Ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 mu masaha ya saa tatu, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe abantu bagera kuri 19 basenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bari mu ishyamba ry’ahitwa Ikadeshi riherereye mu Mudugudu wa Nyirabadugu mu Kagari ka (…)
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe gutanga amaraso, aho uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye isi bakomeze bagire ubuzima”.
Abafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko izuba ari umwanzi ukomeye w’uruhu rwabo, kuko ryangiza uruhu ndetse batabona amavuta yabugenewe yo kurusiga bikabaviramo kurwara kanseri y’uruhu.
Umuyobozi ukuriye abafite ubumuga mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, Olivier Bitwayiki, aratabariza umwana umaze imyaka itanu afungiranye mu nzu kubera ko yavukanye ubumuga.
Abatuye muri karitsiye zigize umujyi wa Musanze, bahangayikishijwe n’ubujura bumaze iminsi bukorwa n’insoresore zifatanya n’abagore, biba imyenda n’ibindi bikoresho byo mu ngo, bakajya kubigurishiriza ku masoko yo mu nkengero z’uwo mujyi na kure yaho.
Abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda, barishimira ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije rw’imyumvire, aho batakibaha akato nk’uko byahoze, ahubwo bamaze kumenya ko abafite ubumuga bw’uruhu rwera, na bo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021, yatashye imidugudu itatu iri mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, irimo ibiri igizwe n’inzu 195 zatujwemo imiryango itishoboye.
Cyuzuzo Ariane na Iriza Louange biga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza mu Rwunge rw’amashuri ya Rusiga mu Karere ka Rulindo, bahawe ishimwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, nyuma y’uko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 muri Tour du Rwanda iheruka, ubwo bari mu muhanda berekeza ku ishuri, n’ubwo ibihembo bahahwe (…)
Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Uburengenzira bwa Muntu (NCHR), ivuga ko yasuye Paul Rusesabagina aho afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge (Mageragere), akayibwira ko yifuza amafunguro yihariye gereza imuguriye, ubuyobozi bwa gereza bwo bukavuga ko ibyo bidashoboka kuko afatwa nk’abandi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yandikiye ibaruwa Padiri mukuru wa Paruwase Gatolika ya Rukara, amumenyesha ko gusengera muri iyo Kiliziya bihagaritswe.
Leta y’u Rwanda yashyikirije Leta ya Uganda umusirikare wayo witwa Pvte BALUKU Muhuba, wafatiwe mu Rwanda hafi y’umupaka wa Cyanika tariki 12 Kamena 2021.
Abaturage bagize koperative yo kubitsa no kuguriza ya Sacco Gasanze mu Murenge wa Nduba, batangaza ko Sacco yabo igiye kumara imyaka ibiri (2) yuzuye ariko ikaba itarakoreshwa icyo yubakiwe.
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Musanze, rwihaye intego yo gucukura ibimoteri mu ngo zigize imirenge yose yo muri ako karere, mu rwego rwo kurwanya umwanda wakunze kuhavugwa, bigera n’ubwo Umukuru w’igihugu ahora yibutsa Ubuyobozi kurwanya umwanda mu bihe binyuranye yagiye asura ako karere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifurije Isabukuru nziza mugenzi we Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubu uri mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda.
Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, rivuga ko ku itariki ya 12 Kamena 2021, RDF yafatiye umusirikare wa Uganda ku butaka bw’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu itangaza ko yafashe abantu babiri binjiza ikiyobyabwenge cy’urumogi mu Rwanda.
Umushinga NELSAP ukurikirana imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo wijeje Abamanisitiri bashinzwe ingufu mu Rwanda, Burundi na Tanzaniya ko ruzaba rwatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi mu kwezi k’Ukuboza 2021.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2021 byongeye kuzamo ingamba zikaze zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, nyuma y’uko hari izari zatangiye koroshywa n’ubwo nta karere cyangwa agace runaka kasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Dr. Diane Gashumba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Suwede, mu gihe Prof. Shyaka Anastaze yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Polonye.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikaba yafatiwemo ibyemezo bijyanye no kwirinda Covid-19, birimo no kuba ingendo mu gihugu hose zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro.
Kuri uyu wa 12 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri. Iyo nama yabereye muri Village Urugwiro nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kiganiro n’abavuga rikumvikana babarirwa muri 300 bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’abo mu Ntara y’Amajyaruguru, cyo ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, yagaragaje ko abasebya u Rwanda hari umurongo batagomba kurenga.
Ku wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021 mu ishuri rikuru rya Gisirikare (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo ya ba Ofisiye 47 bagizwe n’Ingabo na Polisi.
Ku wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe Nsabimana Damascene bakunze kwita Kibombo w’imyaka 38 na Twizeyimana Jean w’imyaka 33. Bafatiwe mu Murenge wa Murambi mu tugari twa Gatwa na Mugambazi, bafashwe bakoresha abana mu bucukuzi (…)
Mu gihe abamotari bamaze iminsi binubira bamwe mu bayobozi b’amakoperative yabo, bakomeje kubaka buri kwezi amafaranga 1,500 bavuga ko agenewe gahunda ya Ejo Heza, ubuyobozi bukuru bw’Ihuriro ry’Amakoperative y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), bwamaze kwihanangiriza abo bayobozi bubabwira ko ibyo barimo gukorera abamotari (…)
Abubatse amashuri ahitwa i Buhoro mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, barinubira ko hari amezi abiri batahembwe, hakaba hashize amezi atanu bishyuza.
Abahanga mu gucukura Gaz Methane mu kiyaga cya Kivu bavuga ko nta kigoye kugira ngo ishobore gutwara ibinyabiziga, uretse gucukura Gaz Methane igakorwa nka Gaz yo gucana ubundi hakaba impinduka mu modoka, Abanyarwanda bagashobora gukoresha Gaz mu gutwara ibinyabiziga badahenzwe n’ibiciro bya lisansi na mazutu bizamuka (…)
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangaje ko hari imihanda ikoreshwa mu Mujyi wa Kigali iza gufungwa mu gihe cy’isiganwa rya nijoro ryiswe “Kigali Night Run”.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC) n’Ikigo cy’Abayapani cy’iterambere mpuzamahanga (JICA), byasinyanye amasezerano y’ubufatanye azatuma Intara y’Iburengerazuba yongererwa amazi meza.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, aremeza ko Maître Bukuru Ntwali yapfuye yiyahuye mu cyumweru gishize, nyuma yo kwihanura ku igorofa riri muri Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, RIB ikaboneraho kwihanangiriza abantu bakomeje gukwirakwiza ibihuha bavuga ko yishwe.