Ubushake, imbaraga, ubushobozi, ukudacogora byaranze ba Ofisiye bato 39 bamaze amezi atanu bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze, ngo ni ibigaragaza icyizere mu cyerekezo cy’Ingabo z’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere, kwitabira n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco, nk’akarere gafite amateka yihariye y’umuco Nyarawanda.
Urujeni Mertine amaze gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).
Abakora mu rwego rw’ubuzima baravuga ko mu gihe imishahara wabo yanyuzwa muri Muganga Sacco, byabafasha kurushaho kwiteza imbere kuko byatuma abanyamuryango barushaho kugirirwa icyizere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko umushinga wa American Corner, uhuriweho na Ambasade ya Amerika na Kaminuza ya UTB, wafashije abakora mu bukerarugendo n’uburezi kunoza akazi kabo, binyuze mu kwiga indimi.
Abagore bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bavuga ko yabafashije kuva mu bukene bukabije.
Umuryango mpuzamahanga w’Abagiraneza bibumbiye mu matsinda hirya no hino ku Isi, Rotary Club, wavuze ko wifuza ko abafite akazi bose mu Rwanda bawinjiramo kugira ngo bahabwe inshingano zo kwita ku bakeneye ubufasha hirya no hino mu gihugu.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Bert Versmessen na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, ku wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze, gufungura ku mugaragaro Agakiriro ka Musanze, kuzuye gatwaye Miliyari 1 na Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yateguye igikorwa cyo gusobanurira abanyeshuri bahagarariye abandi bo muri Bumba TVET School, ibijyanye n’uburyo umunyamaguru akoresha umuhanda, ndetse n’uko akwiye kwitwara kugira ngo ataba intandaro y’impanuka.
Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko hari ababaca intege bababwira ko batazabona akazi, ariko ikirushijeho bakabwirwa ko batazabona abagabo, nyamara atari byo.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu, hakigaragara inyubako zitagira uburyo bufasha abazigana bafite ubumuga bw’ingingo, hari abo bidindiza mu iterambere ryabo kubera ko baba badashobora kugera ku bayobozi aho bakorera, ngo babature ibibazo bafite imbonankubone.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Rango Investment Group (RIG), yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka isoko rya Rango, kuri uyu wa 24 Werurwe 2022.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahaye umukoro w’ibibazo abakorera mu Ntara y’Iburengerazuba bagomba kwitaho.
Ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, Maj Gen William Zana, Umuyobozi mukuru mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukuriye ibikorwa bihuriweho n’Ingabo mu ihembe rya Afurika, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baturiye uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze, baravuga ko bishimira ko kuva rwatangira gukora babonye amazi meza.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, yageze mu Mujyi wa Aqaba aho yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II, ni mbere y’inama yiga kuri Afurika y’Iburasirazuba, iteganyijwe kuri uyu wa Kane.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, bazatangira gushyira kaburimbo ku bilometero 4,9 mu mihanda yo mu mujyi wa Huye.
Intumwa ziturutse mu Ngabo za Sudani y’Epfo (SSPDF) ziyobowe na Maj Gen Malaak Ayuen Ajok, ziri mu Rwanda mu ruzinduko rw’icyumweru rwateguwe ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bagore na Sudani y’Epfo, hagamijwe kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’uburinganire no kongera ubushobozi nyuma y’amakimbirane.
Abatuye mu Karere ka Bugesera baravuga ko biteguye gufatanyiriza hamwe n’abajyanama b’akarere, mu rwego rwo kugira ngo bashobore kwesa imihigo itareswa.
Mu rwego rwo guca burundu abatwara amagare bagenda bafashe ku binyabiziga, Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu mujyi wa Musanze (CVM), bari mu bukangurambaga bwo gufata abanyonzi bakomeje kugaragara, bagenda bafashe ku binyabiziga, (…)
Abaturage bo mu tugari twa Kaguhu na Bisoke mu Murenge wa Kinigi ho mu Karere ka Musanze baremeza ko baruhutse imvune baterwaga n’ingendo bakoraga bajya gushaka amazi mu birunga nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) gisannye imiyoboro y’amazi yari imaze igihe kinini yarangiritse.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, arasaba Abanyarwanda kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira inama y’Umuryango w’ibihugu byahoze bikoronizwa n’u Bwongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda muri Kanama 2022.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima bw’Imyororokere (UNFPA), ryahaye u Rwanda ibikoresho bifasha abagore n’abakobwa kuboneza urubyaro, bifite agaciro k’Amadolari ya Amerika miliyoni imwe n’ibihumbi 407(ahwanye na miliyari imwe na miliyoni 407 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, muri Village Urugwiro yakiriye abayobozi b’Ihuriro ry’Ibigo Mpuzamahanga by’Imari bari mu Rwanda (WAIFC).
Abaturage b’Imirenge ya Cyanzarwe na Busasamana mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bakeneye kwegerezwa ahambukirwa umupaka ubahuza n’igihugu cya Congo hemewe, kugira ngo bashobore gusura imiryango yabo no kugenderana n’abahatuye, kuko bagorwa no gutanga amafaranga menshi kugira ngo banyure ku mipaka ya Kabuhanga na Gisenyi.
Nyuma y’uko mu Ntara y’Amajyepfo, gahunda ya ‘Give Directly’ yo guha abaturage amafaranga yo kwikenuza yavuzwe mu Karere ka Gisagara, ubu noneho yatangijwe no mu Karere ka Nyamagabe, ihereye mu Murenge wa Musange, aho abaturage bose bazayahabwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, imodoka y’uruganda rwa Bralirwa yakoze impanuka, ibinyobwa yari ipakiye birangirika.
Abaturage b’umujyi wa Nyagatare bakoresha imihanda mishya ya kaburimbo imaze kubakwa, barifuza ko yashyirwaho amatara mu rwego rwo kurushaho kuhagira heza no kubungabunga umutekano w’abayinyuramo nijoro.
Aba Ofisiye baturutse mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 21 Werurwe 2022, batangiye kongererwa ubumenyi, butuma barushaho kugira ubunararibonye mu guhugura aboherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bwo kubungabunga amahoro.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bari guhugurwa ku masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNCRPD) ndetse n’intego z’iterambere rirambye.