Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi n’inzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana mu mirenge ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rubavu, gukemura ibibazo by’abaturage hirindawa imirongo y’ababaza iyo haje umuyobozi uturutse mu nzego zo hejuru.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney uri mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara y’Iburengerazuba, yasuye Akarere ka Rubavu areba n’isoko rya Gisenyi ryadindiye, asaba ko ku itariki ya 5 Kamena 2021 ryatangira kubakwa.
Umuryango utabara imbabare Croix Rouge y’u Rwanda (CRR) wahaye inkunga abantu 500 bo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, bari muri gahunda ya ‘Guma mu Rugo’, barimo n’abahoze mu buraya.
N’ubwo bimenyerewe ko abagabo n’abasore ari bo bakora umurimo wo kogosha, i Rusenge mu Karere ka Nyaruguru hari abakobwa babyaye batabiteganyaga biyemeje kubikora, babijyaniranya no gusuka ndetse no gukora imisatsi, none birabatunze.
Ku wa Kabiri w’iki cyunweru ni bwo Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yavuze ko ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera bifite agaciro ka Miliyari 1.3 z’Amadolari ya Amerika, byadindijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19, kuko ubu 50% by’abakozi nibo bamerewe kujya kuri ‘site’ ahubakwa (…)
Mu masaha ya saa munani z’amanywa mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, haberereye impanuka yatewe n’ikamyo yacitse feri igonga imodaka yo mu bwoko bwa ‘Minibus’ (twegerane) yari itwaye abagenzi, babiri bahasiga ubuzima.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu butangaza ko bwafashe abantu 66 bari mu cyumba cy’amasengesho bitemewe.
Nyuma y’iminsi igera kuri itandatu ako kanama ka Afurika yunze Ubumwe (AU) gashinzwe amahoro n’umutekano gasohoye raporo yako kuri Tchad, ntikaratangaza imyanzuro yose yafashe n’ubwo hari iyamenyekanye, irimo ko uwo muryango udateganyiriza ibihano ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye icyo gihugu.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje ko mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi 2021 azasura u Rwanda, akavuga ko azagirana ibiganiro bitandukanye n’Abayobozi bakuru b’igihugu.
Imiryango itishoboye 365 ibarizwa mu Karere ka Musanze ikeneye kubakirwa amacumbi mu buryo bwihuse, kugira ngo abayigize batandukane n’ingorane zo kutagira aho baba hameze neza.
Abakozi babarirwa muri 250 bakora mu ruganda rw’icyayi rwa Pfunda bahagaritse imirimo mu buryo busa n’imyigaragambyo bashinja ubuyobozi kutabitaho no kutubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
Mu minsi ishize abacuruzi batandukanye bacururiza mu Mujyi wa Kigali rwagati ahazwi ku izina rya “Quartier Commercial” binubiraga umuriro bahabwaga ucikagurika. Uwo muriro utameze neza ukaba cyane cyane waraterwaga n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ikangiza imiyoboro y’amashanyarazi, imyinshi yari iri mu butaka.
Ibikorwa bya gisirikare bya Leta ya Israel byo kurwanya abarwanyi ba Hamas bo muri Palesitine muri Gaza bizakomeza hifashishijwe imbaraga zose, nk’uko Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu yabitangaje.
Ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi 2021, abapolisi batesheje uwitwa Saidi udupfunyika 992 tw’urumogi yari akuye muri Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo (RDC) aruzanye mu Rwanda.
Bamwe mu bamotari b’i Kigali ubu bashobora guhinduza moto zabo zanywaga lisansi (essence) zikavanwaho moteri, zigashyirwaho batiri z’amashanyarazi ubundi bagaca ukubiri no gutumura imyuka ihumanya ikirere cyangwa gusakuza biterwa no guhinda kwa moteri.
Virginie Mukashyaka warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe inka na IPRC-Huye, arayishimira ayita Imararungu, kandi ngo yatangiye kuyibonamo igisubizo ku bibazo afite byose, byaba iby’ubukungu ndetse n’iby’uburwayi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buratangaza ko mu gihe gito kiri imbere, Ikigo nderabuzima cya Mulindi kizimukira mu nyubako nshya kandi zagutse kugira ngo kibashe gutanga serivisi zinoze.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yitabira inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudani n’indi iziga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, yanahuye n’Umuyobozi mukuru w’ikigega cya IMF, Madame Kristalina Georgieva.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko kimwe mu bibangamira imitangire ya Servisi ari abakozi bake mu bigo binyuranye bya Leta muri ako karere, aho hari imyanya 195 imaze igihe itagira abakozi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, yageze i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yagiye kwitabira Inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudan ndetse n’iyo kwiga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, buremeza ko ibyumba bishya by’amashuri biherutse kubakwa byose byatangiye gukoreshwa, bikaba byakemuye ikibazo cy’ubucucike mu mashuri binarinda abana ingendo ndende mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi.
Perezida w’Umuryango IBUKA, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Egide Nkuranga, yavuze ko ababajwe no kuba benshi mu bari abanyeshuri bishyuriwe n’Ikigega FARG ari abashomeri.
Abaturage bafite imirima iherereye ku nkengero z’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya II rubarizwa mu Karere ka Musanze, bamaze imyaka isaga umunani batakambira ubuyobozi, ngo bubahe ingurane bemerewe z’imirima yabo yarengewe n’amazi aturuka muri urwo rugomero.
Abatwara ibinyabiziga bavuga ko kudindira kw’ikorwa ry’ikiraro cyubakwa kuri ruhurura ya Mpazi muri Nyabugogo ryafunze umuhanda bikomeza kubateza gukererwa, kuko aho banyura hateza umubyigano w’ibinyabiziga n’abantu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, yageze mu gihugu cya Djibouti, aho azitabira umuhango wo kurahiza Perezida w’icyo gihugu, Ismaïl Omar Ghuelleh.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi bahaye amazi meza abaturage b’Igihugu cya Santarafurika bari mu murwa mukuru Bangui ahitwa SEGA2 na Maison des Jeunnes, abahawe amazi ni imiryango 100.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro ya Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, François Régis Rukundakuvuga, Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire na Clotilde Mukamurera Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Madame Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko rwitabiriye ’Igihango cy’Urungano’ ko rufite umukoro wo kwandika amateka mashya, rugakuraho amateka mabi yasenye u Rwanda yanditswe n’abababanjirije.
Urubyiruko rwo mu turere twa Nyaruguru na Huye rwibumbiye mu ihuriro ryo gukemura amakimbirane mu buryo budahutaza (NVA), ruvuga ko rwasanze ibitanya abantu biba bifatiye ku busa, rwiyemeza kubyirinda no kubikemura.
Ku wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, Polisi y’u Rwanda yafashe abantu batanu bacyekwaho kwinjiza mu Rwanda ikiyobyabwenge cya kanyanga bakivanye mu gihuhu cya Uganda. Abo bantu bagize itsinda rizwi ku izina ry’abarembetsi bafatanywe litiro 22 za kanyanga, bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rubaya mu Kagari ka (…)