Abiga muri gahunda ya Hanga Umurimo bifuza kongererwa igihe cyo kwimenyereza

Bamwe mu rubyiruko barangije amashuri ya kaminuza n’ayisumbuye bitabira amasomo yo kwiga imyuga muri gahunda ya Hanga Umurimo, bavuga ko Leta yabongerera igihe cyo kwimenyereza, kuko barangiza badafite ubushobozi butuma batangira kwihangira imirimo.

Nyuma y'amezi atandatu y'amasomo bifuza kongererwaho igihe cyo kwimenyereza
Nyuma y’amezi atandatu y’amasomo bifuza kongererwaho igihe cyo kwimenyereza

Imyuga bize irimo kudoda, kubaza, gusudira no gukanika, n’indi myuga itandukanye yigishwa henshi mu gihugu, gusa iyo uganiriye n’abarangije, abashoboye kwihangira umurimo ni mbarwa, mu gihe abandi benshi barangije bakomeza kubarirwa mu bashakisha akazi.

Kigali Today ishaka kumenya impamvu, yaganiriye n’umuyobozi wa Garage Medecal ikorera mu Karere ka Rubavu, ryigisha urubyiruko gukanika.

Mugwaneza Moise, umuyobozi wa Garage Medecal, avuga ko gahunda ari nziza ariko hari ibikeneye kunozwa.

Agira ati "Iyi gahunda ni nziza kuko ifasha urubyiruko kwiga umwuga uzabatunga mu kubaho kwabo, bagatunga n’imiryango yabo, gusa hari ibyo Leta ikwiye kuzareba neza. Nkatwe twahawe abanyeshuri ngo tubigishe gukora moteri y’imodoka, ariko urebye mu mezi atandatu kwiga moteri ntibiba birangiye, hakenewe kongerwa igihe."

Yongeraho ko uretse kongera igihe, Leta yatekereza kujya ifasha abarangije kwiga imyuga kubona ibikoresho batangirana akazi.

Agira ati "Leta ikwiye kureba uko buri munyeshuri urangije atahana ibikoresho bijyanye n’ibyo yize, kuko byamufasha guhita akomeza imirimo bitabaye ngombwa ko umunyeshuri yibagirwa ibyo yize."

Basaba ko bajya bahabwa ubufasha bw'ibikoresho batangirana akazi nyuma yo kwiga
Basaba ko bajya bahabwa ubufasha bw’ibikoresho batangirana akazi nyuma yo kwiga

Mugwaneza ashingiye ku bo yigishije, avuga ko benshi baguma mu igaraje, abandi akabashakira akazi ariko bigorana kubera kubura ibikoresho.

Iryo garaje rimaze kwigisha urubyiruko 50 rwatewe inkunga na Leta muri Kora Wigire, ariko hari n’abandi barenga 70 bariciyemo bafashijwe kubona ubumenyi bwo gukanika, bakabikoresha mu gutunga imiryango yabo.

Abanyeshuri biga muri gahunda ya Kora Wigire bavuga ko n’ubwo biga iyo barangije bahura n’imbogamizi zo kubona ibikoresho, naho abashaka kwikorera bagorwa no kubona igishoro.

Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko ibibazo bafite birimo uburyo bubiri; kubura ibikoresho bakenera mu kazi n’igishoro bitaborohera kukibona.

Abiga imyuga ntibahakana ko ikigega cya BDF gihari, ariko bavuga ko kigorana kugira ngo gitange amafaranga.

Hari kandi abagaruka ku kibazo cy’uko igihe cyo kwimenyereza ari gito, nk’uko babibwiye Kigali Today.

Uyu ati "Amezi atandatu ni ayo kwiga ariko umunyeshuri aba akeneye kwimenyereza no kwigirira icyizere. Leta izadufashe yongereho amazi yo kwimenyereza gukora, naho ubundi benshi bariga bagasubira kwicara kandi baratanzweho amafaranga."

Bahamya ko ubumenyi bahakura ari ingenzi n'ubwo bibagora gutangira kwikorera
Bahamya ko ubumenyi bahakura ari ingenzi n’ubwo bibagora gutangira kwikorera

Abanyeshuri 30 barangije amasomo yo gukora moteri y’imodoka bize mu mezi atandatu muri garage Medecal, hari n’abandi benshi biga imyuga itandukanye bakarangiza, ariko batagize gikurikirana ubumenyi bubapfira ubusa.

Ubuyobozi bwa Gahunda y’Igihugu igamije kwihutisha ihangwa ry’imirimo idashingiye ku buhinzi, NEP Kora Wigire, muri 2019 bwavugaga ko mu myaka itanu bwari bumaze guha ubumenyi mu byiciro bitandukanye, urubyiruko rubarirwa mu 45,000.

Leta y’u Rwanda yari yarahize ko kuva mu mwaka wa 2017 kugera 2024, hagomba nibura kuba harahanzwe imirimo ingana na miliyoni n’igice.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niko nubwobufasha butatugeraho twajya nomumabank bikanga bakadusaba ibyo tudafite kuk mutashyiraho ko banjya baduha nizo nguzanyo zahanga umurimo waba ufite uwagutije ingwate bakayaduha reta idufashe ba manager ba ma bank nibakatwake ibyotudafite kdi nkuko reta ibivuga Ari uguhanga umurirmo siwawuhanga udafite icyo gishoro

Uwimbabazi valantine yanditse ku itariki ya: 16-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka