Abantu batanu bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, barohamye mu kiyaga cya Ruhondo babiri bahasiga ubuzima, batatu barokotse bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), ryahuguye abantu 128 ku kurwanya inkongi, barimo abakozi b’ibitaro bya Shyira muri Nyabihu n’abaturage babituriye, bose bakaba 92.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, yageze i Munich mu Budage aho yitabiriye Inama yiga ku mutekano.
Iyakaremye Jean de Dieu wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, yagwiriwe n’inzu ye ahita ahasiga ubuzima.
Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwitambitse icyemezo cy’abashinze Umuryango Authentic World Ministries, Zion Temple Celebration Center (Pionniers), bashaka kuvana Apôtre Dr Paul Gitwaza ku buyobozi bwawo.
Umuryango w’Abibumbye (UN) binyuze k’Umunyamabanga Mukuru wawo, Antonio Guterres, agiye guha Umunyarwanda, Valentine Rugwabiza, inshingano z’Umuyobozi w’Ubutumwa bwa Loni muri Santrafurika (MINUSCA).
Nzeyimana Felicien w’imyaka 61 wari utuye mu mudugudu wa Nyabwishongwezi ya gatatu, akagari ka Nyabwishongwezi, Umurenge wa Matimba, yitabye Imana ku wa 16 Gashyantare 2022, mu bitaro bya Nyagatare, nyuma yo gukubitwa inyundo mu mutwe n’umuhungu we, umugore akabeshya abaganga ko yakoze impanuka.
Kuri wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abashinzwe umutekano mu bamotari, bafashe uwitwa Habimana Celestin w’imyaka 25, afatirwa mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Rukoro, akaba yafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS Victor ifite ibirango RD 371J.
Ku wa Kane tariki ya 17 Gashyantare 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo, mu mukwabo ugambiriwe, yafashe abasore babiri bari barazengereje abaturage babiba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje iteganyagihe ry’Itumba rya 2022, rigaragaza ko Igihe cy’Urugaryi cyabonetsemo imvura mu gihugu hose, ikazakomeza ari Itumba kugera mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi no mu ntangiriro za Kamena.
Ku wa Kane tariki 17 Gashyantare 2022, saa sita z’amanywa, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe Nsabimana Emmanuel, umushoferi w’imodoka itwara imyaka, ubwo yageragezaga guha abapolisi bo mu muhanda ruswa ya 20,000Frw.
Ku bufatanye n’abaturage, Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare yafashe Mukandinda Marguerite w’imyaka 79 y’amavuko, na Nduwayo Jean Baptiste w’imyaka 29 bafite urwo rumogi kuri Moto.
Abaturage bo mu tugari twa Taba na Rutenderi mu Murenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke, bahangayikishijwe n’uko ubuhahirane hagati y’utwo tugari twombi n’utundi byegeranye, bumaze iminsi bwarakomwe mu nkokora, bitewe n’ikiraro cyasenyutse, ubu bakaba bari mu bwigunge.
RIB yafashe Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti, akaba yafashwe kuri uyu wa Gatanu tari 18 Gashyantare 2022.
Itsinda ry’abayobozi 41 mu nzego z’ibanze, n’abandi bakora muri Minisiteri y’Umutekano n’Ububanyi n’amahanga mu gihugu cya Somalia, bari mu Rwanda, bashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho, bakemeza ko bizabafasha kwiyubakira igihugu cyabo.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango wa HortInvest uterwa inkunga na SNV, bwagaragaje ko imyumvire y’Abanyarwanda mu kurya imboga n’imbuto ikiri hasi.
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (USAID) cyemereye u Rwanda Amadolari miliyoni 14 n’ibihumbi 800 (ahwanye n’Amanyarwanda hafi miliyari 15), azakoreshwa muri gahunda yo guteza imbere abagize uruhererekane nyongeragaciro rw’ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, mu gihe (…)
Ikigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA), gisaba abifotoje ntibabone indangamuntu cyangwa abafite ibindi bibazo birimo icyo kuzikosoza, kwihutira kubaza aho abakozi ba NIDA baherereye mu mirenge imwe n’imwe y’akarere batuyemo kugira ngo babafashe, ariko bakitwaza ibisabwa.
Umuhanda Kigali-Rulindo-Musanze wari wafunzwe n’inkangu bigatuma utagendwa, ubu wabaye nyabagendwa, nyuma y’aho inzego zibishinzwe ziwutunganyirije.
Akarere ka Karongi kagizwe n’Imirenge 13, ndetse imyinshi muri iyo Mirenge ikaba ari Imirenge y’icyaro kandi irangwa n’imisozi miremire ku buryo kuhageza ibikorwa remezo by’iterambere birimo amashanyarazi byagiye bigorana.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko Umuganda rusange ngarukakwezi wagarutse mu midugudu yose, aho ibikorwa by’amaboko bizabanza, hagaheruka ibiganiro birimo gusaba abaturage kwikingiza Covid-19 byuzuye harimo no guhabwa doze ishimangira, ndetse no gusubiza ku ishuri abana baritaye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza bwa 2022-2023, bityo ntihazabeho gukererwa mu kwesa uwo muhigo.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza ko umusizi Bahati Innocent umaze igihe kibarirwa mu mwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ku wa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2022, ibirombe byo mu Mirenge ya Nyarusange na Mushishiro byagwiriye abantu, umuntu umwe agahita apfa undi akaba amaze iminsi itatu ashakishwa bataramugeraho.
Umuyobozi wungirije w’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Brig. Gen. Mutasem Almajal, kuri wa Kabiri tariki ya 15 Gashyantare 202, yasuye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu, bari i Malakal mu Ntara ya Upper Nile, abashimira umuhate n’ubunyamwuga (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko iyo umuturage agize uruhare mu byo yifuza ko bimukorerwa, agira n’uruhare mu kubibungabunga kugira ngo bitangirika.
Mu gihe hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’abakundana (Saint Valentin) ku itariki 14 Gashyantare, muri Arikidiyosezi ya Kigali, byari ibirori aho imiryango inyuranye yavuguruye amasezerano, inizihiza Yubile y’imyaka inyuranye imaze ishakanye.
Hashize imyaka itatu mu Karere ka Gisagara hatangijwe gahunda yo gufashisha amafaranga imiryango ikennye, kugira ngo ibashe gutera imbere, ku buryo muri rusange hamaze gutangwa asaga miliyari 22, kandi ababyitwayemo neza bamaze gutera intambwe ibaganisha ku iterambere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA), kiratangaza ko mu kwezi kumwe haraba habonetse ibisubizo by’ubusesenguzi, ku cyakorwa ngo umugezi wa Nyabarongo udakomeza gufunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira.
Ku wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Santrafurika, General Zokoue Bienvenu n’intumwa ayoboye, basuye ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari (PTS-Gishari).