, bakajya kubigurishiriza ku masoko yo mu nkengero z’uwo mujyi na kure yaho.
Abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda, barishimira ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije rw’imyumvire, aho batakibaha akato nk’uko byahoze, ahubwo bamaze kumenya ko abafite ubumuga bw’uruhu rwera, na bo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, yatashye imidugudu itatu iri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, irimo ibiri igizwe n’inzu 195 zatujwemo imiryango itishoboye.
Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri ya Rusiga mu Karere ka Rulindo, bahawe ishimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, nyuma y’uko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri Tour du Rwanda iheruka, ubwo bari mu muhanda berekeza ku ishuri, n’ubwo ibihembo bahahwe (…)